Abavuga ikinyarwanda bishwe na Mai Mai Raia Mutomboki

Amakuru atangazwa n’imiryango itegamiye kuri leta ikorera mu karere ka Masisi mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abarwanyi ba Mai Mai Mutomboki ejo bateye abaturage bo mu gace ka Ngungu bica abantu 15, bashimuta n’inka zigera kuri 600 z’abaturage bavuga ikinyarwanda.

Abo barwanyi bibasira umuntu wese uvuga ururimi rw’ikinyarwanda bakavuga ko ari abavandimwe b’abaFDLR bityo rero ko bagomba gusubira iwabo mu Rwanda.

Inzego z’ibanze z’i Masisi zivuga ko abo barwanyi bateye baturutse mu ntara ya Kivu y’amajyepfo mu karere ka Karehe.Uduce twatewe turimo Marangara, Nyamyumba, Kamonyi na Nyakigano.

Abaturage baho bakoze imyigaragambyo bamagana igipolisi n’igisirikare cyaho ko cyarebereye baterwa, maze igipolisi kibarasamo hapfa 3 hakomereka 5.

Andi makuru aravuga ko umutwe w’inyeshyamba wa PARECO watangaje ku mugaragaro ko ukorana n’inyeshyamba za M23, Sendugu Museveni umukuru wa PARECO yavuze ko ingabo zose zahoze ari iza PARECO nazo zagiye muri M23, akanemeza ko ari CNDP, ari PARECO bose bashyize umukono ku masezerano na Leta ya Congo tariki ya 23 Werurwe 2009 ngo bityo PARECO nayo iri muri M23.

Hakaba hari abavuga ko ibi bishobora kuba ari amayeri ya Leta y’u Rwanda na M23 mu rwego rwo gukurura abakongomani bo yandi moko bityo ikibazo cya M23 itangiye guhabwa akato n’amahanga gihinduke icy’abakongomani bose ntikibe icy’abakongomani bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi.

Ubwanditsi