Immaculate Kayitesi arahakana ibyo Rtd Captain Patrick Safari yamuvuzeho

Immaculate Kayitesi

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Kayitesi Immaculate arasobanura icyo apfa na Rtd Safari aho agira ati: “namaganye ikinyoma cya Safali Kazindu Patrick ushaka kunsenyera urugo nyuma yaho antaye mu nzu kuva 2012.”

Nk’uko byatangajwe na Immaculate Kayitesi ubwe ngo Safari yashakanye na Kayitesi mu 2010, ngo Kayitesi ntiyari azi ko Safari afite abana bane (4) kuko Safari yabimubwiye baramaze kubana.

Ikindi kandi ngo Rtd Captain Safari ashyingiranwa na Kayitesi ntabwo yamubwiye ko yavuye mu gisirikare.

Kayitesi Immaculate mu magambo ye bwite yagize ati:“ mu buzima nahuye n’akaga kuko nashatse umugabo unduta cyane mu myaka, gusa ibyo ntacyo byari bintwayue kuko icyo nari ngamije kwari ukubaka, uyu Safari twashakanye ambwira ko ari ingaragu ko atigeze ashaka ariko icyantunguye ni uko nyuma yo gusezerana, gusaba no gukwa nibwo yaje kumbwira ko afite bane (4) kuko abo bana baje mu birori by’ubukwe, nyuma bahise baza mu rugo turabana.”

Mu kiganiro ni ikinyamakuru Ingenzinyayo.com dukesha iyi nkuru yabajijwe ku makuru avugwa kw’itandukana rye na Safari, Kayitesi yabajijwe niba yaratandukanye na Safari kubera ko yabonye abana ba Safari yarabanje kubamuhisha cyangwa hari ibindi bibazo byari hagati mu rugo?

Kayitesi adusubiza yagize ati: “nashatse ngamije kubaka ariko Safari yambereye umugabo mubi kubera ko yari afite abandi bagore byamuviriyemo kwirengagiza inshingano z’urugo kugera n’aho antaye mu nzu muri 2012 ajya gukodesha ku Kabeza nanjye nguma muri iyo nzu ntiyigeze agaruka.”

Ku kibazo cy’igihe Kayitesi yatandukaniye na Safari, Kayitesi aragira ati: “twatandukanye tumaze umwaka umwe gusa tubanye agenda ntwite muri 2011-2012 n’umwana twabyaranye namubyaye tutabana akodesha ukwe nanjye mba mu nzu yantayemo. Kuva muri uwo mwaka sinongeye kumubona nabwirwaga amakuru ye n’abandi bahuye nawe.”

Ku kibazo cy’ibivugwa na Safari ko yabuzwaga kwinjira mu rugo n’abashinzwe umutekano Kayitesi yasubije ko ibyo ari ibinyoma ndetse ko nta n’ibyigeze bibaho. Yagize ati: “ ibyo nibyo yahimbye nta kuri kurimo kuko anta ntiyongeye kugaruka mu rugo, none se ni gute nari kubuza nyiri urugo kwinjira iwe? Na cyane ko nari kuba ngize amahirwe yo kuba aje kureba uwo yabyaye”

Ku bijyanye n’urubanza ruburana ubutane uko byagenze. Kayitesi yagize ati: “nyuma y’imyaka ine nibana n’umwana twabyaranye nahisemo kujya kwaka gatanya kuko n’ubundi twasaga nk’aho twatandukanye n’ubwo byari bitarajya mu mategeko, mbere umucamanza yaciye urubanza ko tugabana imitungo yose igizwe n’amazu uretse inzu ya Kimihurura aho twashakaniye kuko Safari yambwiraga ko ari iy’umugore we mukuru kandi tukimara gutandukana yahise ayinsohoramo nabi musaba no kundeka ngo nshake aho kuba arabyanga.”

Mukwibaza niba nyuma yo gutandukana imyanzuro y’urukiko yashyizwe mu bikorwa. Kayitesi asubiza kuri iki kibazo yagize ati: “yego ibi nibyo ntandaro kuko Safari yategetswe gutanga indezo y’umwana twabyaranye ingana n’ibihumbi ijana buri kwezi (100.000 frw) kugeza n’ubu yanze kuyatanga ikaba ariyo ntandaro yo kunjujubya  ashaka kunsenyera urugo.”

Ikibazo cy’impapuro mpimbano Safari yarezwe kandi we yemeza ko yashinjwe inyandiko mpimbano kandi yarasinyanye na Kayitesi muri Ambasade y’u Rwanda  mu gihugu cya Uganda. Kayitesi asubiza yagize ati: “ntabwo nigeze musinyira ibi ni ibihimbano bikabije nta n’ubwo nigeze njya mu gihugu cya Uganda kandi idosiye yakozwe n’Ubugenzacyaha bwa polisi y’u Rwanda imushyikiriza urukiko araburana arafungwa.” “Iyi dosiye yamufunze kubera kujya muri banki gushaka inguzanyo mu buryo bwe bwihariye kuko yasinye mu mwanya wanjye ntaho nigeze mpurira n’inyandiko yakaga inguzanyo.”

Mu byo Safari avuga yemeza ko yafashije Kayitesi na murumuna we kubona akazi abahaye inimero ya Telefone ya Minister James Musoni. Kuri ibyo Kayitesi abitera utwatsi agira ati: “ibyo Safari avuga ni ibinyoma kuko umuvandimwe wanjye yakoze ikizamini nk’abandi, kandi yabonye akazi naratandukanye nawe yibana nanjye nibana kuko ntabwo yari kuba adatunze uwo yabyaye ngo atunge rubanda.”

Safari ashinja Kayitesi kandi ko mu gihe yigaga mu gihugu cya Uganda yamuhaga amafaranga akayakoresha mu nyungu ze bwite aho yakwishyuye umwenda bari babereyemo Banki ndetse ngo akamubuza no kugaruka iwe mu rugo. Kayitesi kuri iki kibazo ati: “jyewe birantangaza ubwo urumva umuntu yakwemera kuguha amafaranga kandi mutabana, ikindi Safari arabeshya ntiyari kuza aho ndi twaratandukanye nta n’ubwo afite uburenganzira bwo kumvugaho naratandukanye nawe, naho mu gihugu cya Uganda Safari yabeshye abantu ko yari umunyeshuri kandi yakoraga mu mushinga witwa NILE BASIN.”

Safari yatangaje kandi ko hari ibimenyetso byerekana ko yakennye kubera Kayitesi. Kuri iyi ngingo Kayitesi yagize ati: “arabeshya kuko yakoze inyandiko mpimbano ntiyishyura ideni rya banki arabihanirwa ibisigaye ni ukumparabika ashaka kuntesha agaciro no kunsenyera urugo kuko yamenye neza ko mfite fiyanse twabyaranye kandi tugiye kurushinga.”

Mu gusoza avuga ku bye na Safari Kayitesi ati:“icyo narenzaho ni uko ibyo Safari yavuze byose ari ibihimbano bishamikiye ku rwango kugeza n’aho yavuze ko namubujije kwinjira mu rugo, kongeraho ko yakoze ibyaha bitandukanye agakurikiranwa n’ubutabera  akabihanirwa.”

Kayitesi asoza aha ubutumwa Jabari n’abategarugori agira ati: “burya mu muco nyarwanda turangwa no kugira ukuri ndetse n’indangagaciro ya kirazira ntabwo byari bikwiye gukomeza kubona abanyarwanda barenganya abandi nk’uko narenganye n’ah’inzego bireba kugira uruhare mu nkundenganura. Ikindi ni uko abazajya bashakana bajya babanza kumenya ko abo bagiye kubana batigeze  bashaka kuko ibi nibyo bibyara amakimbirane mu ngo maze ingo zigasenyuka zitamaze kabiri.”