IBISOBANURO KU BIBAZA BYINSHI KU MUSHINGA W’ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI WO GUSHYIRAHO UMUTWE W’INGABO WITWA FPP-URUKATSA (FORCE DE PROTECTION DU PEUPLE)

Abantu benshi bakomeje kwibaza ku gitekerezo cy’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI cyo kuzashyiraho umutwe w’Ingabo witwa URUKATSA (Force de Protection du Peuple) n’icyo uzaba ugamije cyangwa se uburyo uzayoborwa. Nyamara ibyinshi byasobanuwe neza mu Mahame-Remezo y’Ishyaka, aho bigaragazwa ko niba igitekerezo gikomeje, wazaba ali umutwe w’Ingabo wazatozwa cyane kumenya amahame y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kutabuza abaturage kuvuga icyo batekereza (speech freedom), kandi uwo mutwe w’URUKATSA ukaba wazaba ushyiriweho ibintu bibili by’Ingenzi :

1° Gutanga uburere bushya ku bana b’Urwanda biyemeje umwuga wa gisilikali, uburere bubatoza kumenya ko bashobora kandi bagomba kubana mu Ngabo zimwe zishinzwe kurengera abanyagihugu b’abamoko yose nta gutoranya, ndetse zikarinda n’abanyamahanga bakigenderera. Ingabo zo kurinda ubusugire bw’Igihugu no kugihesha isura nziza aho kugihesha isura mbi mu baturanyi no mu ruhando rw’amahanga. Ingabo zitabereyeho kwica no gucunaguza abanyarwanda;

2° Kurinda by’umwihariko abanya-politiki barwanya leta kuko bahora mu bwoba bwo kuba bakwivuganwa cyangwa se bagirirwa nabi n’intumwa za leta ya FPR-Inkotanyi  isa n’iyiyemeje guhitamo inzira y’uguhutaza rubanda n’abayivugira by’ukuli nk’umuyoboro wo gushyikirana n’abatavuga rumwe nayo, mbese kubacecekesha ku gahato ibacamo imiborogo. Gufasha abanyagihugu bandi aho bali hose kumenya kwirinda no gukumira cyangwa se kuburizamo ubuhotozi bivugwa ko ali ubwa leta ya FPR-Inkotanyi no gutuma intumwa zayo zitekereza ku bibi zikoreshwa kandi byashoboka ab’umutima bakitandukanya na leta iriho mu Rwanda, cyangwa bakagira uruhare mu guhindura imikorere yayo no guhamagarira bose kuza gusangirira ku meza amwe (ibitekerezo, imiyoborere, imigirire, ibyiza by’igihugu, n’ibindi byose abanyarwanda bagombye kuba basangiye), kugira ngo bafashe abandi banyarwanda bashishikaye gushakira umuti ibibazo byamunze ubutegetsi bw’Urwanda kuva mu myaka amagana kugeza ku munsi wa none.

Izindi nshingano zose zazaba zishamikiye kuli izingizi ebyiri kandi zigenda ziganisha mu nzira yo kunoza no gutunganywa neza kw’izi mpamvu ebyiri z’ingenzi zo kubaho k’URUKATSA.

Ku bw’izo mpamvu ebyiri nyamukuru n’izindi nyinshi zizishamikiyeho, ni ngombwa ko aho ibihe bigeze abanyarwanda twiyemeza guca umuco wabaye akarande aho Ingabo z’abanyarwanda zihinduka igikoresho cy’umuntu umwe cyangwa se cy’agatsiko kamwe, nkuko byabayeho ku Ngoma  ya Rwabugiri (ni urugero rw’umwe mu bami benshi b’abanyiginya bategekesheje igitugu gikabije, aliko we akaba ali mu bakoze bibi cyane kurusha abandi, maze aho apfiriye akanakurikirwa cyangwa se agaherekezwa n’ikiswe Intambara yo ku Rucunshu yahitanye imbaga y’abanyarwanda), ku Ngoma ya Habyarimana (Perezida wa mbere w’Umuhutu kandi w’Umusilikari; nawe utaratandukanye na Rwabugiri cyane mu mitegekere, dore ko no mu gupfa kwe yaherekejwe n’icyaje kwitwa Genocide y’abatutsi, yahitanye imbaga y’abanyarwandi barimo amoko yose y’igihugu n’izindi nkurikizi zitabarika), ndetse no ku Ngoma ya Kagame iliho ubu nayo ikaba isa n’izi Ngoma ebyiri z’igitugu tumaze kuvuga.

