Ibyo benshi batamenye ku rugamba rwo mu Kwakira 1990

Zimwe mu mbunda nini zatswe ingabo za FPR

Nk’uko benshi babizi ingabo za FPR zari igice cy’ingabo za Uganda NRA zateye u Rwanda ziturutse i Kagitumba tariki ya 1 Ukwakira 1990.

Biragoye kumenya neza umubare w’abateye kuko buri ruhande mu barwanaga rwatangaga imibare rwishakiye bitewe na propaganda, ku ruhande rwa FPR bemezaga ko batarengaga 3000 naho ku ruhande rwa FAR (Les Forces Armées Rwandaises) bemezaga ko abateye bagera ku 10000, ni ukuvuga ingabo zari ku rugamba, izafashaga mu rwego rw’ibikoresho n’abari hafi y’umupaka muri Uganda biteguye kwinjira mu mirwano igihe cyose.

Mu rwego rw’ibikoresho, ingabo za FPR zari zifite ibyo zakuye mu ngabo za Uganda ndetse n’abasirikare bari bamenyereye urugamba dore ko benshi bari baje baturutse ku rugamba mu majyaruguru ya Uganda, tutibagiwe intambara yo gushyira Museveni ku butegetsi. Hari na benshi bari bararwanye intambara  yo gukuraho Idi Amin ndetse hari n’abarwanye muri Mozambique.

Gen Major BEM Déogratias Nsabimana alias Castar
Gen Major BEM Déogratias Nsabimana alias Castar

Ingabo z’u Rwanda icyo gihe zari zifite abasirikare bagera ku 5000, ni ukuvuga ko kongeraho abajandarume n’abareservistes (abari baravuye ku rugerero) ntabwo zarengaga 8000.

Dore imwe mu mitwe y’ingabo (Armée Rwandaise) y’icyo  gihe:

Umugaba mukuru w’ingabo:  Gen Major Juvénal Habyalimana

Umugaba mukuru w’ingabo wungirije:  Colonel Laurent Serubuga

Ushinzwe abakozi (G1): Lt Col BEM Munyarugarama

Ushinzwe imirwano: (G3)Major BEM Ephrem Rwabarinda

Ushinzwe iperereza: (G2)Lt Col BEMS Anatole Nsengiyumva

Ushinzwe ibikoresho: (G4)Major Ngirumpatse Pascal

-Bataillon de Reconnaissance (Camp Kigali): Major BEMS Ildephonse Rwendeye

-Bataillon Para-Commando (Camp Col Mayuya): Commandant CGSC Aloys Ntabakuze

-Bataillon Artillerie de Campagne (Camp Col Mayuya): Commandant BEMS Aloys Mutabera

-Bataillon LAA (Camp Col Mayuya): Colonel BEMS Théoneste Bagosora

-Cie Genie: Commandant Munyampotore

-Bataillon Commando Huye (Camp Kibungo): Major BEMS Alphonse Nteziryayo

-Bataillon Commando Ruhengeri (Camp Mukamira): Major BEM Augustin Bizimungu

-Bataillon Garde Présidentielle (Camp Kimihurura): Major BEM Léonard Nkundiye

-CE Cdo Bigogwe: Commandant David Tulikunkiko

-Cie PM (Camp Kami): Commandant BEM Emmanuel Neretse

-Cie Gitarama:  Major Anastase Ntirurashira

-Cie Butare (Camp Ngoma): Major Claudien Singirankabo

-ESO (BUTARE): Colonel BEM Marcel Gatsinzi

-ESM: Colonel Bonaventure Buregeya

-Cie Cyangugu: Major Joseph Murasampongo

-Cie Kibuye: Capitaine Bahizi Innocent

-Cie Gisenyi: Major BEM Bahufite

-Cie Mutara (Camp Gabiro): Major CGSC Stanislas Hakizimana

-Cie Byumba : Major Pierre Ngirabanyiginya

-Cie Musique (Camp Kigali): Commandant Alexis Rwabukwisi

-Cie QG (Camp KIgali): Lt Colonel Denis NKIZINKIKO

-Cie Medicale (Camp Col Mayuya): Major Dr Laurent Baransaritse

-Escadrille Aviation (Kanombe): Colonel Pilote Sébastien Ntahobali

-Base AR (Camp Col Mayuya): Colonel BEMS Félicien Muberuka

-Cie Batîments Militaires: Commandant Ntibihora

Kongeraho abasirikare b’abarikiri bageraga kuri Bataillons 2 bari muri CI Bugesera yategekwaga na Colonel BEM Déogratias Nsabimana.

