Human Rights Watch iremeza ko Leta y’u Rwanda iri gushyira iterabwoba ku miryango y’abavuzwe muri raporo yayo ko bishwe

Yanditswe na Ben Barugahare

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu Human Rights Watch uravuga ko Leta y’u Rwanda irimo gushaka gutesha agaciro Raporo yayo ikoresheje guhimba, gutera ubwoba imiryango y’abishwe ndetse no gusaba abo mu miryango y’abishwe gutanga ubuhamya buvuga ko abantu babo bakiriho cyangwa bishwe n’urupfu rusanzwe! Human Rights Watch iravuga ko ihangayikishijwe n’umutekano w’abo bantu.

Ida Sawyer Umuyobozi wa Human Rights Watch muri Africa yo hagati avuga ko abayobozi b’u Rwanda n’ibivugwa na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda bigaragaza ko ubutegetsi bw’u Rwanda butihanganira ababunenga cyangwa ngo bagerageze gukosora ibitagenda neza. Aho kugira ngo baganire na Human Rights Watch kuri raporo yayo mbere y’uko itangazwa nk’uko bari babisabwe, ngo banakore amaperereza yimbitse, abayobozi b’u Rwanda batanze ibimenyetso by’ibihimbano banatera ubwoba uzashaka kuvuga ku bantu bishwe wese.

Human Rights Watch yasanze abayobozi b’ibanze cyangwa abashinzwe umutekano barafunze abantu benshi bo mu miryango y’abo Human Rights Watch yavuze ko bishwe, abo bantu baziraga ko banze gufatanya n’inzego za Leta guhimba ibinyoma byemeza ko abantu babo bakiriho cyangwa bapfuye batishwe.

Umuntu ufite uwe wishwe uvugwa muri Raporo ya Human Rights Watch yavuze ko abayobozi b’ibanze bamusabye kwemeza ko umuntu we wishwe yaguye kwa muganga azize uburwayi ariko arabyanga. Uwo muntu akomeza avuga ko akurikije ukuntu umuntu we yishwe nabi ntabwo yashoboraga guhindura ukuri, ariko nyuma y’iminsi mike ngo yarafashwe arafungwa aza kurekurwa hashize iminsi.

Iperereza ryakozwe na Televiziyo y’abafaransa France 24 ryatangajwe ku wa 31 Ukwakira 2017 rigaragaza ukwivuguruza kwinshi muri raporo yakozwe na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (NCHR), iryo perereza rikaba ryarashimangiye ibyatangajwe na Human Rights Watch ku iyicwa ry’abantu bane.

Nyuma y’aho Komisiyo y’uburenganzi bwa muntu mu Rwanda isohoreye icyegeranyo cyayo, ndetse n’ikiganiro n’itangazamakuru yakoresheje ku wa 13 Ukwakira 2017 ndetse n’igihe iyo komisiyo yashyikirizaga raporo yayo inteko ishingamategeko ku wa 19 Ukwakira 2017, Human Rights Watch yakoze isuzuma ikora n’andi maperereza. Abafite ababo bishwe batunguwe bikomeye no kumva ibivugwa muri raporo ya komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Iyicwa rya Alphonse Majyambere ni urugero rufatika. Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru yerekanye umuntu witiranwa n’uwishwe ariko batava mu gace kamwe ndetse bafite ikinyuranyo cy’imyaka 30, dore ko uwo berekanye yari umusaza w’imyaka 60 naho uwishwe akaba umusore w’imyaka 30!

Ku witwa Elias Habyalimana wishwe n’abasirikare muri Werurwe, Komisiyo y’uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda yazanye umugore witwa Pelagie Nikuze wavuze ko Habyalimana ari umugabo we kandi aba mu Bubiligi. Human Rights Watch yaje gusanga ko uvugwa uba mu Bubiligi ari undi muntu. Habyalimana wishwe muri Werurwe yari umurobyi utarigeze atunga urwandiko rw’inzira (passeport) mu buzima bwe!

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yemeye ko uwitwa Fulgence Rukundo yishwe kubera ko yashakaga kwambuka umupaka hagati ya Congo n’u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko. Ariko abaturage benshi bemereye Human Rights Watch ko bari kumwe n’abandi baturage benshi bo mu mudugudu wabo biboneye Fulgence Rukondo yicwa n’abasirikare ku wa 6 Ukuboza 2016 akekwaho kwiba inka akanayibaga. Ibyo byabereye mu kagari ka Kiraga mu birometero byinshi uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Congo.

Umutangabuhamya wavuganye na Human Rights Watch ku wa 24 Ukwakira 2017 avuga ko inkuru y’urupfu rwa Fulgence Rukundo ari ikimenya bose kuri uriya musozi, yakomeje agira ati: “abantu ba komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda bari bafite ubwoba bwo kuza hano, iyo bibeshya bakanyegera nari kubacira mu maso ikiba kikaba.”

Iri yicwa ry’aba bantu rigaragara muri Raporo y’impapuro 42 yatangajwe na Human Rights Watch muri Nyakanga 2017, yiswe mu rurimi rw’igifaransa « Tous les voleurs doivent être tués » :Exécutions extrajudiciaires dans l’ouest du Rwanda » cyangwa “All Thieves Must Be Killed’: Extrajudicial Executions in Western Rwanda,”  mu rurimi rw’icyongereza.

Iyo raporo ikaba yarashyize ahagaragara  iyicwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ry’abantu 37 bashinjwaga ibyaha bito ndetse n’abandi 4 baburiwe urengero, ibyo bikaba byarabaye hagati ya Mata 2016 na Mata 2017. Human Rights Watch ivuga ko icyo gihe yanatangaje iyicwa ry’undi muntu washinjwaga ubujura bikozwe na Polisi. Abo mu miryango y’abishwe batewe ubwoba igihe bashakaga gutwara imirambo y’ababo bishwe ndetse n’abayobozi b’ibanze bavuze kuri izo mpfu mu manama rusange y’abaturage bavuga ko abajura bose bazajya bicwa! Ariko kuva Human Rights Watch yasohora raporo yayo muri Nyakanga 2017 ubwo bwicanyi bwabaye nk’ubuhagaze.

Human Right Watch irasaba Leta y’u Rwanda kureka gushyira iterabwoba ku miryango y’abishwe no ku bandi batangabuhamya, igaha agaciro amakuru ihabwa kw’iyicwa ry’abantu n’ibindi bikorwa bihohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu bityo ikajya mu mubare w’ibihugu biha agaciro uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu.