Imirwano yubuye hagati ya M23 na FARDC hafi ya Goma

Amakuru ava mu burasirazuba bwa Congo muri Kivu y’amajyaruguru, aravuga ko kuri iki cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2013, imirwano yubuye hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Nk’uko bitangazwa n’abatuye muri ako gace ngo imirwano irimo kubera ahitwa Mutaho nko mu birometero 12 uvuye i Goma ikaba yatangiye ahagana ku gicamunsi.

Ku bijyanye n’abatangije iyo mirwano impande zombi ziritana bamwana. Ku ruhande rw’ingabo za Congo FARDC batangaje ko batewe na M23 kuko ngo irimo kubona imishyikirano ya Kampala ntacyo igeraho noneho ikaba ishaka gushyira igitutu kuri Leta ya Congo yubura imirwano. Ngo abasirikare bagera kuri Batayo 3 ba FARDC ni ukuvuga abagera ku 2000 ngo bari muri iyi mirwano.

Ku ruhande rwa M23 bo baravuga ko batewe n’ingabo za Congo ngo ubu bakaba barimo kwirwanaho.

Kugeza mu ma saa munani y’amanywa kw’isaha yaho ibintu byari bitarasobanuka neza ngo hamenyekane uko ibintu bimeze ku rugamba niba hari abaguye muri iyo mirwano cyangwa niba hari ibyangiritse.

The Rwandan

Ubwanditsi