IBIBAZO BY’U RWANDA NTABWO BIZAKEMURWA N’ABANYAMASHYAKA BADASHYIZE HAMWE KANDI NTIBABASHE NO GUKORANA N’ABANTU BAFITE IBITEKEREZO BISHYA!

Amahoro ya Nyagasani!!

Muvandimwe usoma iyi nyandiko yanjye ya mbere, mbanje kukwifuriza amahoro!

Ntabwo ndi umunyapolitike, ariko kimwe n’abandi banyarwanda benshi bifuza ko abanyarwanda benshi bagira imibereho myiza iruta iyo barimo, bakagira n’icyizere cy’ejo hazaza kuri bo ndetse n’ababakomokaho, nifuje kubagezaho icyo ntekereza nkurikije ibyo mbona nk’imbogamizi abantu bari bakwiye kurenga.

Reka mpite ndasa ku ngingo nta gutinda mu magambo;

Mfite ibibazo nibaza bishobora kuba binibazwa n’abandi banyarwanda benshi :

1. Ni iki gituma hakomeza kubaho imitwe myinshi irwanya Leta y’u Rwanda ariko ikaba itabasha gukorana ngo ihuze imbaraga?

Reka nifashishe urugero rwa vuba cyane kandi rworoshye kumva mu gihe wenda twaba dufite ikibazo cyo kwibagirwa amateka ya kera! Niba mukurikira amakuru murimo kumva ukuntu ubutegetsi bw’umusirikali uyobora igihugu cya Centrafrique bugeze ku buce nk’ingwate!? Kubaba batarakurikiranye amakuru, n’uko muri iyi minsi ishize abarwanyaga uwo mugabo babashije kwishyira hamwe bashyiraho umutwe umwe rukumbi bahurizamo imbaraga zo kurwanya ubutegetsi. Kuva ibyo byaba, ubu president wa Centrafrica arimo gusa n’usaba imbabazi kandi iminsi ubutegetsi bwe bushigaje irabarirwa ku ntoki.

Impanvu mbahaye urwo rugero ni iyi!!! Maze imyaka igera hafi kuri itatu, nagerageje kuganira na bamwe mu bayoboye amashyaka amwe n’amwe atavuga rumwe n’ubutegetsi nkoresheje uburyo bw’inyandiko, ndetse bamwe naranahamagaye ku matelefone, uhereye kuri Bwana Twagiramungu Faustin agitangaza igitekerezo cya RDI Rwanda Rwiza atarayigira ishyaka, Théogène Rudasingwa RNC itarabaho, bagisohora itangazo bari bahuriyeho ari bane (Nyamwasa, Gahima, Rudasingwa na Karegeya), Rusesabagina, kugeza kuri Padiri Nahimana (ubwo yashakaga ngo abantu bafite ubumenyi butandukanye n’ubushake bw’uko ibintu byahinduka bikagenda neza mu gihugu cyacu!!!

Aba bagabo bose rero mu byukuri icyo maze kubabonaho kimwe n’abandi benshi bashinga amashyaka (nibutse ko mubo navuze hejuru kugeza ubu Padiri Nahimana niwe utarashinze ishyaka wenyine) n’uko bigoye kugirirwa icyizere n’abantu basanzwe nkanjye batazwi muri politike cyangwa se batari ibyamamare mu kintu runaka kandi nyamara bari bakwiye kwita ku bushobozi twaba dufite. Ibi nkanabivuga kubera ko ahanini aba bagabo bose umuntu aba yaberetse ubushake ndetse n’ubumenyi mu bintu bitandukanye byagirira igihugu akamaro! Ahubwo bamwe ugasanga ibitekerezo ubagejejeho barabyiyitiriye (gusa byo si byakagombye kuba ikibazo baramutse babibyaje umusaruro mwiza).

Ikibazo cyanjye n’iki: Ese abashinga amashyaka ya buri munsi baba bafite inyota y’ubutegetsi kurusha inyota yo gushaka icyagirira abanyarwanda akamaro?

