Yanditswe na Albert BIZINDOLI, Paris 5 Nyakanga 2023
Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa 8 kugeza mu mpera z’ukwa 12, mu mwaka w’2020, umunyamakuru Venuste Nshimiyimana wo ku Ijwi ry’Amerika yakoze ibiganiro bisaga 20 kuri kudeta yo muri 73 n’ubwicanyi bwayikurikiye. Ibiganiro byagaragaye ko byitabiriwe umunsi ku wundi n’abantu benshi.
Nyuma y’uko adutangarije ko ibiganiro bisubitswe, nafashe igihe cyo kwibaza amasomo byaba bisigiye Abanyarwanda, n’ingamba baba barakuyemo mu buzima bwabo bwa buri munsi. Buri wese ku giti cye mu mibereho ye bwite, no muri rusange mu mibanire ye n’abandi banyarwanda.
Maze gutega amatwi ibyagiye bivugwa cyangwa se byandikwa kuri ibi biganiro, nasanze imyumvire n’imyitwarire abanyarwanda bagize kuri ibi biganiro ikubiye mu bice bitatu
Igice cya mbere kigizwe n’abantu babyishimiye. Bashimye ko byabafashije kumenya igice cy’amateka y’igihugu cyabo batari bazi na gato cyangwa se nabi. Bemeza kandi ko byatanze amasomo ashobora gufasha abanyarwanda kwisuzuma, no gufata imigambi mishya mu buzima bwabo.
Igice cya kabili cyo kigizwe n’abavuga ko biriya biganiro ntacyo byamaze uretse kuzura inzika n’inzangano hagati y’abahutu (uturere tw’u Rwanda).
Igice ya gatatu kigizwe n’umwihariko w’abagize imiryango y’abiciwe ababo. Ibi biganiro babifashe bate, bibasigiye iki ?
Buri cyiciro nakigeneye inyandiko yacyo. Tugiye rero gutangira tureba abavuga ko bakunze ibi biganiro icyo byabasigiye.
ABANYARWANDA BENSHI BASHIMYE IBI BIGANIRO
Bashimye ko byabafashije kumenya igice cy’amateka y’igihugu cyabo batari bazi na gato cyangwa se nabi.
Ibiganiro byo kuri VOA byagaragaje ko Abanyarwanda benshi batari bazi na gato, cyangwa se bazi nabi iriya kudeta yo muri 73. Bahumviye byinshi batari bazi ku buryo iriya kudeta yateguwe igashyirwa mu bikorwa. Biriya biganiro byabashije na none gusubiza ibibazo byinshi abantu bibazaga ku ifatwa, ifungwa, n’iyicwa rya bamwe mu “banyepolitiki” b’icyo gihe. Na none ariko, n’ubwo havuzwe byinshi, ibiganiro byerekanye ko hakenewe ubushakashakatsi bwimbitse ngo ukuli kwose kujye ahagaragara.
Bemeza kandi ko byatanze amasomo ashobora gufasha abanyarwanda kwisuzuma, no gufata imigambi mishya mu buzima bwabo.
“Abanyarawanda barushijeho gusobanukirwa kuri kudeta yo muri 73”
Kudeta yo kuwa 5 Nyakanga, ntabwo yatunguranye, yarateguwe
Ubuhamya bwatanzwe bwagaragaje ko kudeta y’uwa 5 Nyakanga yavuye mu mugambi wacuzwe, hagafatwa igihe gihagije cyo kuwunoza mu rwego rwa gisirikare, no mu buryo bwo guteza umwuka mubi n’imvururu mu gihugu cyose. Byumvikanye kandi ko hivanzemo impamvu zijyanye n’imigendekere y’isi muri icyo gihe (contexte international), yangwa se umubano U Rwanda rwali rufitanye icyo gihe n’ibihugu bihana imbibi, (géopolitique régionale) …
- Imyiteguro mu rwego rwa gisirikare
Nk’uko Bwana Nkezabera JMV, umuhungu wa Ministiri PD Nkezabera, akaba umwe mu bagiye kwa Perezida Kayibanda mu ijoro ryo kuwa 4 Nyakanga aherekeje se yabitangarije ijwi ry’amerika, ngo Major Nyampame yamubwiye ko amasaha menshi mbere y’uko kudeta itangazwa, igihe we na se bitabaga kwa Kayibanda, babanyuze imbere, aho bari bari mu birindiro, bategereje guhabwa amabwiriza.