Imwe mu nzira zo kubigeraho ni ukugira Ingabo zibereyeho kurengera igihugu n’abacyo kandi zitavangura amoko, uturere, idini, n’ibindi, zigabwa icyo twakwita mu ndimi z’amahanga Autonomie cyangwa se Independance byagenwa n’amategeko asobanutse. Kandi zikagira amahame zigenderaho akomeye agendanye n’umurongo wa politiki mwiza ubereye abanyarwanda bose, zigakora ibishoboka byose ngo uzaniye icyiza Urwanda wese (abe umunyamahanga cyangwa se umunyarwanda) abashe kugikora nta guhutazwa n’uwo aliwe wese, ndetse n’ukora umulimo we (nk’abanyamakuru, abacamanza, ababuranira abandi n’abashinjacyaha, etc.) babikore uko babisabwa n’amabwiriza agenga umwuga wabo nta ubashyizeho iterabwoba iryo aliryo ryose ryahungabanya umutekano wabo cyangwa ubuzima bwabo mu gihugu, kabone n’iyo yaba ari Perezida wa Repubulika cyangwa se Umuyobozi w’Ingabo. Zigakora ibishoboka byose Abashingamategeko ntibakurwe umutima n’abagomba gutuma ajya mu bikorwa (executif). Ni ukunyumva neza aha mu ijambo Ingabo ndavugamo imitwe cyangwa se Inzego z’abashinzwe umutekano bose muli rusange. Izo nzego n’imitwe igakorana neza mu bwuzuzanye nk’uko amategeko abigena.

Muli PRM/MRP-ABASANGIZI rero naho birashoboka ko iki kintu cyazitabwaho.  Ibi bikazanaterwa n’uko haba hemejwe gukomeza igitekerezo cy’uyu mushinga cyangwa se kutagikomeza, icyo gihe ibyifuzwa bikaba byaharanirwa mu bundi buryo kandi bunogeye abanyagihugu.

 

Muli iyi minsi ikili gutera urujijo mu bakunzi b’amahame y’Ishayka PRM/MRP-Abasangizi n’abandi banyarwanda benshi, ni ivuka ry’Umutwe wa Politiki wiswe Front pour la Paix et le Progrès/FPP-Urukatsa

Aha ndagira ngo mare amatsiko kandi nsobanurire ntaziguye abakurikira ili jambo bose, ko Ishyaka PRM/MRP-Abasangizi ndetse n’umushinga waryo wo gushyiraho umutwe w’Ingabo zitwa Urukatsa/FPP, ntaho bihuriye n’ili Shyaka rishya riherutse kuvuka na hato. Ryaba rifite ingabo nk’uko ribivuga ibyo ntitubizi byabazwa ba nyirabyo. Uko bitugaragarira, ili shyaka riherutse kuvuka ryahuje amazina yaryo n’izina ry’umutwe w’Ingabo ukili igitekerezo kikigwaho cya PRM/MRP-Abasangizi, nubwo ibisobanuro by’amagambo ahinnye byawo atari bimwe n’iby’uwo mutwe w’ingabo. Abibaza ko alia bantu bamwe nababwira ko atari byo. Biragaragara ko FPP-Uruktsa ya PRM/MRP abasangizi ali izina ry’ingabo zikiri mu gitekerezo cyo kuba zashyirwaho bitewe n’uko inyigo zizagaragaza igikwiye, mu gihe Ishyaka FPP-Urukatsa bitugaragarira ko ali umutwe wa Politiki (aha ndavuga dukurikije ibyatangajwe n’uwarishinze) ufite ibyo uharanira. Indi migambi n’imishinga yaryo byabazwa nyiraryo cyangwa se ba nyiraryo kuko aliwe cyangwa se ali bo bireba. Twe muli PRM/MRP-Abasangizi tukaba ali nta kintu na gito tubiziho. Gahunda zacu zikaba zikomeje mu nzira yari yarateganyijwe kuva tugishinga Ishyaka PRM/MRP-Abasangizi.

 

Ibitekerezo abanyarwanda banyuranye batanga ku mbanzirizamushinga yo gushyiraho umutwe w’Urukatsa (FPP) biteye bite ?