Munsubize:

-Ese ntabwo igihe kigeze ngo abanyamashyaka bashyire hamwe hanyuma babwire rubanda icyo bakora kugirango abaturage bongere bagire agafaranga mu mufuka kuruta kuvugako nta mafaranga bafite?

-Icyo bakora kugirango urubyiruko rubashe kubona imirimo kuruta kuvugako nta mirimo rufite?

-Icyo bakora kugirango Uburezi bugire ireme rifatika kurusha kuvugako nta reme ryuburezi rihari?

-Icyo bakora kugirango umwarimu agire imibereho myiza kuruta kuvugako afite imibereho mibi?

-Icyo bakora kugirango ubuvuzi bugere kuri bose aho kuvugako hari abatavurwa?

-Icyo bakora kugirango ubusumbane mu banyarwanda burangire aho kuvugako hari ubusumbane?

-Icyo bakora kugirango tubane n’abaturanyi amahoro aho kuvugako u Rwanda ruhora mu ntambara ?

-Icyo bakora ngo ubutabera bugere kuri bose aho kuvugako nta butabera buhari?

-Ntabwo mvuze n’ibindi bibazo bitanavugwa kubera impamvu ntazi, harimo iby’imibereho myiza yabaturage muri rusange, amasaziro y’abakozi, nta wukivuga iterambere ry’icyaro, Ntawuvuga ikibazo cy’umuco wacu ugiye gucika n’ibindi n’ibindi!

None Muvandi, ko hari abanyarwanda benshi bifuza ko ibintu bihinduka kandi koko bikaba binakwiye, nitudashyira hamwe murabona bizashoboka?

Ntabwo nteye ibuye abo nyapolitiki bose navuze hejuru, birashoboka ko wenda bikanga baringa yo gukorana n’abantu batazi bitewe n’impanvu zitandukanye! Ariko se kugeza ryari? Nibwira ko iyo wiyemeje gukora politike wakagombye no kuba ufite ubushobozi bwo kubasha gukorana n’abantu batandukanye bikaba byiza iyo ubazi, abo utazi nabo ukiha igihe n’amahirwe yo kubamenya.

Uyu mwaka dutangiye byari bikwiye ko abanyamashyaka n’abandi bantu bifuzako ibintu bihinduka bashyira hamwe bakagira uburyo bavuga ururimi rumwe bagasenyera umugozi umwe, bidasabye ko bashyiraho irindi shyaka cyangwa ngo bave mu amashyaka yabo barimo niba abanyuze!

Ndanzura ngira nti niba wumva bishoboka koresha uburyo bwose bushoboka ubwire mugenzi wawe ko dukwiye gusenyera umugozi umwe! Bwira uwo munyamashyaka cyangwa se undi wese wifuzako abana bacu bazaba mu gihugu kizira ivangura, kikarangwa no kwishyira ukizana, giharanira imibereho myiza y’abavandimwe bacu, mubwire uti igihe kirageze ko dushyira inyungu rusange imbere kuruta inyungu zacu bwite!

Muvandi ndemerako bishoboka kandi bizashoboka!

Amahoro y’Imana

Ushaka kumenya kumpa igitekerezo kuri iyi nyandiko, kimwe nizindi zizakurikira, ariko cyane cyane no gutanga umusanzu w’ibitekerezo wanyandikira kuri: Email: [email protected]

