Umutware w’Abakono Yakuweho Asaba Imbabazi n’Abanyamuryango ba FPR

Kazoza Justin wari uherutse kwimikwa nk’umutware w’Abakono yakuweho, anasaba imbabazi ku makosa bakoze bategura ibirori byamwimitse. Hari mu nama nyunguranabitekerezo ku bumwe n’ubwiyunge yateguwe n’umuryango wa FPR Inkotanyi yabaye ku cyumweru.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 7 ni bwo humvikanye ko Kazoza Justin yimitswe nk’umukuru wo mu bwoko bw’abakono.

Iyimikwa rya Kazoza ryabereye mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru Ku itariki ya 9 y’uku kwezi.

Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye b’inzego z’ubutegetsi bakomoka mu bwoko bw’Abakono ndetse n’abandi bashyitsi, nkuko abari babyitabiriye babisobanuriye mu nama nyunguranabitekerezo yatumijwe n’umuryango wa FPR inkotanyi.

Ibi birori Byaje gukurikiwe nuko umuryango wa FPR inkotanyi ubyamagana, mu itangazo wasohoye tariki ya 18 z’uku kwezi, umuryango wa FPR inkotanyi wavuze ko abitabiriye ibi birori banyuranyije n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ibi byakurikiwe no gusaba imbabazi kwa bamwe mu bari bitabiriye ibyo birori ku isonga humvikanye uwahoze ari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney

Abandi mu bazwi bari bitabiriye ibi birori, bumvikanye basaba imbabazi mu nama yateguwe n’ishyaka rya FPR inkotanyi.

Kazoza Justin wari warimitswe nk’umutware w’Abakono, imyanzuro y’inama yemeje ko akurwa kuri ubwo butware kuko bihabanye n’ubumwe bw’Abanyarwanda, na we asaba imbabazi imbere y’abanyamuryango ba FPR basaga 800.

Inama nyunguranabitekerezo yateguwe n’umuryango wa FPR inkotanyi yari ifite insanganyamatsiko yo kuvuga ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, gusa ikibazo cy’inama yimikiwemo umutware w’Abakono ni cyo cyagarutsweho na benshi.

Visi Prezida w’ishyaka rya FPR inkotanyi Uwimana Console, yavuze ko umuryango wa FPR utakwemera abashaka kongera gukurura amacakubiri.

Mu bitabiriye inama yashyizeho umutware w’Abakono harimo na Visi Prezida w’umutwe wa Sena Madamu Nyirasafari Esperance, nawe yasabye imbabazi mu ruhame, agaragaza ko yitabiriye umuhango wo kwimika umutware w’abakono nk’inshuti y’uwari ugiye kwimikwa.

Yavuze ko mu buzima busanzwe, atari umukono Nyirasafali yasabye imbabazi ku makosa yakozenk’umunyamyuryango wa FPR-Inkotanyi, ndetse n’umuyobozi mu nzego nkuru z’igihugu yo kudashishoza.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Jenerali James Kabarebe yavuze ko kugira ngo iki gikorwa cy’abakono kimenyekane, ari uko hari amakuru ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwamenye ko hari abasirikare batatu bafite ipeti rya Koloneri bacyitabiriye.

Uyu muyobozi ntiyigeze atangaza amazina yabo, gusa yasobanuye ko ubuyobozi bw’u Rwanda butarebera ibintu bibi. Iyi nkuru imaze iminsi ivugwa, bamwe bagaragaza ko nta kibazo gihari cyo kuba abantu bakora inama, abandi bakerekana ko bakoze amakosa.

Umunyamategeko Murangwa Faustin wo mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda we asanga ko ntacyaha bakoze.

Ministre w’ubumwe bw’Abanyarwanda ubwo yari yitabiriye inama ya FPR inkotanyi na we yagaragaje ko n’ubwo ubutegetsi bwemeza ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigeze kuri 94 ku ijana, hatabayeho kugenzura icyo aricyo cyose cyabaca mu rihumye ibipimo bikaba byasubira inyuma.

Kazoza Justin wari wimitswe nk’umutware w’Abakono yari asanzwe ari umunyamuryango wa FPR inkotanyi, asanzwe ari rwiyemezamirimo.

VOA