Nabwira bose ko mu Ishyaka PRM/MRP-Abasangizi twishimiye cyane uburyo abantu banyuranye baduha ibitekerezo ku mbanziriza-mushinga y’ishyirwaho ry’umutwe w’Ingabo witwa FPP-URukatsa. Dore muli make uko abatuganirije babitekereza, abatwandikira n’abadutumaho babijyaho inama (aha turavuga ibyagiye bihurirwaho na benshi):

–          Igitekerezo (1) : Uyu mushinga ni mwiza cyane ariko mugomba kwitonda ntihazameneke amaraso menshi kuko amaraso y’abana b’Igihugu yamenetse amaze gukabya kuba menshi ;

 

–          Igitekerezo (2) : Uyu mushinga ni mwiza aliko mwareba uko mwakorana na FDLR ntikomeze gutereranwa nk’aho ali agatsiko k’abagizi ba nabi no kugerekwaho ibyaha by’amoko yose, noneho mukagira umutwe umwe opposition yakwisangaho yose ;

 

–          Igitekerezo (3) : Uyu mushinga ntaho watugeza. Ntujyanye n’amahame mwadutangarije y’ubworoherane no guhumuriza abanyarwanda b’amoko yose halimwo n’abagiye batereranwa n’ingoma zose zabayeho kugeza ku yiliho ubungubu ya FPR-Inkotanyi (abavuka ku babyeyi badahuje ubwoko n’abashakanye batabuhuje, n’abandi) ;

 

–          Igitekerezo (4) : Izi ngabo zaba zije kongera kumena amaraso y’abanyarwanda kuko nta narimwe intambara yigeze ikemura ibibazo kabone n’iyo uyishoje yayitsinda. Byadusubiza aho twavuye tugapfusha tugapfakazwa nk’uko byabayeho igihe cyose. Nimukore ku buryo hahindurwa ingabo ziriho zigahinduka nzima zikitwara neza noneho n’abatazirimo bakaba bazishyirwamo n’ivangura rigashira ku mategeko yaba yagiyeho n’amabwiriza mashya ;

 

–          Igitekerezo (5) : Ubutegetsi buliho ntibwakumva butokejwe umuriro, rero nimuve mu magambo mutangize igikorwa vuba ababyiotabira turahari turi benshi cyane;

 

–          Igitekerezo (6) : Ni ukwitonda kuko leta ya FPR ifite ingufu za gisilikali nyinshi cyane, kandi ntitinya kumena amaraso, ubwo muyiteye abaturage bahashirira mwanatsinda ntimuzagire icyo muramira. Niba mwizeye izo ngufu no gutinyuka, abakabaye abasilikari nibinjire nk’abaturage b’abarwanashyaka banyu mutangize imyigaragambyo mu mutuzo itarimo gutinya maze mukangurira abanyarwanda twese kuva hasi tugatinyuka. N’ubundi nibabica cyangwa bakabahohotera muzaba muguye ku rugamba kandi rwo rwiza rutamenagura amaraso y’igihugu cyose icyarimwe kandi rwabaha n’intsinzi yihuse kurusha kujya guhangana n’indege na za burende z’agatsiko kaboheye abanyarwanda mu iterabwoba;

 

–          Igitekerezo (7) : Izo ngabo nizize vuba cyane amaraso nashaka ameneke ariko agatsiko kaveho, ibindi tuzabireba agatsiko k’abasajya katakiliho;

 

–          Igitekerezo (8) : Nta mpamvu yo kongera kumena amaraso;

 

–          Igitekerezo (9) : Ni ngombwa kwereka FPR na Kagame ko na nyina w’undi abayara umuhungu, nta mpamvu yo gutuma abanyarwanda bakomeza kugaraguzwa agati n’agatsiko gatoya cyane k’abasajya bafashe igihugu cyose ho ingwate ku bw’inda nini n’ubugome bwabo ;

 

–          Igitekerezo (10) : Niba muzifatanya na bariya ba jenosiderio ba FDLR ntituzabajya inyuma ;

 

–          Igitekerezo (11) : Igitekerezo ni cyiza ariko se buliya birashoboka ?

