Ibi ndabirambiwe!: Kuvuga umwicanyi w’umututsi ni ugusenya opposition naho kuvuga umwicanyi w’umuhutu ni ubutabera?

    Kuri Bwana Marc Matabaro, umuyobozi w’ikinyamakuru The Rwandan, ikinteye kubandikira iyi nyandiko n’ukubera ko mbabazwa cyane n’uburyo mbona opposition nyarwanda irimo kubakira ku musenyi cyangwa guhingira ku rwiri yimika ikinyoma no gushaka kugira bamwe mu banyarwanda ibikoresho.

    Nagerageje gusoma kenshi inyandiko mucisha ku rubuga rwanyu mbona muri abantu bagerageza gushyira mu gaciro ariko muri iyi minsi mwaradohotse musigaye mwiterurira iby’abandi akaba ari byo mutangaza wagira ngo mwabuze umwanya wo kwandika cyangwa mwarambiwe umurimo mwari mwariyemeje.

    Ntizimbye mu magambo nifuzaga kubagezaho icyanzinduye uyu munsi. Nizere ko inyandiko yanjye uyitambutsa nk’uko nayiguhaye, aha niho abasomyi tuzapimira ubwigenge bwanyu mu gutangaza inkuru. Icyo nshaka kuvuhaho uyu munsi ni imyitwarire idahwitse nabonanye bamwe mu batutsi bitwa ko bari muri opposition.

    Mpereye ku ntangiriro natangira ngaya bamwe mu bashinze ishyaka cyangwa ihuriro RNC, abo bagabo bakoze amabi menshi bafatanije n’uwari shebuja Kagame, ibyaha bijanditsemo birenze ukwemera  n’ubwo ibyinshi batabyemera bagashaka kubigereka kuri Kagame wenyine.

    Imbabazi burya ntawe utazitanga mu gihe azisabwe kandi abazisabye bakagira umutima wo kwicuza nyabyo ariko iyo haje ikintu kimeze nko gushaka kurusha abantu ubwenge ubabyina ku mubyimba ubashinyagurira biba ibindi bindi.

    Ikibabaje ubu ni uko iyo hagize uvuga amabi yakozwe n’aba bagabo bashinze RNC cyangwa izindi nkotanyi z’amarere bafatanije bihita byitwa gusenya opposition cyangwa kuba intagondwa, nyamara iyo hagize umuhutu ufatirwa Genocide kandi ashinjwa n’aba biyita ko bari muri opposition byo ntabwo babyita ko ari ugusenya opposition ahubwo babyita ubutabera ndetse bakanabyishimira. Ubwo se uretse kurusha abahutu ubwenge ibi byo twabyita iki?

    Nibarize abari muri RNC, ese ubu Bagosora cyangwa undi muhutu wese wiswe ruharwa ashinze ishyaka mutabeshye mwafatanya? Ndahamya ko igisubizo ari oya.  None se kuki mushaka gutegeka abarwanya Kagame gufatanya n’ababahekuye mwitwaje ngo ko ngo bazi neza FPR ngo bashobora kuyirwanya ku buryo bworoshye?

    Sintize ku by’ubwicanyi byo ni agahomamunwa birarenze ariko reka nibarize bamwe mu bagize RNC ibi bikurikira:

    -Bwana Rudasingwa waba warasabye imbabazi Bwana Mushayidi ko twumva ko ngo wari umurasiye mu biro bya FPR ukiri umunyamabanga mukuru wayo umuhoye ko yari akubwiye ko muri gukora ubwicanyi ndengakamere?

    -Bwana Gahima Gerald ufatanije na Bwana Jean de Dieu Mucyo mwazengurutse isi yose mufatisha abantu mubagerekaho Genocide mukoresheje bya bindi byanyu byo gutekinika. Ese Gahima ko uri muri opposition abo bantu wafungishije wabasabye imbabazi? Ese ubu wabuze itike ngo uzenguruke mu bihugu byose waciyemo mbere  usobanurira abayobozi babyo ko ibyo wakoraga mbere byari ugutekinika? Hari benshi ubuzima bwabo bwapfuye abandi barafungwa .

    Kugeza kuri uyu munsi nta mututsi n’umwe urahanirwa icyaha cy’ubwicanyi, ubu se bikomeje gutya ntibazagira ngo bafite ubudahangarwa bavukana nk’uko ngo bamwe bavukanaga imbuto?

    Simbabujije gukora politiki kuko n’ubundi nta bushobozi mbifitiye ariko na none mugerageze gushyira iyo ntwaro yanyu mwakuye muri FPR ngo ni Genocide hasi kuko namwe umuhutu uvuze amabi mwakoze mumwita intagondwa cyangwa ko asenya opposition. Niba mushaka amahoro namwe nimuyatenge kandi mureke kwireba mwenyine. Ese kuki mwumva mukwiye imbabazi nta n’izo mwasabye? Ubuse ababorera mu magereza mu Rwanda no kw’isi yose banze kuba bari hanze ngo nabo baze muri iyo opposition? Ese Kagame yashoboraga kurimbura abahutu mu Rwanda no muri Congo mutabimufashijemo?

    Reka mpinire aha

    Faustin Hategekimana

    Paris, France

    Comments are closed.