Twiyumviye kandi ubuhamya bwatanzwe n’abasilikare, bavuga uburyo mbere ya kudeta y’uwa 5 Nyakanga, habaye ihindagurwa mu gisirikare ku buryo abakomoka mu majyepfo y’igihugu basohowe muri Kigali, igihe hinjizwagamo abakomoka mu majyaruguru, bahawe kuyobora ibigo bya gisirikare.
Abaturage bo mu karere k’ Ubugoyi batanze ubuhamya ko kuwa 4 Nyakanga Habyalimana n’abandi basilikare bakomeye biriwe mu nama kwa Rwagafilita wategekaga icyo gihe ikigo cya Gisenyi. Ahagana ku mugoroba, babonye amakamyo yuzuye abasirikare afashe umuhanda Gisenyi- Kigali.
Ikindi kandi ngo kudeta yabaye ku ya 5 Nyakanga, yaba yaraje ikurikira indi yaburijwemo mu kwezi kwa gicurasi.
- Umwuka mubi, imvururu, ubwicanyi mu gihugu
Ibiganiro byerekanye na none ko imvururu zari mu duce tunyuranye tw’igihugu, zateguwe n’abashakaga gukora kudeta, zigamije gutesha Leta agaciro, ngo bazabone icyo bayirega. Hakizimana Alphonse wari umukozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubutasi, mu buhamya yatanze kuri VOA, yavuze ko urwo rwego rwayoborwaga na Kanyarengwe, ari rwo rwatezaga imvurururu mu gihugu hose : « Ni twe twabikoraga, c’est Kanyarengwe qui nous demandait de le faire ». Koloneli Kanyarengwe ubwe, yagaragaye mu bikorwa byo kumanika amalisiti y’abatutsi bagomba kwirukanwa mu kazi, cyangwa se mu mashuli (Ubuhamya bwa koloneli Ndengeyinka).
Mu Buhamya yatanze, Koloneli Simba, umwe mu bakoze iriya kudeta (Abakamarade), yerekana amasano ari hagati y’abakoze kudeta (Comité pour la paix, …) n’abashozaga imvururu mu gihugu (Comité du salut public) bayoborwaga n’abasore biganjemo abakomoka mu majyaruguru y’igihugu ). Nyuma ya Kudeta bagororewe imilimo ikomeye. Simba yibaza impamvu batahanwe, kandi bari bazwi !?
- Ijoro ry’uwa 4 Nyakanga nyirizina
Ibi biganiro byerekanye kandi hifashishijwe ubushakatsi bwakozwe kuri iri ijoro, ko ibirivugwaho ko Perezida Habyalimana yari agiye kwicwa akarusimbuka, ari inkuru y’impimbano yo ubwayo yivuguruza, mu buryo Habyalimana yagiye ayiha abantu batandukanye.
Na none kandi Habyalimana ubwe yibwiriye uwari ahagarariye ubudage icyo gihe, ko kudeta yayiteguye
Kudeta y’uwa 5 Nyakanga yaranzwe n’ubwicanyi ndengakamere n’ibindi bikorwa by’urugomo rukabije byakorewe igice kimwe cy’abanyarwanda, bitewe n’aho bakomoka
Iyicarubozo ryakorewe abanyapolitiki bakomoka mu majyepfo y’igihugu
Nyuma ya kudeta, babitegetswe n’abari bamaze kwigarurira ubutegetsi, abasirikare bataye muri yombi bamwe mu banyapolitiki bakoranaga na Perezida Kayibanda, kimwe nka we bakomokaga mu karere k’amajyepfo y’igihugu, cyane cyane Perefegitura ya Gitarama. Muri bo harimo abaminisitiri, abadepite, abakozi bakuru ba Leta, abasilikare bo mu rwego rw’aba ofisiye, kimwe n’abandi bakozi ba Leta basanzwe, abacuruzi, n’abasilkare bali mu milimo isanzwe, …
Aba mbere batawe muri yombi mu ijoro ry’uwa 4 Nyakanga nyirizina. Ikindi gice kinini kigizwe n’ abafashwe mu kwezi kwa 10. Abandi bagiye bafatwa buhoro buhoro kugeza mu ntangiriro za 74.