 

–          Igitekerezo (12) : Agatsiko-sajya kigaruriye igihugu gakwiye kurekera aho kwita abana b’abanyarwanda abajenosideri kandi nako karamaze abahutu n’abatutsi aliko abatutsi bo akaba bakomeje kukiyomeka inyuma hamwe n’abahutu b’ibigoryi y’ibisahiranda. Ubwo rero igisigaye ni ukukereka ko gashobora kwirukankanwa nabi cyane nka bihehe ;

 

–          Igitekerezo (13) : Nta mpamvu yo kurwana no gushora abana b’abanyarwanda mu kumena amaraso, nibyo bibi twazaniwe na FPR-Inkotanyi, nta ntambara nimuharanire impinduka mu bundi buryo ;

 

–          Igitekerezo (14) : Nimukomeza uwo mushinga noneho agatsiko ka Kagame na FPR kazamara n’abari basigaye namwe ubwanyu katabaretse, kuko kwica no kumena amaraso ko ntikabitinya ;

 

–          Igitekerezo (15) : Uwo mushinga nimuwureke mwigishe urukundo no gukomeza gushyira hamwe mu banyarwanda, kuko ingabo zihari ni iza bose kandi zahindurwa mu mitima hatarinza gukorwa izindi ;

 

–          Igitekerezo (16) : Imyigaragambyo mu ituze niyo ikenewe nta ntambara rwose mwa bantu mwe ;

 

–          Igitekerezo (17) : Uyu mushinga siwo wakemura ibibazo ahubwo ibiganiro nibyo bikenewe mu mutuz

 

–          Igitekerezo (18): Nimwiyame abita abana b’abanyarwanda ibigarasha, mwiyame abita abana b’abanyarwanda bari kongo mu mashyamba ngo ni abajenosideri ba FDLR, mwiyame abahoza Kayumba mu kanwa basa n’abamwikoreye nk’aho aliwe kibazo, mukunde bose, ubundi uyu mushinga muwuvemo muhitemo inzira itamena amaraso ya benshi hato ejo mutazabazwa amaraso azaba yaramenetse ku ntambara muzaba mwashoje;

 

–          Igitekerezo (19): Nimukorane  n’abandi baharanira impinduka nimwumvira hamwe mwese mutaryana, mukumvikana ko urwo rukatsa rw’ingabo ali ngombwa tuzabashyigikira abanyarwanda bababaye twese. Gusa FDLR nta kuyiheza, n’abatutsi bandi bavuye mu ngabo nta kubatandukanya no kubateranya na bagenzi babo ba FDLR kuko urwo bapfuye rumwe bazira ingoma y’igitugu cy’agatsiko gatoya cyane.  Aliko mwumvikanye n’abo bose abo bana bose mukabakiza inzira y’intambaramugatuma igitugu gitsindwa hatamenetse amaraso ya za miliyoni byaba byiza kuruta.

Ibi bikaba ali bimwe mu bitekerezo by’ingenzi bimaze igihe bitangwa.

Mu kurangiza, nagira ngo nsabe abasoma bose gukomeza gutanga inkunga y’ibitekerezo byabo, kandi mbamenyesha ko ibi byanditswe mu rwego rwo kubasogongeza no kubasangiza ku bitekerezo bishobora kuzashingirwaho mu gufata icyemezo cya nyuma cyaba icyo gukomeza igitekerezo cyangwa se icyo gusubika iki gitekerezo n’uyu mushinga mu gihe kitazwi, cyaba se icyo kuwuhagarika burundu Ishyaka rigakomeza indi nzira. Byose bizaterwa n’ibitekerezo abanyarwanda bazatanga n’icyo bazifuza.

Ndangije mbifuriza Urukundo rwinshi no kugira Umutima ukunda Urwanda.

Ndangije kandi nsubiramo ndetse nshimangira, kugira ngo hatazagira n’uwongera kubitindaho cyangwa gushidikanya no kwitiranya ibintu, ko Umutwe wa Politiki PRM/MRP-Abasangizi nta Ngabo ufite. Ntazo. Kandi igitekerezo cyo kuzishyiraho kuba cyazakomeza cyangwa se cyahagarikwa bizaterwa n’inama ziliho zitangwa n’abanyarwanda banyuranye nk’uko nabibagaragarije hejuru. Izi nama zose n’izindi zizakirwa nizo zizashingirwaho hafatwa icyemezo gikwiye kandi mu gihe gikwiye.