Bamwe mu basirikare ba FAR bareba zimwe mu mbunda nto zari zafatiwe ku rugamba mu Mutara mu 1990

Imirwano yagenze gute?

Tariki ya 1 Ukwakira 1990 ingabo za FPR zateye ibiro bya gasutamo i Kagitumba zirahafata bitaziruhije. Abasirikare ba FAR bari bahari ntacyo bashoboye gukora ndetse uwari ubayoboye Adjudant Gasore ari mu bahaguye bwa mbere kuko yaje gusanganira Inkotanyi agira ngo ni abasirikare ba Uganda baje kubasuhuza. Ariko umusirikare wakoraga mu itumanaho yashoboye gutabaza, ubutumwa butabaza bwumviswe n’abari bashinzwe itumanaho muri Cie Cyangugu aba aribo babimenyesha ubuyobozi bukuru bw’ingabo. (Perezida Habyalimana yari i New York mu nama muri ONU, naho Col Serubuga wari umwungirije yari mu mahanga mu bikorwa by’ubucuruzi bya Société RWANDAFOAM yari afatanije na Bertin Makuza)

Nyakwigendera Lt Col BEMS Ildephonse Rwendeye
Lt Col BEMS Ildephonse Rwendeye

Ku gicamunsi cyo ku ya 1 Ukwakira 1990, ubuyobozi bw’ingabo bwohereje Lt Col Rwanyagasore ayoboye uruvange rw’abasirikare bavuye mu mitwe y’ingabo itandukanye bahabwa ubutumwa bwo kujya gushinga ibirindiro i Gabiro.

Urugamba rwa mbere rwabereye i Matimba tariki ya 2 Ukwakira 1990, aho Compagnie Mutara ya  Major CGSC Hakizimana, ifatanije na Escadron imwe ya Bn Recce na Peloton ya Mortier 120mm ya Bn AC yari iyobowe na Lt Isaac Bugingo batashoboye guhagarika ingabo za FPR. Ndetse bamwe bakwirwa imishwaro. Kuri uyu munsi nibwo bivugwa ko Gen Major Fred Gisa Rwigema wari uyoboye FPR yapfuye ariko bigirwa ibanga.

Kuri uwo munsi Inkotanyi zahise zitera abasirikare bake ba Cie Mutara barindaga umupaka i Rwempasha na Nyagatare hose zirahafata bitaziruhije, abasirikare ba FAR bahise basubira inyuma bagana i Gabiro.

Inkotanyi zahise zigabamo amashami 2, rimwe ryerekeza i Gabiro irindi ryerekeza i Nyagatare na Ngarama, ndetse zikomeza zigana Muvumba na Rukomo.

Mu ijoro ry’iya 3 rishyira iya 4 Ukwakira 1990 habaye kurasana mu buryo bwo kwibeshya i Rwamagana aho bivugwa ko habaye kurasana hagati y’abasirikare ba FAR berekezaga mu Mutara barimo abari bavuye muri ESO i Butare.

Ku ya 4 Ukwakira 1990, ubutumwa buvuye muri Ambasade ya Amerika i Kigali bwashyikirijwe Colonel Rusatira wakoraga muri Minisiteri y’ingabo. Ubwo butumwa bwavugaga ko umujyi wa  Kigali uterwa mu ijoro ry’iya 4 rishyira iya 5 Ukwakira 1990.  Byabaye ngombwa ko Abasirikare hafi ya bose bari mu Mutara baza gutabara Kigali.

