UBUTUMWA BW’ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI KW’IVANGURABWOKO MU BUREZI BW’U RWANDA

Muri iki gihe cy’itangira ry’umwaka w’amashuli 2013-2014, abanyarwanda biganjemo cyane cyane urubyiruko n’ababyeyi babo bakomeje kutwandikira ari benshi batugezaho akababaro kabo baterwa n’ivangura riri muri Minisiteri y’uburezi bw’igihugu mu Rwanda.

Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR Inkotanyi, ifite mu mikorere yayo no mu miyoborerere yayo mibi, gahunda ndende yo kuvutsa abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu amahirwe yo kwiga kugirango batagira ingufu cyangwa se imbaraga zishingiye ku bumenyi (knowledge power).

Si ubwambere kandi iyi gahunda mbi ya politiki ibayeho mu Rwanda. Ku ngoma ya MRND (1973-1994) hariho politiki mbi y’iringaniza ry’amoko n’uturere yari igamije nayo cyane cyane kuvutsa abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi, imbaraga zishingiye ku bumenyi. No ku ngoma ya MDR-PARMEHUTU byari uko. Mbere y’aho ,  ku ngoma ya Cyami, hari iriya politiki y’ivangurabwoko mu burezi yari igamije nayo kuvutsa na none abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu imbaraga zishingiye ku bumenyi. Iyi politiki mbi ya gatebegatoki, ya bamwe mu kwiganzura abandi no guhora babigizayo, babakumira ku byiza igihugu kigenera benecyo, ikaba yarokamye u Rwanda, iri mu byatumye twiyemeza gushinga iri shyaka ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y’urugi.

Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR Inkotanyi, izi neza ubukene abanyarwanda bafite. Izi neza ko mu bihugu byose byo kw’isi bikiri mu nzira y’amajyambere, cyane iby’Afurika y’Abirabura, uburezi kuva mu mashuli abanza kugeza muri Kaminuza ari Leta ifasha abana bose b’igihugu kwiga, kuko kwiga kwabo ari ko gutegura ejo hazaza h’igihugu cyose. Ibyo Leta ya FPR yabirenzeho ku bwende.

Leta ya FPR inkotanyi  izwi kw’isi yose kuba Leta igira muri gahunda zayo politiki yo gukenesha abaturage ari byo ibigambiriye., Yakuyeho imfashanyo yagenerwaga abanyeshuli biga muri Kaminuza y’u Rwanda n’Amashuri Mukuru ibaharira ababyeyi babo ngo bazirwarize! Aho iri vangura bwoko riziramo rero nkuko ababyeyi n’abanyeshuli babitwandikira, ni uko abagiye gusigara biga ari abarihirwa amashuli n’ikigega FARGE, n’abafite ababyeyi bifite gusa. Abandi bose batitabwaho na FARGE kababayeho!

FARGE ni ikigega kijyamo gatanu kw’ijana y’amafaranga agize ingengo y’imali y’igihugu cyose buri mwaka hamwe n’imfashanyo z’amahanga, hakiyongeraho n’uko umuntu wese ukorera Leta n’ibigo byigenga akurwaho 1/100 cy’umushahara fatizo we buri kwezi ayo mafaranga yose akarihira amashuli imfubyi za jenoside y’abatutsi.Ibi ni byiza kugoboka bariya bana b’u Rwanda, ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirabishyigikiye. Ariko se abandi bana b’abanyarwanda nabo b’imfubyi z’abahutu zahekujwe ababyeyi bazo n’interamwe kuri bamwe, na FPR/APR ku bandi, izo mfubyi zo zibaye izande ko zimeze nkaho zitagira igihugu cyo kuzitaho no kumenya ingorane n’ibibazo byazo! Imfubyi z’icyorezo cya  SIDA se zo, zaba iz’abahutu zaba n’iz’abatutsi, zo zibaye izande? Abana bo mu bwoko bw’abahutu bafite ba se cyangwa ba nyina cyangwa bombi bafunzwe kubera akarengane n’ibeshyerwa ryo muri gacaca bo se si abana b’u Rwanda bakeneye ubufasha bw’urwababyaye kugirango bige bazagire icyo bimarira bakimarire n’igihugu cyabo!