Muri abo bose, abasaga 56 barishwe (harimo umutegarugoli umwe). Abageze ku 10 babashije gusubira mu miryango yabo, aho bageze ari ibimuga, …
Ubuhamya ku rupfu rw’aba banyapolitiki bwatuturutse ku bo bafunganywe muri za gereza za Ruhengeli na Gisenyi, cyangwa se ku bakoraga akazi katumye bamenya ibibera muri izo gereza (abasilikare, …). Ubundi buhamya bwavuye ku bantu baje gufunganywa nyuma na Lizinde na bagenzi be nka Sembagare muri za 85, noneho bakabaganirira kuri buriya bwicanyi. Ubwo buhamya bwose bwerekanye ko habayeho ibikorwa by’ubuhotozi n’iyicarubozo mu buryo butigeze bubaho mu mateka y’igihugu cyacu. Ubugizi bwa nabi bwumije bikomeye Abanyarwanda, kugeza n’ubu bakaba batarabasha kwumva no gusobanukirwa icyateye bariya bagabo gukora ibyo bakoze, uburyo babitekereje, bagatinyuka kubishyira mu bikorwa.
Nk’uko abo bose babitangaje, ngo za kasho bariya banyapolitki bajugunywemo, babanje kuzimangagatanya akanya kose umwuka wo hanze, urumuli rushobora gucamo. Bakuyemo ibyo kuryamaho, kwiyorosa, babasigira aho, mu mbeho y’ubutita no mu mwijima udacya. Aho bari bari ntihakorerwaga isuku, bituma aho bicaye, baryama, barira, … nabo ubwabo nta burenganzira bahabwa bwo gukora isuku ku mubili.
Ngo kubyerekeye kubagaburira, bahise bose barwara beri beri kubera ibiryo bike (rimwe, kabiri mu cyumweru) kandi bidafite intungamubili. Na byo ngo bageze aho barabibima. Nk’uko Yustini Mugenzi abitangaza, ngo Sembagare wayoboraga Gereza ya Ruhengeli, yabimye amazi n’ibiryo. Buri munsi we ubwe yajyaga kureba uko bameze, uko barimo gupfa. Babanje kumutakira, gutakamba, bageze aho babona ko bata igihe, baraceceka, umwe umwe bagenda bashiramo umwuka, kugeza ubwo umwanyuma, Anyesi Kabarenzi, ashiriyemo umwuka nyuma y’iminsi 59.
Sembagare kandi nk’uko byatangajwe n’umwe muri izo mfungwa wabashije kurokoka, ngo niwe wishe Munyaneza, Bizimana na Kanani abakubise inyundo mu mutwe. Abandi bahambwe babona, abandi bicwa n’inkoni bakubitwaga, … Bamwe amaso yari yaravuyemo, umubili wose waratonyotse, ari inguma, zitewe n’inkoni, amashanyarazi, indyo ituzuye, kuba mu mwanda, bose nta n’umwe wari ukibona, kubera kuba mu mwijima.
- Prezida Kayibanda ubwe yarakubiswe, yicishishwa inzara, …
Ibyo ni ibyahamijwe na Majoro Gatarayiha, na Capitaine Bikolimana. Ubuhamya bwatanzwe n’umwe mu basilikare bamurindaga iwe i Kavumu bwerekanye ko bari barabujije uwo ari we wese keretse abana be, kumugeraho, ko yabagaho yigunze, ndetse ko mu minsi ibanziriza urupfu rwe, babujije nyirabukwe wari umutunze, kumugeraho.
- Urugomo ku miryango ya bariya banyapolitiki, n’abandi banyarwanda b’inzirakarengane.