Muri iryo joro havuze amasasu menshi, bamwe babyita ikinamico ngo cyo kugira ngo babone uko bafata ibyitso, ariko abandi bo bavuga ko koko ingabo nke za FPR zari zaracengeye mu mujyi wa Kigali zarashe zigamije gutuma abasikare bari mu bigo bya gisirikare barangara ngo ingabo za FPR zari mu Mutara  zize zinjire mu mujyi n’amamodoka ariko ngo ntabwo byashobotse kuko inyinshi mu modoka z’ingabo za FPR zari kwifashisha zari zarasiwe mu Mutara na Kajugujugu za Escadrille Aviation ya FAR ku ya 3 Ukwakira 1990.

Mu mujyi wa Kigali n’ahandi habaye ikosa rikomeye rya politiki ryo gufata abantu biswe ibyitso bya FPR. Ibyo bikorwa byagize ingaruka nini ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana ndetse no ku banyarwanda bo mu bwoko  bw’abahutu muri rusange kugeza ubu. Ibi bikorwa byatumye isura ya leta yangirika mu mahanga biha na FPR ibyo irega Leta yariho, abafashwe benshi bahise bahinduka abayoboke ba FPR bakomeye n’ubwo mbere hari benshi batari banayizi,  abazi gukabya bo bavuga ko ngo ari Genocide yakorwaga

Kuva ibumoso ugana iburyo: Col GD Rwagafirita, Col Elie Sagatwa, Lt Col BEMS Nsengiyumva, Gen Habyalimana, Col Serubuga, Gen BEM Nsabimana, Col Rusatira, Lt Col BEM Rwabalinda…

Ingabo za FPR rero zasanze ikigo cya Gabiro kirimo ubusa zihashinga ibirindiro ku buryo igitero cya FAR zifatanije n’ingabo za Zaïre zari zaje gufasha byazigoye gusubirana icyo kigo mu gitero zagabye kuya 7 n’iya 8 Ukwakira  1990.

Inkotanyi zaciye mu gace ka Nyagatare zakomeje zerekeza iya Mimuri na Ngarama ariko zishobora guhagarikirwa i Ngarama n’ingabo zari ziyobowe na Colonel BEM Nsabimana, izo ngabo zarimo Bn Para Cdo ya Cdt CGSC Ntabakuze, Escadron A ya Bn Recce ya Lt Sagahutu, 1 Bn CI Bugesera ya Major BEM Musonera n’izindi. Iyo mitwe y’ingabo yashoboye gusunika ingabo za FPR izikura i Ngarama na Mimuli nyuma y’imirwano ikomeye.

Mu gace ka Gabiro ho ibintu byari  bitarasobanuka neza kuko Lt Col Rwanyagasore byamugoye gushobora guhuza ibikorwa by’uruvange rw’ingabo zavaga mu mitwe y’ingabo itandukanye ndetse harimo n’ingabo za Zaïre. Byabaye ngombwa ko asimburwa na Major BEMS Rwendeye naho ingabo za Zaïre zisubira iwabo. Ingabo  za FAR zashoboye gusubirana Gabiro ku ya 14 Ukwakira 1990, ariko zahise zihatakaza na none ndetse n’igitero cyo gushaka kuhasubirana ku ya 17 Ukwakira nticyagira icyo kigeraho. Muri ako gace uretse Bn Recce harwaniraga za Bn Cdo Huye, Bn Cdo Ruhengeli zashoboye guhagarika inkotanyi mu bukomane bwa Nyakayaga.

Mu gace ka  Ngarama, ho ingabo za Col BEM Nsabimana zakomeje kwegera imbere nyuma yo gufata Mimuri, Rukomo, Muvumba na Nyagatare iyo mitwe y’ingabo ifatanije n’abasirikare ba Cie Byumba bari bayobowe na Commandant Léodomir Mugaragu ku ya 20 Ukwakira bateye amahuriro y’imihanda ya Ryabega bashobora kuhafata ndetse hagwa n’abasirikare benshi ba FPR hanafatwa n’ibikoresho bya gisirikare byinshi birimo za 107mm Katiyusha, 37 mm Bitube n’izindi. Muri ako gace bivugwa ko ari ho haguye ba Major Chris Bunyenyezi na Major Peter Bayingana.

