Uruhare rwa Leta y’Amerika mu Irekurwa rya Paul Rusesabagina

Abategetsi muri Amerika baratangaza ko irekurwa rya Paul Rusesabagina riri mu muhate w’ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden w’uko buri muturage wese w’Amerika uri mu ngorane mu bihugu by’amahanga acyurwa mu gihugu cye agahuzwa n’umuryango we amahoro.

Ibi byagarutsweho n’abategetsi bakuru b’Amerika ubwo basobanuraga uko irekurwa rya Rusesabagina ryagezweho.

Umwe mu bategetsi bakuru muri guverinema yavuze ko irekurwa rya Paul Rusesabagina rije ryiyongera ku bandi banyamerika benshi barekuwe mu bihugu bitandukanye bigizwemo uruhare na Perezida Biden n’ubutegetsi bwe.

Yavuze ko n’ubwo byagizwe ibanga ku bwende, ariko hari abaturage benshi b’Amerika bacyuwe bavanywe mu bihugu nka Afuganistani, Birmaniya, Uburusiya, Irani n’ahandi.

Yongeraho ko ibikorwa nk’ibyo bigamije gukura Abanyamerika mu kaga barimo hirya no hino ku isi bikomeje.

By’umwihariko ku irekurwa rya Rusesabagina, uyu mutegetsi yatangaje ko ryagezweho nyuma y’amezi menshi y’umuhate mu biganiro bihuje impande zombi. Avuga ko uruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Amerika, Antony Blinken, yagiriye mu Rwanda mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize rwari rugamije kongera imbaraga mu byari bimaze kugerwaho muri uwo muhate.

Uyu mutegetsi yatangaje ko Leta zunze ubumwe z’Amerika yari yaramenyesheje leta y’u Rwanda ko ikibazo cya Rusesabagina, mu gihe kitaganiriweho ngo haboneke igisubizo gikwiriye, kizakomeza kuba intambamyi ikomeye mu mibanire y’ibihugu byombi.

Avuga ko hari umujyanama mukuru mu biro bya Perezida Biden wafashe iki kibazo mu biganza kugeza ibiganiro bifashe umurongo.

Uyu ngo yatangiye kugirana ibiganiro byihariye mu buryo bwa dipolomsi ituje n’umujyanama wa hafi wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, byatangiye mu buryo bwo guhamagarana kuri telefone, nyuma baza guhura imbona nkobone.

Uyu mutegetsi mukuru muri guverinema ya Biden yatangaje ko ibiganiro hagati y’aba bajyanama bombi byari bigamije guhindura icyerekezo, ibyafatwaga nko kwamagana ku ruhande rw’Amerika no gutsimbarara ku ruhande rw’u Rwanda bigafata umujyo w’ibiganiro biganisha ku ho impande zombi zahuriza.

Muri ibyo biganiro, uyu mutegetsi yavuze ko uburyo bwumvikanweho bwaje kugerwaho, hanyuma leta y’u Rwanda yemera kurekura Rusesabagina, ariko n’Amerika yemera kuyishimira iyo ntambwe yagezweho, nk’uko bikomeje gukorwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, undi mutegetsi, yavuze ko ibiganiro biganisha ku kumvikana byatangiye gufata umujyo nyuma y’aho Rusesabagina akatiwe n’urukiko gufungwa imyaka 25 mu kwezi kwa Cyenda kwa 2021.

Uyu akavuga ko ibiro bya Perezidansi y’Amerika yatangiye gukorana n’umuryango we, ndetse n’abagize inteko nshingamategeko y’Amerika bashishikarije impande zombi gukoresha uburyo bw’imbabazi busanzwe buriho mu mategeko y’u Rwanda. Ibyo bigakorwa hagamijwe guhosha umwuka wo guhangana hagati ya leta y’u Rwanda na Rusesabagina.

Uyu mutegetsi akaba yashimiye Perezida Kagame igisubizo cye cyiza cyavuye mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika mu kwa Munani k’umwaka ushize. Avuga ko irekurwa rya Rusesabagina ari inkuru nziza ku muryango we, ariko kandi ikanaba n’inkuru nziza ku butegetsi bw’Amerika bwakoze ibishoboka byose ngo rigerweho.

Mu biganiro byahuzaga aba bategetsi bavuze ko Rusesabagina, ubu ucumbikiwe kwa ambasaderi wa Katari i Kigali, azahamara iminsi mikeya, nyuma akahava yerekeza i Doha muri Katari.

Aha naho aba bategetsi bavuze ko azahamara iminsi mike itatangajwe–ku mpamvu bavuze ko ari iko kubaha ubuzima bwite bwe nk’umuntu ubu widegembya- akazaha yerekeza muri Amerika.

Ku ruhare rwa Katari muri iki gikorwa, aba bategetsi bashimye akazi k’ubuhuza mu biganiro byagejeje ku irekurwa rya Rusesabagina iki gihugu cyakoze.

Bavuga ko ibi ari ibisanzwe ko Leta zunze ubumwe z’Amerika, mu gukora uko ishoboye ngo itahukane abaturage bayo, yifashisha igihugu gifitanye umubano mwiza n’igihugu abatahukanwa barimo.

Nkibutsa ko kuwa gatandatu ushize – ni ukuvuga umunsi umwe nyuma y’irekurwa rya Rusesabagina, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yatangaje ko ivanyeho icyemezo cyayo cyavugaga ko avunzwe binyuranyije n’amategeko.