Imirwano yongeye kubura hagati y’impande zihanganye muri M23

    Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Congo aravuga ko nyuma y’icyumweru cy’agahenge, imirwano yubuye hagati y’impande zitavuga rumwe muri M23.

    Amakuru aturuka ku ruhande rushyigikiye General Makenga mu ijwi rya Lt Col JMV Kazarama, aravuga ko imirwano yubuye ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo mu rukerera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2013, ubwo ingabo ngo zishyigikiye Jean Marie Runiga na General Ntaganda ziyobowe na Col Baudouin Ngaruye zateye ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.

    Nk’uko Lt Col Kazarama yakomeje abitangaza ngo ingabo zishyigikiye General Makenga zashoboye gusubiza inyuma ingabo zari zateye ziyobowe na Col Baudouin Ngaruye, ubu ngo ingabo za Makenga zirimo kuziruka inyuma zigana mu gace ka Kibumba hafi y’umupaka n’u Rwanda. Intambara ikaze irimo guhuza igice cya Bosco Ntaganda n’igice Sultani Makenga kuri paroisse ya Rugari. Colonel Innocent Kaina, Colonel Mboneza na Lieutenat colonel Gapanga biyemeje kujya gufata Ntaganda i Kibumba.

    Aho i Kibumba ni mu birometero nka 20 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma, niho bivugwa ko na Jean Marie Runiga uyoboye igice gishyigikiye General Bosco Ntaganda yahungiye nyuma yo kuva i Bunagana.

    Ariko Jean Marie Runiga akomeje guhakana ko adafatanije na Genaral Bosco Ntaganda ushakishwa n’urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha ICC/CPI agakomeza kwemeza ko ariwe mukuru wa M23 wemewe. Arega kandi General Makenga ngo kuba yarahawe ruswa na Perezida Kabila. Twabibutsa ko kuri uyu wa kane tariki 07 Werurwe 2013, uruhande rushyigikiye General Makenga rwashyizeho umukuru mushya w’uruhande rwa politiki ariwe Bertrand Bisiimwa.

    Umuvugizi w’igice cya M23 gishyigikiye Jean Marie Runiga na Bosco Ntaganda, ari we Colonel Séraphin Milindi avuga ko ahubwo ari ingabo za Makenga zateye ibirindiro byabo by’i Rugari na Ngungu mu rukerera ahagana saa kumi.

    Amakuru ava muri ako gace avuga ko imirwano yaberaga mu gace ka Rugari n’uturere twegereye Bikima.

    Ubwanditsi

     

     

     

    Comments are closed.