Iki gitero cya Ryabega cyaciyemo kabiri ingabo za FPR bityo ingabo za FPR zari zakomeje iya Gabiro zibura uburyo bwo kubona ibikoresho no gusubira inyuma i Kagitumba. Ingabo zari mu gace ka Gabiro zari ziyobowe na Major BEMS Rwendeye zahise ziboneraho zifata Kabarore na Gabiro ku ya 24 Ukwakira maze inkotanyi zisigaye zinyanyagira mu ishyamba rya pariki y’Akagera.

Major BEMS Rwendeye na za Burende ze bakomeje kwegera imbere  bahurira n’ingabo zari ziyobowe na Colonel BEM Nsabimana i Ryabega na Ntoma maze batera Nyabwishongezi, Rwempasha na Matimba ahagana ku ya 30 Ukwakira bari basubiranye Kagitumba.

Inkotanyi zari zanyanyagiye muri pariki y’Akagera zagabweho ibitero zimwe zirahagwa indi zambuka umugezi w’Akagera zihungira muri Tanzaniya,  Inzirabwoba zakomeje igikorwa yo kuzihumbahumba muri Pariki y’Akagera kugeza zifashe ikigo cya Namuhemure ku buryo mu ntangiriro z’Ukuboza 1990 nta nkotanyi zari zisigaye mu ishyamba ry’Akagera. Muri ibyo bikorwa byo guhumbahumba inkotanyi zasigaye mu Kagera niho bamwe mu basirikare ba FAR bakomeye baguye mu mutego bitaba Imana, aha twavuga ba Lt Colonel BEMS Rwendeye, Commandant Dr Ntamuhanga, Adjudant Chef Ass Med Habiyaremye.

Ingabo za FPR zahise zihindura uburyo bwo kurwana, zikajya zigaba ibitero shuma byo kunaniza aba FAR nyuma zigahungira ku butaka bwa Uganda, kuva muri Muvumba kugeza mu birunga.

Byegeranyijwe na

Marc Matabaro

The Rwandan

Ibyo mutamenye ku rugamba rwa nyuma rw’inzirabwoba (igice cya 1)

Ibyo mutamenye ku rugamba rwa nyuma rw’inzirabwoba (igice cya 2)

Ibyo mutamenye ku rugamba rwa nyuma rw’inzirabwoba (igice cya 3)

Opération Champagne

8 COMMENTS

  1. FAR FORCES ARMES RWANDAISE mbere na mbere mbanje guha hommage umusirikare wese WA FAR waguye kurugamba. INZIRABWOBA ntizari gutsindwa urugamba ahubwo zabuze ibikoresho.U RWANDA ruzira kandi umunyamerika wari wamaze guhana igihango ni nkotanyi.
    ubu umunyamerika yicuza impamvu yafashije inkozi zikibi abicanyi abagome n abagambanyi. fpr inkotanyi yishe abanyarwanda abatutsi abahutu yewe n abatwa ibateramo ubwicanyi ndenga kamere aribwo GENOCIDE ifashe ubutegetsi yumva bidahagije ijya kwica abahutu bimpunzi muri congo yewe iti reka ndimbagure abacongomani.ubu igihugu ni n importe quoi ngaho ubwicanyi abanyamakuru ngah abantu baburiwe irengero infungwa ngaho abashoferi abanyeshuri bararira abaturage ahaaaaaaaa nzaba ndeba amaherezo y INKOTANYI!!!!!!!IMANA YO MWIJURU NIYO IZAZIDUKIZA.

  2. Iyi nkuru ni ingirakamaro ndababwiye !!! None se wavuga ute ko intambara yateye serubuga ari mu mahanga, niba ari nabyo!!!!! Ko Ministre Bizimungu na Col Nsengiyumva bari bamaze icyumweru kimwe bavuye i kampala kwiyama M7 ngo atazabashumurizaho impunzi z abatutsi ? Habyarimana se we yajyaga he azo ko igihugu kigiye guterwa mu minsi mike ? Ariko kuki mutatubwira ?.

  3. Ndagira ngo nibutse amanyaRwanda bose ko ntacyo dupfana n’ABAZUNGU na kimwe! Amerika ni yo yari irangaje ruriya rugamba ifatanyije n’abafransa na UK!

