IBYEMEZO BY’INAMA NKURU Y’IGIHUGU Y'ISHYAKA P.S.IMBERAKURI YATERANIYE I KIGALI KUWA 04 KANAMA 2013.

Ishingiye ku ngingo ya 55 y’itegeko shingiro ry’ishyaka P.S IMBERAKURI yatangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’ u Rwanda n° 45 yo kuwa 09 Ugushyingo 2009, Inama Nkuru y’Igihugu y’ISHYAKA RY‟IMBERAKURI RIHARANIRA IMIBEREHO MYIZA, (P.S. IMBERAKURI) yateraniye I Kigali kuri uyu wa 04 Kanama 2013 maze hafatwa ibyemezo bikurikira :

Ku bw’umwihariko :

1. Imaze gusuzuma ibibazo ishyaka ryashyizwemo n’abanzi ba demukarasi birimo ifungwa rya Perezida Fondateri ndetse n’abandi bayobozi bo mu nzego zitandukanye, irigiswa n’itotezwa ry’abandi bayobozi, Inama Nkuru y’Igihugu y’Ishyaka PS IMBERAKURI yabanje gushimira abayobozi n’abarwanashyaka bakomeje kuba inyangamugayo ntibatererane ishyaka ryabo;

2. Inama Nkuru y’Igihugu yongeye gushimangira ko Umuyobozi w’ishyaka P.S IMBERAKURI ari Nyakubahwa Me Bernard NTAGANDA;

3. Inama Nkuru y’Igihugu y’Ishyaka P.S IMBERAKURI yishimiye uburyo ishyaka ryakomeje kuyoborwa ndetse riyobowe. Aha inama nkuru y’igihugu ikaba yashimiye abayobozi b’ishyaka mu nzego zitandukanye uko bakomeje kuyobora ishyaka;

4. Inama Nkuru y’Igihugu yishimiye kandi uburyo ishyaka P.S IMBERAKURI rihagarariwe kandi rikomeje kugira ubuvugizi mu mahanga. Yaboneyeho umwanya wo gushima inteko ishinga amategeko y’Uburayi

kuba kuwa 13 Nzeli 2012, barashyize Me Bernard NTAGANDA, Prezida w’ishyaka PS IMBERAKURI, Madamu Victoire INGABIRE UMUHOZI, Prezida w’ishyaka FDU – Inkingi na Bwana Déogratias MUSHAYIDI, Prezida w’ishyaka PDP Imanzi ku rutonde rw’abaharanira igikombe kitiriwe SAKHAROV 2012;

kubera icyemezo cyabo N° 2013/264 (RSP) cyo kuwa 23 Gicurasi 2013 kigaragaza impungenge bafite ku buryo u Rwanda rwubahiriza « uburenganzira bwa muntu no kugira uburenganzira bwo guhabwa ubucamanza buboneye mu Rwanda ».

5. Inama Nkuru y’Igihugu y’Ishyaka P.S IMBERAKURI yemeje ko ishyaka PS Imberakuri rigomba kujya mu matora y’abadepite ateganyijwe uyu mwaka muri Nzeri. Yemeje ko abakandida bari ku mugereka wa mbere bazahagararira ishyaka mu matora y’abadepite ateganyijwe kuwa 16 Nzeri 2013.

Yahaye Visi Prezida wa Mbere, uri mu mwanya wa Perezida ububasha bwo gutanga iyo lisiti mu nzego zibigenewe. Inama Nkuru y’Igihugu y’Ishyaka P.S IMBERAKURI yemeje ariko ko hagomba kubaho ibyangombwa by’ibanze kugirango ishyaka rishobore kwitabira amatora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2013;

Muri Rusange :

1. Inama Nkuru y’Igihugu iterwa impungenge na politiki y’ububanyi n’amahanga u Rwanda rurimo kugenderaho muri iki gihe aho :

amaraporo menshi akorwa n’imiryango mpuzamahanga akomeje kugaragaza uruhare u Rwanda rukomeje kugira mu mutekano mucye wa Kongo aho rushinjwa gukomeza gushyigikira umutwe witwaje intwaro wa M23 ukomeje kurwanya leta ya Kongo;

abayobozi batandukanye bakomeje kwifatira ku gahanga Nyiricyubahiro Jackaya Mrisho KIKWETE, Prezida wa Tanzaniya, nyuma y’aho agize ati : “ Nsanga kongera ingabo za MONUSCO no gushyiraho ingabo zihariye zo guhashya abitwaje intwaro bidahagije kugirango intambara ihagarare. Uko byagenda kose, amahoro arambye azagerwaho aturutse ku biganiro. Mureke rero duhe umwanya ukwiye ibyo biganiro. Reka dushyigikire inzira birimo i Kampala. Igihe kirageze cyo kwegera FDLR, ADF n’abandi bose bitwaje intwaro kugirango duhagarike urwo ruhererekane rw’ubwicanyi.”

