UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W’URUGAGA FDLR KU ISABUKURU Y’IMYAKA 63 ISHIZE DEMUKARASI IBONYE INTEBE MU RWANDA

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, NSHUTI Z’URUGAGA FDLR, BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI

Tubanje kubaramutsa mu ntego y’Urugaga rwacu FDLR, nimugire UBUTABERA, AMAHORO n’UBWIYUNGE byo nkingi y’AMAJYAMBERE twese dusonzeye kandi tugomba guharanira umunsi ku munsi kugira ngo u RWANDA n’ABANYARWANDA dusubirane DEMUKARASI isesuye.

Tariki 28 Mutarama 1961, tariki 28 Mutarama 2024, imyaka ishize ari 63 mu Rwanda habaye Demukarasi, ubwo kuwa 28 Mutarama 1961 Abanyarwanda bitoreye abayobozi bayobora Igihugu bikozwe muri Demukarasi isesuye kuko abashyizeho abo bayobozi bari bahagarariye abaturage bari barabatoye.

Twibutse ko Demukarasi bisobanura ubutegetsi bw’abaturage, butangwa n’abaturage, kandi bukorera abaturage. Kugira ngo iyo Demukarasi igerweho habaye aho abagabo: impirimbanyi za Demukarasi zarwanye urugamba rwa politiki rukaze ku buryo zashoboye rwosekubohora Rubanda rwari rwaratsikamiwe n’ingoma mbiy’agatsiko k’abatutsi ya cyami mu myaka irenga 400, nibwotaliki ya 28 Mutarama1961 i GitaramazashyizehoDEMUKARASI na Repubulika, maze Abanyarwanda bahumeka ituze, ubwisanzure, ubutabera, amahoro,uburinganire n’uburenganzira bumwe imbere y’amategeko. Twibuke ko kuri uwo munsi wa 28 Mutarama 1961 aribwo Rubanda yasezereye ubutegetsi bwa cyami n’ingoma KARINGA,hakajyaho Perezida w’agateganyo Bwana MBONYUMUTWA Dominiko.

Ibyo byagezweho habaye ibitambo bitari bike by’abarwanashyaka b’Abahutu bitazibagirana mu mateka atagoretse y’u Rwanda.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, NSHUTI Z’URUGAGA FDLR, BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI,

Nyuma y’icyo gikorwa cyo gusezerera Ubwami n’ingoma KARINGA no kwitorera abayobozi, abambari b’ingoma ya cyami ntibanyuzwe n’ibyabereye i Gitarama kuri iyo taliki, bavuga ko ari “coup d’État” yakozwe maze bitabaza LONI, ariyo mpamvuyakoresheje itora rya KAMARAMPAKA kuwa 25 Nzeri 1961.Muri iryo tora Abanyarwanda basezereye burundu ingoma ya cyami, bityo bashimangira bidasubirwaho Demukarasi muri Repubulika y’u RWANDA, igihugukibona ubwigenge kuwa 01 Nyakanga 1962.

Abambari b’ingoma ya cyami bamaze gutsindwa uruhenu banze kuyoboka inzira ya Demukarasi ahubwo bahitamo guhungira hanze y’igihugu, batangira kugaba ibitero byinshi ku Rwanda baturutse cyane cyane i Burundi biyita INYENZI, ariko ingabo z’Igihugu zikabakubita inshuro, ibitero bihagarara mu 1967. Tariki ya 01 Ukwakira 1990 nibwo bubuye ibitero simusiga ku Rwanda baturutse muri Ouganda bitwa FPR-INKOTANYI, kandi bashyigikiwe n’ingabo z’icyo gihugu na bamwe muri ba MPATSIBIHUGU, nibwo bafashe ubutegetsi muri Nyakanga 1994 mu mivu y’amaraso y’imbaga y’Abanyarwanda yatikiriye muri iyo ntambara, cyane cyane bamaze guhanura indege yari itwaye Perezida HABYARIMANA Yuvenali na mugenzi we w’u Burundi NTARYAMIRA Cyprien n’abo bari kumwe bose bagatikira.

Kuva aho abo banzi ba Demukarasi bibumbiye muri FPR-INKOTANYI bafatiye ubutegetsi, u Rwanda n’Abanyarwanda bari mu kaga gakomeye kuko ibyiza bya Demukarasi byose byasimbujwe amahano y’ingoma mbi nkoramaraso y’ikinyoma n’gitugu irangajwe imbere na Paul Kagame.