Ntibyari bihagije kwica abagabo, byari ngombwa ko n’imiryango basize, igirirwa nabi, ipyinagazwa mu buryo bushobotse bwose: Abagore n’abana bamenenshejwe muri Kigali, aho bashoboraga kubona imilimo ibafasha kubaho, boherezwa mu biturage, aho babujijwe gusohoka. Udufaranga bari bafite ku ma compte turasahurwa, imitungo itimukanwa irafatirwa ! Mu gihe cy’imyaka 6, imiryango yabayeho mu bibazo bikomeye by’ubukene (abagore basubira ku isuka, biga gucuruza ibigage, ngo abana babashe kubaho), abana bimwa amashuli, bangirwa kuvurwa, bamwe bibaviramo gupfa, ….
Ikiganiro cyafunguye amaso y’abanyarwanda kuzindi nzirakarengane zitavugwa, nka ba Ananiya, ba Myandagara, bagiye bajugunywa hanze, bagafungirwa muri Komini ubudasohoka, … nabo baratesekaye, ntibabasha kubaho, cyangwa se kurera abana babo uko babiteganyaga, ….
Ibyemezo byo kwica bariya banyapolitiki, no guhohotera imiryango yabo, byaturutse mu buyobozi bukuru bw’igihugu (Présidence na Etat-major). Ni ukuvuga kuri Président Habyalimana ubwe.
Mu buhamya yatanze, Maitre Alphonse SEBAZUNGU wari umunyamabanga mukuru muri Ministeri y’ubucamanza yerekanye ko Ministeri y’ubucamanza nta bushobozi, nta jambo yari ifite kuri Gereza bariya banyapolitiki bari bafungiwemo. Ahamya ko koko Ministre Nkurunziza yashatse gusura gereza ya Ruhengeli, Diregiteri wayo, Sembagare akamwirukana. Igikorwa cy’agahomamunwa cyamenyeshjwe abo bireba ntibagire icyo bagikoraho. Ati “ziriya gereza zayoborerwaga kure (à distance) n’umuntu wari hejuru ya Ministre”.
Ubuhamya Colonel Serubuga ubwe yitangiye mu nyandiko yanditse ku ya 22.07.2015 mu kinyamakuru “Echo D’Afrique”, isobanura neza ibi Maître Sebazungu avuga.
Dore uko abisobanura:
“Iby’umweru 3 nyuma ya kudeta, batatu muri ziriya mfungwa (Melchior Gasamunyiga, Jean Gakire na Kalisa Narcisse) bitabye Imana. Amakuru y’izo mpfu yoherejwe muri Etat Major binyuze mu byuma byo gutumanaho bya gisirikare. G2 Cpt Nyamwasa yabajije icyo agomba gukoresha ayo makuru? Habyarimana yahise atumiza inama ya EM, ngo yige icyo kibazo. Iyo nama we ubwe yayoboye, yari yashyize ku murongo w’ibyigwa iyi ngingo: “Comment sécuriser les transmissions militaires. (Hakorwa iki ngo ariya makuru ajye atambuka, atumviswe n’abantu bose?). Abantu barapfuye, aho kwibaza ngo dukore iki kugira ngo turengere ubuzima bw’abasigaye, bibajije icyo bagomba gukora kugirango ayo makuru agere gusa ku bo agenewe ? Ibi bivuga ko bari biteguye ko n’abandi bazakomeza gupfa !! Bari abasore, bari binjiye muri gereza, nta burwayi budasanzwe bafite!”
Bishwe ibyumweru bitatu gusa nyuma ya kudeta
Inama yafashe imyanzuro ikurikira:
- Gushyira abasirikare mu miryango no mu nkengero za gereza ku buryo ntawe uzongera kuzegera no kuzinjiramo adafite uruhushya rwihariye rushyizweho umukono na Prokireri wa repubulika.
- Gushyiraho umutwe wihariye w’abasirikare uherekeza izo mfungwa iyo zisohotse; kuwugenera uburyo bwo gukora. (Iyo uzi ko benshi bagiye bicirwa mu mayira hagati ya Gisenyi na Ruhengeli, …wumva impamvu uwo mutwe wihariye washyizweho).