Leta ya FPR Inkotanyi yananiwe kuba leta y’abanyarwanda bose, atari ukubera ko itabishoboye ahubwo ari ukubera ko yasaritswe n’ivangurabwoko kimwe na Leta zindi zose zayibanjirije, ari iya Repubulika ya kabiri, ari iya Repubulika ya mbere, ari n’ingoma ya Cyami. Abanyamakuru mpuzamahanga bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika I New York bigeze kwandika mu binyamakuru byabo ko Perezida w’u Rwanda acumbika muri Hoteli zihenze cyane z’ibihumbi makumyabiri by’amadolari kw’ijoro rimwe mu gihe Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza we arara muri Hoteli y’ibihumbi bitatu by’amadolari kw’ijoro rimwe. Ayo madolari y’u Rwanda apfushwa ubusa bene kariya kageni, kuki atarihira abana b’u Rwanda amashuli muri Kaminuza z’u Rwanda aho kubatererana ngo nibirwarize bo n’ababyeyi babo kandi nta babyeyi bafite n’umufite akaba amufite ari umwe gusa undi yarishwe n’interahamwe cyangwa se yarishwe na FPR Inkotanyi, abandi baborera muri gereza baroshywemo n’akagambane n’urugomo rw’ingirwankiko gacaca!

Twari dukwiye no kujya twigira ku mateka, ibyayabayemo bibi tukirinda kubisubira. Iyi politiki ya FPR Inkotanyi yo gukumira no kwigizayo abahutu mu by’amashuli kugirango batagira imbaraga zishingiye ku bumenyi (knowledge power) abatutsi i Burundi barayikoresheje kuva 1965 bamaze kwica Minisitiri w’Intebe  w’umuhutu witwaga Pierre Ngendandumwe. Bafashe gahunda yo kubuza abahutu kwiga Kaminuza n’uyigiyemo agahabwa gusa kwiga iby’ubwalimu bwo kujya kwigisha mu mashuli yisumbuye cyangwa se ibindi byose bitajyanye n’ubumenyi mu by’ubutegetsi, amategeko, ubukungu. Ni muri izo nzira zo gukumira, barangije bategekwa na Nyakubahwa Perezida Pierre Nkurunziza wize iby’ubugororangingo (Education physique) kandi ntibimubujije kubategeka neza n’ubwo ibyangombwa byose byari byarakozwe mu kumukumira kugirango atavaho yiga ibijyanye n’ubutegetsi, amategeko n’ubukungu. Ntitwiriwe tuvuga mu Rwanda hahozeho politiki ikanandikwa  y’iringaniza ry’amoko mu mashuli yisumbuye na Kaminuza bakarangizanya nayo bategekwa na Perezida Kagame utaranarangije amashuli yisumbuye kandi yarashoboraga kuyarangiza akaniga Kaminuza iyo ataza kuzitirwa na politiki y’ivangurabwoko n’ubuhunzi . Ibi biraragaza ko ba nyiri iriya politiki batahimye abatutsi gusa ahubwo ko bahimye igihugu cyose nabo ubwabo batiretse! Kuki rero FPR Inkotanyi isubira mu bintu bibi nk’ibi byakozwe i Burundi no mu Rwanda kandi bitarigeze bigira icyo bimarira igihugu na bene kubikora, baba abatutsi, baba n’abahutu!

Turangije ubu butumwa tumenyesha urubyiruko n’ababyeyi batwandikiye kuri iki kibazo, ko taliki ya 28/04/2013 twa ndikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, bimwe bubyo twamusabaga gukemura  mw’izina ryanyu n’iry’abanyarwanda bose harimo:

-Gusubizaho amafaranga y’ishuli (bourses d’etudes/scholarships) ku banyeshuli bose biga muri Kaminuza n’amashuli makuru bya  Leta, ubwo bufasha bugatangwa hakurikijwe imitsindire y’abanyeshuli cyangwa se izindi ngingo (criteres/criterias) zaba zemeranyijweho hagati ya Leta, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, sosiyete sivile, n’urwego rwigenga ruhagarariye ababyeyi n’abanyeshuli nta ruhande na rumwe ruhejwe;

-Gufasha no korohereza mu bijyanye no kwiga, kwivuza no kubona icumbi ku mfubyi n’abapfakazi ba jenoside n’ab’intambara y’imbere mu gihugu kuva 1990, n’ab’intambara ya FPR  muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva 1996 kugeza ubu.

Kuba rero FPR idakemura iki kibazo si uko itakizi. Impamvu ni uko ariyo politiki yayo mbi ishingiye kw’ivanguramoko no kunyereza umutungo w’igihugu wagafashije mu kurengera bariya bana no kubafasha gutegura ejo hazaza  hazirikanwa ko ari bo Rwanda rw’ejo. Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryo ririfuza gukosora biriya byose kuko umugambi wacu ari uko u Rwanda ruba mugongo mugari uheka abana barwo bose nta n’umwe uvanguwe.

Bikorewe i Savannah, Georgia, muri Leta Zunzwe Ubumwe za America, taliki ya 30/08/2013

Dr. Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI;

Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;

Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa.