Hashize imyaka 22, FPR iteye u Rwanda

Tariki ya 1 Ukwakira 1990, ahagana mu ma saa yine ingabo za FPR zambutse ikiraro cya Kagitumba zitera u Rwanda. Umwe mu basirikare ba mbere baguye muri iyo ntambara ni Adjudant Gasore wategekaga détachement y’abasirikare bagera kuri 15 ba Compagnie Mutara bari barinze umupaka wa Kagitumba.

Kuva uwo munsi kugeza uyu munsi ingaruka z’intambara yatangiriye i Kagitumba zirakica abantu haba mu Rwanda no muri Congo. Ibyo bitera benshi kwibaza intego nyazo z’iriya ntambara.

Ese intego z’umunyarwanda usanzwe w’impunzi washakaga gutaha mu gihugu cye nizo zari intego za Fred Rwigema? Nizo zari intego za Yoweli Museveni? Nizo zari intego z’abasirikare bose ba FPR? Nizo zari intego z’ibihugu by’ibihangange?

Ese ikibazo cy’impunzi ngo cyateye iyi ntambara cyarakemutse? Ese ngo demokarasi FPR yavugaga yashakaga turayifite? Ese byari ngombwa ko gucyura zimwe mu mpunzi ku ngufu bigwamo abanyarwanda n’abanyekongo amamiliyoni? Ese iyo ntambara igitangira ko FPR iticaga abaturage, yaje gutangira kubica kubera iki?

Ese uyu munsi ko Leta y’u Rwanda iri ku butegetsi ubu igenda isa nk’ishaka kuwibagiza abanyarwanda byaba biterwa n’iki? Ese iyi ntambara ko yiswe ngo n’iyo kwibohoza abanyarwanda baribohoje koko cyangwa baboshye kurushaho? Ese abarwanye iyo ntambara intego zabo bose bazigezeho?

Kuba Leta y’u Rwanda yibuka uruhande rumwe rw’abanyarwanda baguye muri ibi byago byatugwiririye ntabwo byabuza abanyarwanda bandi nabo kwibuka abandi nabo baguye muri ayo mahano batajya bibukwa. Situation des officiers des ex-FAR et le triste sort leur réservé par le régime de Kigali 20 aout 09 (1)

 

Jean Claude Munyemana

 

1 COMMENT

  1. Uretse n’intambra yejo muri 1990,niya 1959 ira cyafite ingaruka kubanyarwanda no muri aka karere,erega nta butegetsi duteze kwisi buza nezeza abantu bose,nyamara hari bimwe twishimira mu rwanda njye mbona:Ishuri waba umuhutu waba umututsi waba n’umutwa iyo ufite ubwenge ubona ishuri ahushaka hose no mumahanga,Umutekano mubaturage kera waragendaga bati dore icyo gihutu cyangwa bati dore akogatutsi,dore uwo mukiga dore ako kanyenduga nibindi…,ese banyarwanda twagiye dushima,tutitaye kunda nini zacu!

Comments are closed.