Dore bimwe biranga iyo ngoma:
– kwararika inzirakarengane zitagira ingano, haba mu gihugu, haba hanze yacyo mu mpunzi;
– kurigisa, gushimuta no kwica urubozo abaturage n’abo batavuga rumwe nabo bose;
– kwangaza imbaga y’abo yasenyeye amazu nta ngurane bica nkana amategeko bishyiriyeho;
– kunyunyuza nta rutangira imitsi ya Rubanda muri byose na hose, mbese mu yandi magambo kuyitindahaza;
– kwibasira abatavuga rumwe nayo imbere mu gihugu no hanze yacyo;
– kugendera ku irondakoko mu buzima bw’igihugu, ariko abambariba FPR-INKOTANYIbakihandagaza ngo:”nta moko aba mu Rwanda”;
-gukoresha amatora afifitse,Rubanda rugahatirwa gutora abo FPR iberetse kandi abaturage batabashaka;
– n’ibindi bikorwa bibi tutarondoye ariko tutibagiwe igikorwa cy’urukozasoni cyo kwimika politiki y’ubushotoranyi n’ubusahuzi ku bihugu by’abaturanyi.
Kuri iyi ngingo y’ubushotoranyi, tariki ya 12 Mutarama 2024, umunyamakuru w’umunyarwanda Madame MUTESI Scovia yabajije bwana MUKURARINDA Alain, umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda, iby’umubano w’u Rwanda n’ibihugu birukikije, ahereye kuri Tanzaniya, Uganda, Kongo Kinshasa n’u Burundi. MUKURARINDA ntiyagiye kure, yasubije akoresheje umugani w’i Kinyarwanda ati:”Ntazibana zidakomanya amahembe”. Umunyamakuru ati: Ariko AMAHEMBE ya Leta yanyu umenya asongoye cyane !”. Birababaje, ariko ntagahora gahanze.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, NSHUTI Z’URUGAGA FDLR, BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI

Urugaga FDLR ntiruzatezuka n’a rimwe ku rugamba twiyemeje kandi dukomeyeho rwo kubohoza u Rwanda n’Abanyarwanda barembejwe n’iriya ngoma ngome nkoramaraso ya FPR-INKOTANYI.
Ni ku bw’iyo mpamvu twongeye gusaba Abanyarwanda bose gushyira hamwe imbaraga kugira ngo tubashe gutabara mu maguru mashya imbaga iri mu karengane ndengakamere.

Nta wundi uzabidukorera nk’uko baca umugani ngo”ITONGO RIMENYWA NA BENERYO”, kandi ngo “AK’IMUHANA KAZA IMVURA IHISE”.

Ni ibihe bimenyetso bindi dutegereje ? Aho ntituzatinda gutabara imbaga iragijwe inkoni y’ubuhiri iri kurenganira mu gihugu tukazasanga amazi yararenze inkombe ?
Mu by’ukuri, rwose Abanyarwanda bamaze kubona neza ko iriya ngoma nkoramaraso, y’igitugu, y’ikinyoma, y’iterabwoba, ya gashozantambara, y’agatsiko ya FPR-INKOTANYI iniga Demukarasi mu rwatubyaye kandi ikaba ijambije koko Akarere kose k’Ibiyaga Bigariby’Afrika.

Turasabwa nanone kwihunda imigenzo myiza n’indangagaciro dukomora ku mpirimbanyi zagejeje u Rwanda kuri Demukarasi na Repubulika kandi tukarushaho kugororokera IMANA, Yo NYIRIMITSINDO kandi NYIRURUGAMBA.

Tubifurije isabukuru nziza ya DEMUKARASI mu RWANDA.
IMANA Umubyeyi wa twese tuyisunge ku rugamba maze iduhe kunga ubumwe nk’imbaga nyabutatu nyarwanda: gahutu, gatwa, gatutsi maze dusezerere agatsko ka FPR-INKOTANYI mu gihugu cyacu ndetse no mu kerere dutuyemo, maze ituze n’ubusabane bisugire bisagambe mu karere dutuye.
IMANA ikomeze ibane namwe. Dukomere ku rugamba turiho rwo guharanira Demukarasi nyayo.Intsinzi ni iyacu.

– HARAKABAHO U RWANDA N’ABANYARWANDA – HARAKABAHO URUGAGA FDLR
– HARAKABAHO DEMUKARASI MU RWANDA.

BYIRINGIRO Victor Lt Gen

Bikozwe kuwa 24 MUTARAMA 2024

page2image25225584

Président ai des FDLR