- Kwambura anketi inzego z’ ubucamanza zigashyirwa mu maboko y’abakozi ba serivisi ishinzwe iperereza – serivisi ikorera muri Perezidansi ya Repubulika- Kugira Lizinde OPJ à compétences générales (ububasha busesuye) // abakozi be bakaba ba OPJ à compétences restreintes (ububasha bwihariye).
- Gukura abayobozi ba gereza mu maboko y’ubucamanza bakajya mu maboko ya serivisi ishinzwe iperereza (Perezidansi ya Repubulika)
Nguko uko hubatswe uburyo bwo kugirango kiriya igikorwa cy’ubwicanyi kibashe gukorwa mu mudendezo, ntawe ugikomye mu nkokora, ntanukopfoye. Umaze kwumva ibi, biroroshye gusobanukirwa aho ibyemezo byaturukaga, uburyo byahererekanwaga kugeza ku babishyiraga mu bikorwa. Ni ukuvuga kuva muri Prezidansi yayoboraga iki gikorwa (chapeauter l’opération), kugeza kubahotoraga bariya banyepolitiki bamaze kubakorera iycarubozo (Abasirikare bihariye –detaché- bahembwaga na Etat Major), binyuze muri Etat- Major (kwa Serubuga), muri Sûreté ya Lizinde, bikagera ku bakuru b’ibigo bya gisirikare bya Gisenyi (Havugwintore), Ruhengeli (Biseruka), Gikongoro (Nzabalirwa), …bigaherukira ku bayobozi ba za Gereza : ba Adjudant, Sembagare na Cyarahani.
Urundi ruhare tutakwibagirwa ni urw’abantu nka Burasa, babimburiye abandi mu byo bitaga anketi, n’abandi nka Zigiranyirazo, wari uhagarariye muramu we mu Ruhengeli agenzura ko byose bikorwa uko abyifuza.
Tugarutse kuri Prezida Habyalimana, bagenzi be ni bo bamwemeza buriya buhotozi
- Koloneli Serubuga : “Ni Habyalimana qui coordonnait tout, ni we bahaga raporo (Habyalimana ni we wayoboraga byose, ni we bahaga raporo zose)”
- Koloneli Simba : “Komite y’ubumwe n’amahoro, ntaho yari ihuriye n’ibyabaye (ifatwa, iyicwa, ..), byari hagati ya Prezida Habyalimana, ubuyobozi bw’ingabo, na serivisi z’iperereza.”
- Sebatware : “iyo hapfa 1, 2, cyangwa 3, Habyalimana yashoboraga kwemeza ko atabimenye, ariko abantu bangana kuriya, ntaho yabona yabihungira. Ntashobora kuvuga ko atabimenye, atabitangiye uruhushya!”
Ikimenyimenyi, Habyalimana yahembye kwiga mu mahanga Lt Simoni Habyalimana; uyu wagiye kujugunya abasirikare mu Rwabayanga. Ibyo ni Serubuga ubitangira ubuhamya. Na none kandi ngo yaramutonganije amubajije iby’ifungwa rya Ministre Nzanana.
“Bemeza kandi ko ibiganiro bya VOA byatanze amasomo akomeye ashobora gufasha abanyarwanda kwisuzuma, no gufata imigambi mishya mu buzima bwabo bwite, no mu buzima bw’igihugu cyabo muri rusange.”
Habaye iki kugirango buriya bugizi bwa nabi bushoboke, kugirango mu gihe cy’imyaka igeze kuri 3, kariya gatsiko gatinyuke, gashobore kwica abantu bari abategetsi, nta nkomyi, nta pfunwe, ntawe ukopfoye. Ikibazo nyamukuru ni kubera iki muri buriya buryo?
Ibiganiro ku bwicanyi ndengakamere bwakozwe n’abafashe ubutegetsi muri 73 babukorera abantu babanye, bakoranye, baturanye, ndetse bavuga ko bari inshuti zabo, byafunguye abanyarwanda amaso ku bintu byinshi, bishobora gusobanura bibazo by’amacakubili, n’ubwicanyi byabaye karande mu gihugu cyacu.