Aha, inama Nkuru y’Igihugu ikaba yishimira ko igitekerezo cya Nyiricyubahiro Jackaya Mrisho KIKWETE cyakiriwe neza n’abayobozi batandukanye barimo abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’iterambere ry’Afrika y’Amajyepfo (SADC), abagize inama y’umutekano wa Loni ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye. Inama Nkuru y’Igihugu yongeye gushimangira ko ibiganiro mpaka ariyo nzira rukumbi izakemura ibibazo byugarije abanyarwanda ;

2. Inama Nkuru y’Igihugu yamaganye yivuye inyuma gahunda leta yatangije muri iyi minsi yo gutegeka abahutu bose “gusaba imbabazi abatutsi ngo kubera icyaha cya genosidi abahutu bakoreye abatutsi”. Inama Nkuru y’Igihugu iributsa abo bayobozi ko icyaha cy’ubwicanyi byongeye kandi ubwicanyi bwa genosidi ari GATOZI, bityo akaba nta muntu ugomba kuryozwa ibyo atakoze. Inama Nkuru y’Igihugu ikaba itangazwa cyane n’ukuntu nyuma y’imyaka cumi n’icyenda (19) twigishwa ko nta moko aba mu Rwanda, ababitwigishaga aribo bongeye gushyira imbere amoko. Yaba se ari ya politiki ya “mbacemo ibice mbategeke”?

3. Inama Nkuru y’Igihugu yamaganye ifungwa n’ihohoterwa rikomeje kwibasira abanyepoliti n’abandi bose batavugarumwe na leta iyobowe na FPR Inkotanyi, ikaba isaba ko bafungurwa ntayandi mananiza bashyizweho.

4. Inama Nkuru y’Igihugu yamaganye ibyemezo bya huti huti bikomeje gufatirwa abaturage kandi bitabafitiye inyungu. Ingero zatanzwe ni nko gutema insina, gusenyera abaturage, kwambura abaturage ibishanga no kubabuza guhinga ibihingwa ngandura rugo, gukuraho buruse zahabwaga abanyeshuri biga mu mashuri makuru na kaminuza, n’ibindi ;

5. Inama Nkuru y’Igihugu iramagana yivuye inyuma ibikorwa bigayitse byo kuburabuza, gufunga no kubuza uburyo bamwe mu banyarwanda cyane cyane ba rwiyemezamirimo, abategarugori bacuruza ku dutebo, abatwara ibintu n’abantu, n’abandi batishoboye. Ibyo ikabinyuza mu misoro ya hato na hato nyamara yiyibagije ko ntacyo ikora kugira ngo ibakure muri ubwo bukene baroshywemo na gahunda zidafatitse zibitura hejuru ;

6. Inama Nkuru y’Igihugu yamaganye itotezwa rikorerwa Abarwanashyaka ba P.S IMBERAKURI n’andi mashyaka atavugarumwe na Leta muri rusange bakomeje kuvutswa uburenganzira bwabo nko kwirukanwa ku kazi no gufungwa bazira gusa ko bayobotse amashyaka atavugarumwe na Leta.

Bikorewe i Kigali, ku wa 04 Kanama 2013.

Alexis BAKUNZIBAKE

Visi Prezida wa mbere wa P.S.IMBERAKURI.

3 COMMENTS

  1. Mberakuri, muri abagabo sha! Ntimutinya aho rukomeye kandi ukuli kuzatsinda!
    Ntaganda Bernard azandikwa mu mateka ,yanze akarengane , abagabo baragwira!
    Immana ibagende imbere kandi ntimuzigere narimwe mucogora kurugamba rwo kwamagana akarengane!

Comments are closed.