Nzamwita Vincent De Gaule ni uwo gushimirwa kubera ukwihangana kwe!

Nzamwita Vincent De Gaulle uretse kuzambya umupira w'amaguru mu Rwanda

Nyakubahwa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, nejejwe no kubandikira ngirango mbashimire cyane, kuko n’ubwo benshi babanenga njye nitonze ngashishoza ngasanga hari ibintu byinshi nkwiye kubashimira.

Muri rusange ibintu mbashimira, bishingiye ku butwari n’impano mufite mu bijyanye no kwihangana cyane kandi mugaragarizwa kenshi ko nta musaruro ufatika mwagejeje ku mupira w’amaguru mu Rwanda, mukerekwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru ko batishimiye imiyoborere yanyu ariko mugakomeza kwihangana mukabima amatwi.

Muribuka neza nyakubahwa Perezida wa FERWAFA, ko kuva mwajyaho mwagiye munengwa cyane ndetse n’abayobozi bakuru b’igihugu bakaba baravuze ko ishyirahamwe muyobora ririmo umwanda wa ruswa, ikoreshwa ry’amarozi mu mupira w’amaguru n’ibindi bibi, ariko mbashimiye kwihangana mugira mukanga kuva ku izima, kuko ari nkanjye Joriji Baneti naba narabonye ko byanze nkegura.

Ubu ikipe y’u Rwanda Amavubi igenda isubira inyuma bikabije, umutoza uyitoza nawe mbashimiye ko mwagiye mugaragaza kenshi ko ari umutoza ushoboye, ibyo ni byiza ko ibintu byose mubibona mu ruhande rwiza, kabone n’iyo umuntu yakora ibihombya igihugu n’abagituye mwe mukibonera ari byiza, rwose mukomereze aho. Ubuse nabura kubashimira ko mwihangana mukagenda mu muhanda nta pfunwe kandi rubanda baba babagaya kubera imiyoborere isubiza inyuma umupira w’amaguru?

Mpise nibuka ariko n’ukuntu mwigirira icyizere, rwose nabyo ndabibashimiye. Umwaka ushize mwabonye ko mushoboye mwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba (CECAFA), gusa ubanza abatoye nabo baramenye ko uretse no mu karere, n’iwacu mu Rwanda byazambye, bikaba ari yo mpamvu mwabonye ijwi rimwe gusa. Aha ariko naho ndabashimira, kuba mwarabonye ijwi rimwe mukabyakira mukumva ko ntako mutagize, mukomereze aho rwose kwigirira icyizere no kudacika intege ntako bisa, amaherezo na FIFA mushobora kuzayiyobora.

Nyuma yo kubashimira ariko, ndabamenyesha ko muramutse mwiyemeje kwegura kuri uwo mwanya bigaragara ko benshi batifuza ko mwagumaho, bwo nazabashimira birenzeho, mbese ibyanjye byose ni ugushima.

Source: Ukwezi.com