UMUBYEYI ARAVUGA NEZA

Ynaditswe na Jean Baptiste Nkuliyingoma

Impyisi ngo yarimo guhiga amarariro iza kumva umugore warimo kubwira umwana we ngo “wa cyana we nukomeza kurira ndakujugunya hanze maze impyisi zikurye”. Impyisi ibyumvise iti: “umva nyabusa ngo umubyeyi aravuga neza!” Noneho igumaho irategereza. Umwana yakomeje kurira nyina akomeza gusubiramo ko amaherezo ari bumuhe impyisi zikamurya. Nyir’urugo yaje gushyira arataha asanga wa mwana yakamejeje. Umugabo ngo yahise afata umujinya, ndetse we ntiyazuyaza afata umwana ajugunya hanze. Ya mpyisi imaze kumusingira iti : “dore ahubwo uko umugabo agabura!”.

Twese tuzi uruhare rukomeye ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagize mu gushyiraho no gushyigikira buriya butegetsi bwa Perezida Paul Kagame. Uretse imfashanyo z’amafaranga menshi icyo gihugu cy’igihangange cyanakoresheje ingufu zacyo kugirango ubwo butegetsi budahungabana. Urugero rukomeye nuko Urukiko Mpanabyaha rwa Arusha rwashatse gukurikirana Kagame ku cyaha cyo guhanura indege yaritwaye ba Perezida Yuvenali Habyarimana w’u Rwanda na Sipiriyani Ntaryamira w’u Burundi mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994 noneho Amerika ikabiburizamo. Ndetse procureur witwaga Carla Delponte warumaze kubona ibimenyetso agiye gutangira kubisuzuma yahise ashingwa dossier ya Slobadan Milosevic wahoze ayobora igihugu cya Serbie. Byari uburyo bwo kumukura burundu kuri dossier ya Kagame.

Hari izindi ngero nyinshi z’ibyo ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagiye zikora mu rwego rwo gukingira ikibaba buriya butegetsi.

Kuva aho Paul Rusesabagina ashimutiwe ibintu bisa n’aho byahinduye isura. Twumvise bwa mbere Anthony Blinken, umunyamabanga wa leta wa LetaZunzeUbumwez’Amerika, atangaza ku buryo bweruye ko ubutegetsi bw’u Rwanda bugomba gukora ibi bikurikira:

1) Gukura ingabo z’u Rwanda muri Kivu y’amajyaruguru;
2) Gufungura Paul Rusesabagina nta yandi mananiza;
3) Gufungura amarembo ya politiki (bivuga kwemera ko amashyaka atavuga rumwe na FPR nayo akora);
4) Kwemera ubwisanzure bw’itangazamakuru;
5) Gukora “regime change” aribyo kuvuga ko ubutegetsi bumazeho imyaka 30 bugomba kuvaho hakajyaho ubushyashya.

Ayo magambo twayakiranye ubwuzu turi benshi. Ariko muri ziriya ngingo uko ari eshanu iyashyizwe mu bikorwa kugeza ubu ni iriya ya kabiri gusa (gufungura Rusesabagina). Cyokora nta gihe ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden butibukije ziriya ngingo zindi. Hagati aho intambara muri Kivu y’amajyaruguru yakajije umurego kugeza n’aho Kagame ajyanayo missiles kugirango abashe guhangana na za Sukhoi ndetse na drones byishe abasirikare be benshi. Imbere mu Rwanda imyiteguro y’amatora yaratangiye. Ndetse Kagame yatangaje ko aziyamamaza. Ku birebana n’ubwisanzure ibintu bigenda birushaho gusubira irudubi. Abanyamakuru bagerageje kunenga ubutegetsi bashyizwe mu buroko, abandi baricwa.

Abaturage bitabiriye inama yo gushyiraho umutware w’abakono ubu bafungiye i Mageragere. Kimwe n’abantu basomye igitabo kivuga uburyo bwo gukuraho ingoma y’igitugu. Iby’amashyaka ya politiki nabyo nta kigeze gihinduka.

Birashoboka ko ubutegetsi bwa Kagame bwafashe ariya magambo ya Anthony Blinken nk’aho ari ayo gukanga nka kumwe wa mugore yabwiraga umwana we ko ashobora kumuha impyisi zikamurya ariko abizi ko atabikora. N’ubwo rero Kagame yakomeje kuvunira ibiti mu matwi turasanga amagembo aremereye ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika buherutse gukoresha asa n’aho aganisha kuri wa mujinya ise w’umwana yagize agafata icyemezo cyo kumujugunya hanze impyisi ikamwakirana ubwuzu.

Hari ibimenyetso byinshi birimo guca amarenga y’uko Amerika idashaka gukomeza gukingira ikibaba umuntu umaze imyaka 30 ku butegetsi kandi muri iyo myaka yose ibigwi bye by’ingenzi akaba ari ugushoza intambara ziyogoza akarere. Ntabwo ari ubwa mbere Amerika izaba yarashyizeho umuntu ku butegetsi igihe cyagera ikamukuraho kandi nabi. Abavuga ko Amerika ishaka gutanga umushi ibihugu bya BRICS birimo ubushinwa, uburusiya na Afurika y’Epfo ndumva batibeshya. Uwo mushi bose batanguranwa ntawundi ni Paul Kagame. Sinzi icyo numva nk’imirindi y’impinduka.