IBANGA RYA KAGAME

Yanditswe na Jean Baptiste Nkuliyingoma

Hari ikibazo nkeka ko abantu benshi bakwiye kwibaza. Muri iriya ntambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo nta munsi w’ubusa tutagezwaho amakuru y’amarorerwa yakozwe n’indege za Sukhoi ndetse na za drones. Twabonye amafoto n’amavidewo yerekana abiciwe ku rugamba. Nta muntu ushidikanya ko yaba inyeshyamba za M23 yaba n’ingabo z’u Rwanda bose bamaze gupfusha abantu benshi baguye muri iriya ntambara. Birumvikana ko abanyekongo nabo bapfusha benshi ariko bo nibura baba ari ibitambo byo kurengera ubusugire by’igihugu cyabo.

Abantu rero bakwiye kwibaza ukuntu abantu bapfa kariya kageni nyamara intambara yo aho guhagarara ahubwo ikarushaho gukaza umurego. Uyu munsi ukumva ngo Kitshanga yabohojwe, ngo inyeshyamba zahunze, bwacya ukumva ngo zagarutse mu birindiro byazo. Ukumva ngo drones zacucumye abarwanyi ba M23 iyo za Mweso cyangwa Mushaki bwacya ukumva hagarutse izindi nyeshyamba ndetse nyinshi kurusha mbere. Ukumva ngo SADC ubwo yazanye ibikoresho bihambaye inyeshyamba zirahita ziyamanika. Reka da! Ahubwo ukumva ngo zakamejeje zirashaka gufata Sake ndetse zigambiriye no gufata umujyi wa Goma.

Mu by’ukuri impamvu nta yindi: abapfa n’abakomereka bahita basimbuzwa abashyashya. Intambara ikaba ibonye abakomeza kuyirwana. Umunyamulenge witwa Manyota warwanye ziriya ntambara za Kagame yabisobanuye neza mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Jean Paul Turayishimye. Yagize ati: “Buriya hari abagore benshi barimo gupfakazwa n’iriya ntambara. Hari ababyeyi benshi barimo gupfusha abana babo. Ariko Kagame we ntacyo ahomba. Nta mwana we uzagwa kuri ruriya rugamba. Nta muvandimwe we uzarugwaho. Ati: ” igikomeye kuri we ntabwo ari abantu be baba bapfuye kuko haba hari abandi bo kubasimbura. Igikomeye ni imisozi bagomba gufata “.

Iryo niryo banga rya Kagame. Abo arwana nabo bamurusha ibikoresho bihambaye birimo za Sukhoi na drones ariko we abarusha ubushobozi bwo kohereza abantu benshi igihe cyose ku rugamba, abapfuye bagasimbuzwa abandi. Mu gihugu nta rwego rushinzwe kumubaza umubare w’abamaze guhitanwa n’intambara. Nta n’ushobora kugira ati : biriya bintu wabihagaritse ko abantu bashze. Ubu ikigamijwe nukurwana na SADC agakora ibishoboka kugirango ahitane umubare munini w’abasilikare bayo ku buryo biba ngombwa ko bashyira igitutu kuri Tshisekedi akemera imishyikirano. Umubare w’ingabo z’u Rwanda zizapfa kugirango iyo ntego igerweho ntacyo umubwiye.

Icyo rero ni ikibazo gikomeye bavandimwe. Mu bihe biri imbere dushobora kuzisanga nta bagabo tugira mu gihugu. Abagore benshi bazaba ari abapfakazi. Abakobwa kubona abo barushingana bizaba ari amahirwe adasanzwe. Intambara nk’izi kandi zisiga ibimuga byinshi. Uretse abacika amaguru n’amaboko, hari ubundi bumuga baturuka mu guhahamuka. Sosiyete nyarwanda igomba kwitegura guhangana n’ibibazo biremereye cyane muri iyi myaka iri imbere.