Inda yaturumbutsemo ziriya nyamanswa yasamwe ite?
Muri iyi minsi usanga abantu bavuga ngo mbega abagome, mbega abicanyi, ni ba rukarabankaba, … ndetse ugasanga bibaza bati buriya koko biriya babikoze ari bazima, nta burwayi bwo mu mutwe bari bafite (Sociopathes)? Ni byo koko umuntu ubasha, utinyuka gukorera mugenzi we ibyo bariya bagabo bakoreye bariya ba nya Gitarama, aba yishyize mu rwego rw’ abagome, abicanyi kabuhariwe, aba yiyambuye ubumuntu akaba inyamaswa.
Nyamara si we twagakwiye gutindaho, kuko ubundi ibintu binyuze mu buryo busanzwe, mwene uwo akurwa mu bandi, yigizwayo. Ikibazo gikomeye ni ukumenya uburyo yabaye uwo ari we, icyabimuteye, uko byaje !
Nk’uko Ruhumuza yabisobanuye mu nyandiko yasohoye kuri Jambo News, yifashishishije inyandiko za Hannah Arendt umwanditsi w’umuyahudi wahindutse ikirangirire kubera (entre autres) ubushakashatsi yakoze ku itsemabwoko rya bene wabo, ngo abantu bakora ishyano nka ririya si ngombwa ko baba bafite icyo bapfa n’abo babikorera, cyangwa se ngo bo babe hari uburwayi bo mu mutwe bafite, … baba ari abagabo basanzwe, babaho nk’abandi mu buzima bwabo bwa buri musi. Guhotora, gukora iyicarubozo, babifata nk’umulimo usanzwe. Iyo bo ubwabo bisobanuye, bavuga ko nta kibi bakoze ku giti cyabo, bakoze umulimo bashinzwe, bubahirije amategeko bahawe, ko byabazwa uwabatumye. Mbese nk’ibyo mwiyumviye kuri VOA.
Aho ikibazo kiri ni muri système (ishyano nka ririya) ihindura abantu inyamanswa zirya abandi, bakabikora nta kibazo babibonamo, ndetse ntibazigere biyumvisha ko hari ikibi bakoze ! Mwene ibyo biza bite, bishoboka bite?
Kutigirira ikizere, kubonamo abandi une menace (ko babangamiye inyungu zawe)
Ubutegetsi butiyizeye.
Nk’uko umwe mu basesenguzi, Professeur Semujanga yabisobanuye kuri VOA, mu Rwanda, igihe cyose ubutegetsi bwagiye burangwa no kugira igice kimwe cy’abaturage bwikanga, bufata nk’umwanzi. Uwo aba agomba kwigizwayo mu buryo ubwo ari bwo bwose. Uko ubwoba, kutiyizera bingana, niko ingufu n’ubugizi bwa nabi nabyo byiyongera, ndetse ugasanga byibasira n’abo mu by’ukuli utabona icyo babubangamiraho : abasivili, abana, abagore, abasaza, …
Ubutegetsi bwose buri ma maboko y’umuntu umwe
Usanga ko ubutegetsi bwose buri ma maboko y’umuntu umwe ufite ububasha kuri byose. Abo bakorana, izindi nzego, nta jambo baba bafite, aba ari ibikoresho, abacakara. Usanga bose baharanira, barushanwa kumushimisha, ndetse berekana zèle (barushanwa) mu kurangiza ibyo abifuzaho. Bityo bityo, uko inzego zigenda zisumbana, kugeza ku wanyuma, wawundi wogera uburimiro kuri ba nyakwicwa, nyaguhohoterwa.