5 COMMENTS

  1. Muvandimwe wanditse iyi nyandiko ndagushimiye cyane. Ibitekerezo byawe birubaka kandi biratomoye. Nkaba nibwira ko biri bukangure abo bireba mu buyobozi bw’amashyaka. Reka ariko ngire icyo nenga ku buryo ukoresha bwo gutanga ibitekerezo byawe.
    1. Icya mbere, utanze ibitekerezo, ariko uhisha amazina yawe. Ibyo bituma n’uwagushaka ngo mukomeze ibiganiro atakubona, ubundi se akaba atanagushira amakenga.
    2. Icya kabiri: Uti sindi umunyapolitiki: Aha wenda umuntu yavuga ko uri umuntu utagira ishyaka abarizwamo, ariko ntibivuga ko udakora politiki. Reka njye nkwite umunyapolitiki wigenga, impuguke muri politiki (kubera ko ukora analyses za politiki). Cyokora niba uri impuguke udashaka kugira ishyaka uyoboka (icyo gihe waba ufasha umunyapolitiki wese ubikeneye), wagombye gushinga ibiro (cabinet) bakajya baza muri conultation. Ibyo ubigaragaza aho wafashe umwanya wawe ukavugana n’abayobozi b’amashyaka akomeye ndetse
    n’izindi mpuguke.
    3. Icya gatatu: Uti abanyapolitiki ntibita ku bushake n’ubushobozi ufite. None se ko nta shyaka wagiyemo ngo ugaragaze ubwo bushobozi bari kubwitaho bate?
    4. Icya kane: Uti abanyapolitiki biyitirira ibitekerezo byawe. Ukwiye gutanga ikirego pour plagiat. Ibyo ariko ubikora iyo ufite inyandiko cyangwa ubushakashatsi washyize ahagaragara bikaba umwimerere wawe n’umutungo wawe bwite.
    5. Icya gatanu: Uti abanyapolitiki ntibashyira hamwe ngo bakore umutwe umwe rukumbi. Icyo ni icyifuzo cyiza ariko nakwita irrationnel! Kubera iki abantu bose bagomba kujya mu mutwe umwe? Urinubira ubwinshi bw’amashyaka, icyiza ahubwo ni uko wakora isesengura ukamenya aho iyo mitwe itandukanira, ingufu buri mutwe ufite, ndetse n’amahirwe buri mutwe wagira yo gutera imbere. Icyo gihe waba ifashije benshi gukora amahitamo ku buryo bidateye kabiri hari imitwe itatinda kwisenya. Icyo ni cyo impuguke zikora.
    Mu kwanzura rero muvandimwe nagira ngo nkubwire nti “kora ndebe iruta vuga numve”. Ubutaha uzashyire amazina yawe ahagaragara ubumenyi bwawe ubushyikirize abandi en bonne et due forme, wemere ugishwe impaka, iyo étape nuyigeraho uzaba ushobora noneho kwinjira n’ishyaka urikoreremo changements wifuza.
    Gira amahoro.
    Kanyombya

  2. analyse yawe niyo kabisa niberekane ibyo bazakora kurayo makosa banenga ubutegetsi buriho bareke guhora bagyira za critiques gusa

  3. IMPAMVU NI 3:
    1)Buri wese arashaka kuba Perezida.
    2)Inda nini, FPR ibaha cash ubundi bagaTekinika, byarimba bakagonganisha amashyaka yabo.
    3)Nta gukunda igihugu (Ubundi icyitso kigambanira abandi= Kukirasira ku giti), Gutinya kumenera igihugu amaraso, ngo abandi bazabikora. Nyuma imwa ziyanywera ubusa, FPR iyazihereza ku iplateau nyuma y’Akandoya n’agafuni + Amarozi.

    NONE AMAHEREZO? Ntumbaze, njye narihebye.

  4. ubumwe nibwo buzakuraho ingoma yigitugu,naho abantu nitudashyira hamwe.ntacyo tuzageraho.tuzakomeza gupfa kugeza dushize.tugomba kumenya ko ikibazo kiri murwanda atari amoko ahubwo.ko arikibazo cyatwese nuguhagurukira hamwe nkuwistamuye ubundi tukirukana satani yateye urwanda

  5. wabuze amaboko ya abirabura ko mbona wadushyiriyeho amaboko y’abazungu, imfashanyigisho wayishe, ubwo se bazakorana bate nawe ubwawe wabuze abo ufotora ngo ukoreshe imfashanyigisho nyayo.

Comments are closed.