    Ibyabaye mu Rwanda ni ubuhanuzi bwasohoye bwo muri Bibiliya! Kwizera ba Nyamweru nibyo byakoze ku banyarwanda.

    Muri make, nimuduhe amakuru yose ya ‘interaction’ za diplomatie etrangere n’u Rwanda icyo gihe, hanyuma turikuriramo ukuntu icyo amahanga yita ‘Genocide’ cyapanzwe…

    Gusa hari n’indi nkuru y’impamo ivuga ko Genocide y’u Rwanda yapanzwe na USA, UK, EU, AUS mu mushinga w’uwitwaga Collin Power wari Secratary General (USA).

    Ibintu byose byabaye byari imipango y’abazungu n’agatsiko ka mafia-ntutsi ifatanyize n’abahutu b’indashima.

    Muri make nta Genocide yabaye mu Rwanda, ahubwo ni “Conspiracy”…

  4. ariko mujya munsetsa mwe abo ntavuze mwaretse kuba nkacya kirondwe cyaheze kuruhu inka yarapfuye kera muzahora mumatiku ariko ntacyo muzapfa mwongeye kugeraho ntabwo tuzongera gupfa kabiri umugani wanyakubahwa Prezida Kagame murindashima mujye mushimira Inkotanyi kuko nimfura iyo zishaka kwiyishyurira namwe mwirirwa muvuga amagambo yamabwa ntanubwo muba mufite naho muyavugira so rero mureke kwirirwa mushyushya imitwe yabantu muvuga magambo mwarababariwe mwahekuye igihugu kugeza nubu ibibazo dufite nukubera mwe mwandashima mwe mwamaze abantu imfubyi,abapfakazi nuwasigaye agahinda nikose kubera mwambwamwe bicucu mwe tubibingingira kugaruka mugihugu nkaho haricyo muzaza muzanye usibye amatiku ninzangano mukirirwa muvuga Inkotanyi nabi sha mwaranyobeye ikizabashimisha usibye kumena amaraso gusa .

  5. Mukomere mwese dusangiye igihugu cyacu dukunda. Reka mvuge nanjye gato kuraya makuru meza ariko kandi atumye agahinda kongera kuza kubera ibyo amahanga yadukoreye. Intambara itangira 1990 kurinda tukivamo 1994 nari dans le bain; igituma agahinda kanyica nuko twahagarikiwe ibikoresho n’amahanga naho ubundi inkotanyi ntizariguzapfa zifashe igihugu. Bajye bashimira amerika nubwongereza bwabafashije. Nzi Inzirabwoba FAR bihagije n’imyitozo bakoraga u Twanda rwarirugite ingabo . Reba nawe uhagarikirwe ibikoresjo kw’isi urwane amazi arenga atatu. wanze kurekura igihugu? Amaposition menshi hafi yigice fy’igihugu Far yahawe amategeko yo kuyavaho. na kigali ubwayo yariyananiye inkotanyi operation champagne niyo yakuye Far mu murwa abasilikare banze kurekura. ok muri make nagahinda ubu Imana niyo izatabara Abanyarwanda kdi izabakoresha bagisubiremo. mwihangane igihe kiraje

  6. Ndagushimiye kubw,ukuri witanze ngo abanyarwanda bakumenye. Naho twese ntawe uyobewe ko far yatsinzwe kukagambane k,abazungu,na jenocide bagereka kub
    antu, ko abayirisha aribo bayiteguye. Gusa nkagaya ba rwarakabije na gatsinzi n,izindimbwa nkabo. Abava muri fdlr ngo bamaze kumenya ukuri ,baribeshya, kdi pe ayamakuru anteye agahinda ariko ampaye izindimbaraga zo kurwanirira urwambyaye

  7. sinarinzi ko abagome bakiriho ngo nta Génocide yabaye none se abatutsi bapfuye bishwe n’iki?murabeshya ntago bizasubira ko mwakongera kwica umuntu uko mwashakiye ntibyabaho sha siraha tunayo siyasa tunayo.

Comments are closed.