Guhohotera, Guhotora, kwica byahindutse umuco karande
Amateka Abanyarwanda banyuzemo yabamenyereje ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi buhohotera uburenganzira bwa muntu. Nta gaciro baha ubuzima, ikiremwamuntu (banalisation du mal, acceptation facile de la mort). Kwica, kabone naho byaba kwica agashinyaguro, byitwa umulimo nk’iyindi, akazi, gukubura, … Ku ruhanda rumwe, hari ababikora babyijandikamo, ku rundi hari ababirebera bakicecekera. Kugirango bimare ikimwaro (Conscience tranquille), baravuga ngo « ubwo bafite ibyo bakoze, … »
Umuco wo guhakirizwa, gutinya abategetsi. (les peuples ont les dirigeants qu’ils méritent)
Ikindi kibazo cyagaragaye kiri mu muco bwite w’abanyarwanda, mu myemerere, n’imibanire yubatswe hagati yabo mu buzima bwa buri munsi, n’uburyo bitwara imbere y’abategetsi. Abanyarwanda batojwe kwibona mu dutsiko, dushyamiranye, duhigana,… batojwe guhakirizwa, kubika umutwe, gupfukama, guceceka, ngo ukuli yakavuze, araguhakishwa, … Umutegetsi utagenzurwa ntavuguruzwe, ntagirwe inama, arasara, ahinduka umusinzi, umusazi, igisimba kiryana. … Ubutegetsi burashukana, (Le pouvoir corrompt).
Umuti waba uwuhe ?
Abanyarwanda bagomba guhinduka
Ikibazo kiri mu banyarwanda ubwabo. Umuti ni bo ugomba na none kuvamo. Abaturage bagomba guhinduka.
Ibi bigomba guhera mu ngo zacu. Abana bagomba gutozwa, kandi bagahabwa uburyo bwo kuvuga icyo batekereza, ababyeyi cyangwa bakuru babo batabaniganye ijambo. Ibyo bigomba no gukorwa mu mashuli. Mwalimu, Diregiteri, ntibitware nk’ibigirwamana, ahubwo bagatoza abana gutekereza, kuvuga ibintu uko babyumva, kuvuga oya iyo bibaye ngombwa, …,
Umunyarwanda uwo ari wese, aho ari hose, yihe umugambi wo kwigobotora umutego w’udutsiko, amoko, uturere, … bumve ko uwo badahuje, imyumvire, imitekerereze atari umwanzi.
Umuco wo guhakirizwa, gutinya abayobozi, umuco wo kwironda, kwinumira iyo abapfa ngo atari abacu, ahubwo tukabiha amashyi, ni yo nkingi yubakirwaho ubutegetsi bwi’gitugu, ni yo nda iturumbukamo ishyano (le monstre, la Bête) riturira abana, abavandimwe, ababyeyi, …
Igihe abanyarwanda bakomeje kumera nk’uko tumeze uyu munsi, n’umutegetsi uzaza afite ubushake bwose bwo gukora neza ntacyo azageraho. La passivité du peuple corrompt les dirigeants (ubufobagane bw’abaturage buhindura abayobozi babo ibigirwamana bitagira icyo byubaha, bitinya).
Igikorwa rusange cyo kugaragaza ukuli ku bwicanyi bwose bwakozwe mu gihugu cyacu
Ibi bigomba gukorwa nta nyungu ya Politiki bigamije, hatagamijwe guhora cyangwa se guca imanza, hagamijwe gusa ubushake bwo gushyira ahagaraga no kwamagana ibyo bikorwa, gusubiza icyubahiro inzirakarengane zabiguyemo, guha ababikoze akanya ko kubisabira imbabazi, no guha Abanyarwanda bose akanya ko gutekereza, kwibaza. Ku bwanjye ni umulimo w’ingenzi wihutirwa rwose.
Gushyiraho ibikorwa byo kwibuka no kunamira abanyarwanda bose bazize ubwicanyi bw’abandi banyarwanda
Ibi bishobora kutugarurira twese ikizer bamwe mu bandi, no mu buyobozi bw’aba bufashe iya mbere gukora iyi gahunda.
Kwubaka ubucamanza bwunga
Iyo ubucamanza budafasha kwunga no gutanga icyerekezo kishya, buba ari igikoresho cyo guhora.
.
Icyitonderwa: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’uwayanditse, ntibivuze byanze bikunze ko ari umurongo w’imyandikire n’imitekerereze ya The Rwandan.