IBIVUGWA HIRYA NO HINO NYUMA Y’IREKURWA RYA PAUL RUSESABAGINA

Paul RUSESABAGINA mu rukiko

Yanditswe na Erasme Rugemintwaza

Ku ikubitiro Perezidansi ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika yagaragaje ibyishimo bidasanzwe. Perezida Joe Biden yasohoye itangazo ryuzuye ibyishimo ashimira cyane Qatari uruhare yagize mu mishyikirano yo gufungura Paul Rusesabagina.  Perezida w’Amerika akaba aha ikaze Rusesabagina muri Amerika no mu muryango we. Ibyo byishimo bikaba  byashimangiwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga nayo yasohoye itangazo nk’iryo.

Kigali mu cyunamo

Mu Rwanda cyane cyane mu mugi wa Kigali, urasanga abantu basa n’abari mu cyunamo kubera ikimwaro  cyatewe ahanini n’amagambo yo kurenga umupaka yavuzwe na Perezida Paul Kagame, wahaye gasopu nyinshi amahanga kugeza ubwo avuga ko ayo mahanga avuga ibitabapfu ku kibazo cya Rusesabagina. Yageze n’aho yihandagaza akora mu ijisho rya ba shebuja, arahira ko gufungura Rusesabagina bidashoboka keretse u Rwanda rugabweho igitero rugafatwa. Mu nama n’imihango yose yaberaga i Kigali, wabaga umwanya ukomeye wo gutitiza Abahagariye ibihugu by’Uburayi n’Amerika mu Rwanda, ababwira ko bigize ibimana bitanga amabwiriza muri byose.

Abanyarwanda barimo baratinya kuvuga ku mugaragaro ko Kagame yarengereye cyane, kubera gutinya inkurikizi zababaho, aho bashobora kuba bafatwa nk’abanzi. Ariko abashoboye kuvuga bongorerana baremeza ko bigaragara ko amahanga arambiwe ibinyoma bya Paul Kagame.

Hari n’abatangiye kwibaza niba koko ibyaha Rusesabagina na bagenzi be bahamijwe koko babikoze cyangwa se ari ikinamico rya Kigali kugira ngo ihuruze amahanga ko ifite imitwe iyirwanya. Aha benshi bakaba bavuga ko bidashoboka ko Amerika yahaguruka kuriya ari ukurwana ku muntu wayo gusa, ko ahubwo ishobora kuba yaratahuye ko ibyabereye i Nyabimata, aho barega MRCD-FLN ya Rusesabagina igitero cyahitanye abasivili, bishobora kuba ari ibikorwa by’ubutegetsi bwa Kigali.

Abandi bakaba bibaza amafaranga yose yatanzwe mu guhiga no gufata Paul Rusesabagina na Callixte Nsabimana icyo apfiriye ubusa ariko bakanibaza uzatanga indishyi n’impozamarira ku miryango yabuze ababo. Ibyo aribyo byose hari amabanga akomeye yihishe inyuma y’uyu mukino Rusesabagina avuyemo.

Ndizera ko “Hollywood” ibonye indi Filime, itari impimbano, izongera guhesha Paul Rusesabagina irindi shimwe rya OSCAR, dore ko hazaba harimo itsindwa ry’ibinyoma biba mu Butegetsi bw’Afurika n’agaciro gakomeye ubwo butegetsi bwoshyura kugira ngo bureme ibinyoma bigamije kugira abayobozi bo muri Afurika intwari, bityo babone uko babeshya abaturage ko babakunda, bikaba iturufu n’icenga rikomeye ryo kugundira ubutegetsi. Sinjye wahera, hahera…