Ngo nyuma y’iyicwa ry’abasirikare 26 bashakaga kumusanga Makenga yavuze ko agiye gufata Ntaganda akamuha CPI/ICC

General Makenga

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Congo aravuga ko General Bosco Ntaganda yaba yahitanye abasirikare 26 bashakaga kwitadukanya nawe ngo basange uruhande ruyobowe na General Sultani Makenga.

General Makenga yahise atangaza ko kubera icyo gikorwa yiyemeje guta muri yombi General Bosco Ntaganda akamushyikiriza urukiko mpuzamahanga mpanabyaha CPI/ICC. Ubu hari amakuru avuga ko General Ntaganda yihishe mu gace ka Kibumba.

Tubibutse ko Bosco Ntaganda uzwi kw’izina rya «Terminator» ashakishwa kuva mu 2006 n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha CPI/ICC, muri 2012 umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha yongeye ibindi byaha ku byo Ntaganda yari asanzwe aregwa.

Ubwanditsi