HASHIZE IMYAKA 30 FELICIEN GATABAZI YISHWE NA FPR

Yanditswe na Jean Baptiste Nkuliyingoma

Tariki ya 21 Gashyantare 1994 twabyukiye ku nkuru y’incamugongo y’iiyicwa rya Félicien Gatabazi, umunyapolitiki warukomeye cyane mu Rwanda rw’icyo gihe. Gatabazi wakomokaga muri perefegitura ya Butare yabaye umwe mu baministiri bakomeye kandi b’abahanga bakoranye na Perezida Habyarimana kugeza ubwo ashwanye na koloneli Nsekarije wari igihangange cyane bapfuye ko yahaga imyanya myinshi mu mashuri yisumbuye abanyeshuri bakomoka muri Gisenyi na Ruhengeri ariko byagera muri za komini Giciye na Karago z’iwabo bigakabya cyane. Ibyo byavugiwe muri kongere ya MRND mu rwego rwa perefegitura ya Butare bamagana imikorere ya Nsekarije ahibereye kandi Gatabazi wari umunyapolitiki wo hejuru muri ako karere ntiyagerageza kumuvugira, biza gufatwa ko mu by’ukuri ibyavugwaga yarabishyigikiye cyangwa yarabiri inyuma.

Nsekarije yabwiye Habyarimana guhitamo hagati ye na Gatabazi bityo Habyarimana ahita asezerera Gatabazi muri guverinoma (tariki ya 8 Mutarama 1984) ndetse nyuma y’igihe gito amufungana n’umugore we bashinjwa ko ngo bari baranyereje ibiryo by’impunzi igihe Gatabazi yari ministiri w’imibereho myiza y’abaturage agaha umugore we isoko ryo kugemurira impunzi zari zarirukanywe mu gihugu cya Uganda. Habaye urubanza bombi bakatirwa imyaka 5 y’igifungo.

Icyo kibazo cya Gatabazi cyahungabanije cyane ubutegetsi bwa Habyarimana bitewe nuko igihe yashakaga kumufunga Gatabazi yarafite ubudahangarwa ku mpamvu zuko yari depite. Byasabaga ko Inteko Ishinga amategeko y’icyo gihe ibumwambura. Nabyo byasabaga ko haboneka amajwi ya bibiri bya gatatu by’abagize inteko. Ayo majwi rero yarabuze kuko abadepite ba Butare (usibye Dogiteri Tewodori Sindikubwabo), aba Gikongoro n’aba Gitarama banze kumwambura ubudahangarwa. Habyarimana abuze ukundi abigenza ahitamo gufunga umugore wa Gatabazi noneho Gatabazi nawe bimushobeye yemera kwegura ku budepite ahita afungwa. Byajyaga kugaragara nabi iyo yihisha mu budahangarwa nyamara umugore we agafungwa kandi icyaha baregwaga ari kimwe.

Mu mwaka w’1991 amashyaka menshi yongeye kwemerwa Gatabazi afatanije na bagenzi be barimo ba bandi bamushyigikiye kugirango atamburwa ubudahangarwa yashinze ishyaka ryitwa PSD. Ryari mu mashyaka akomeye cyane. Na Gatabazi yari mu banyapolitiki wabonaga batanga icyerekezo cy’ibyo opposition yakoraga. Ubwo yongeye gusubira muri guverinoma guhera muri Mata 1992 yicwa tariki ya 21 Gashyantare 1994 ari ministiri w’imirimo ya leta n’ingufu ariko igikomeye cyane akaba aruko yari umunyamabanga nshingwabikorwa wa PSD.

Inkuru y’iyicwa rye igitangazwa ubutegetsi bwa Habyarimana bwashyizwe mu majwi ndetse uwitwa Maritini Bucyana wari perezida w’ishyaka CDR ryari rishyigikiye Habyarimana yanyuze i Butare avuye iwabo i Cyangugu abanyabutare bamutura umujinya bari bafite, baramwica (birashoboka ko FPR yabigizemo uruhare). Iyicwa rya Bucyana naryo ryateye ibibazo bitoroshye kuko yarafite insoresore zitwaga Impuzamugambi nazo zakoze urugomo i Gikondo aho Bucyana yaratuye ariko urugomo rwageze n’ahandi hanyuranye.

Umwarimu muri kaminuza akaba n’umushakashatsi ukomeye wakoranye n’Urukiko Mpanabyaha rwa Arusha, Bwana André Guichaoua, yatangaje ko ari FPR yishe Félicien Gatabazi. Uwitwa Claude Gashagaza wakomokaga i Kabuga ngo niwe warushinzwe kugenda akurikira buri gihe aho Gatabazi aciye, akaba ngo yaragendaga mu modoka ya Suzuki samurai. Abasirikare b’inkotanyi boherejwe kumurasa ni babiri: uwitwa Ntukayajyemo n’uwitwa Eric Makwandi Habumugisha. Bombi bari bacumbitse ku mugore witwa Emerita Mukamurenzi watwaraga taxi. Barangije kwica Gatabazi uwo mugore nawe baramwishe bukeye bwaho. Ibi nabyanditseho birambuye mu gitabo cyitwa INKUNDURA nashyize ahagaragara mu mwaka wa 2011.

Kuba Gatabazi yarishwe na FPR ni ibintu bitari byoroshye kwemera ku bantu b’icyo gihe kuko ntabwo bari bakamenya FPR neza. Ishyaka PSD ryari mu mashyaka yabanaga neza na FPR ndetse ryakoze ikintu kidasanzwe mu bihe twarimo by’intambara kuko ryohereje abayoboke baryo ku Mulindi aho ibiro bikuru bya FPR byari biri muri gahunda yo gukina umukino wa volleyball n’abayoboke b’ishyaka rya FPR. Ibyo ntibyashoboraga gukorwa Gatabazi atabyemeye. Byari uburyo bwo kwitegura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha yateganyaga ko Inkotanyi zizinjizwa mu buyobozi bw’igihugu no mu gisirikare, bityo amahoro akagaruka ndetse n’impunzi zigataha. Hagati aho ariko Kagame yarimo gutegura uburyo yafata ubutegetsi bwose abanje kwica Habyarimana n’abandi bashoboraga kumubangamira. Ni muri urwo rwego yabonaga umunyapolitiki nka Gatabazi agomba kubanza kumuhitana. Nibutse ko ishyaka PSD riri muri guverinoma ya FPR kuva yatsinda mu 1994.