Ndangije kandi nshimira abanyarwanda bose n’abanyamahanga batugejejeho ibitekerezo byabo kandi, by’umwihariko abantu ku giti cyabo bali mu mashyaka ya opposition no mu buyobozi bw’amashyaka ya oppozisiyo anyuranye badutije ubwenge bwabo, ndetse bakemera no kutuganirira ku buryo bumva intambwe twifuza gutera, ibyo bagaya, ibyo bashima, kuko ibyo byose bizatuma tubasha guhamya umugambi nyawo no kwemeza inzira igomba gukurikizwa ku bijyanye n’iki gitekerezo cy’Umushinga w’Urukatsa.

Sinabura kandi gushimira mu buryo budasanzwe abantu bari mu Rwanda balimo cyane cyane abahoze mu Ngabo no mu zindi nzego z’umutekano z’Urwanda, abahoze mu Ngabo zitari iza FPR bamwe mulibo baje no kuzinjiramo abandi bakongera bagasohoka muli RDF bamaze kuzengerezwa (batugiriye inama nyinshi mu bijyanye no guhuza ingufu n’abanyarwanda babifitiye ubushake bose), ndetse na bake bo mu Ngabo no mu gi polisi cy’Urwanda, yewe n’abo mu buyobozi bw’ibanze bigoye bagushakisha uburyo batuvugisha cyangwa badutumaho batwungura inama kandi bashyigikira ubu buryo bwo kugaragariza bose ibyo duteganya ngo baduhe inama, no kwemera ko tuzaha agaciro inama zizatangwa n’abanyarwanda kuko alibo dukorera. Nakwihanganisha kandi abana b’Urwanda bakigotewe mu ngabo z’amahanga kandi batugaragarije agahinda bafite ko kuba baragizwe abanyamahanga ku ngufu (bakaba nabo bakeneye kuvugirwa bisesuye), ndetse na bacye mu banyarwanda bakoreshwa mu mitwe n’uduco by’abarwanyi mu bihugu by’abaturanyi bifuza kubohoka iyo ngoyi ibaboshye. Turashimira kandi abanyarwanda bari mu butumwa bwo kurinda umutekano mu bihugu binyuranye n’abandi, bakaba baradutumyeho batumenyesha uko babona iki gitekerezo cyo gusangiza abanyarwanda b’isi yose iby’umushinga w’Umutwe w’Ingabo z’Urukatsa. Ndagira nti: Nimwihangane kandi murangwe n’Urukundo ruzira uburyarya n’uburyamirane.

Mbifurije kubaho mwese nta kibahungabanya. Ntimugahotorwe, ntimugatsitare, ntimugahogore, nimugire Umutima, Nimugire Imana kandi Mugire Urwanda.

 

Bamara, Prosper

Vice-Perezida Ushinzwe ibibazo by’Umutekano

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI

Taliki ya 09 nyakanga 2013

2 COMMENTS

  1. Mfite ikibazo mubyukuri URUKATSA n’urwande,Bamara ati URUKATSA Akishuri ati URUKATSA numudusobanurire dushire amatsiko,usibyeko nanone mwamaze kudusobanurira Bamara uko akora ariko twasabako Bamara yaduha ibisobanuro kuriz’ingigo ko arebyiri,URUKATSA n’urwande,ese Bamara waba uringona?.

  2. Ariko se murinda muvuga ngo ntimuzi iby`iri shyaka rishya FPP- URUKATSA ngo nta n`aho muhuriye n`ubwo izina ryawo rifata iry`umutwe w`ingabo mushaka kuzashyiraho mwagiye mureka guheza abantu mu rungabangabo? FPP-URUKATSA se ntiyashinzwe na AKISHULI ABDALLAH? Uyu se ntiyari umwe mu bakomiseri mwatangiranye ishyaka ryanyu PRM/MRP-ABASANGIZI akaza kubigobotoraho ngira ngo ishyaka ryanyu ritaramara n`amezi 2 ritangajwe! None se ahubwo mwakwemeza abantu gute ko ririya zina URUKATSA ataba ari we wari waribagejejeho mu mbanzirizamushinga y`ishyaka ryanyu nyuma yakwiyongora agahitamo kurikomeza? Ariko ubwo muba mubona koko politiki mukina cg we akina koko izahama ikageza abo mwita ko muharanira kurenganura ku mibereho izira amakemwa, demokarasi no kwisanzura mu gihugu cy`amavuko?

Comments are closed.