Prof Filip Reyntjens ‏yemeje ko habaye Genocide ebyiri mu Rwanda

Prof Filip Reyntjens

Yanditswe na Ben Barugahare

Prof Filip Reyntjens umwarimu muri Kaminuza ya Anvers mu gihugu cy’u Bubiligi akaba yarakoze ubushakashatsi bwinshi ku Rwanda ndetse akandika ibitabo byinshi bikiyongeraho ibiganiro byinshi yagaragayemo cyangwa yagizemo uruhare byavugaga kuri Genocide, yatangaje akoresheje urubuga rwa twitter ko yemeza ko mu Rwanda habaye Genocide ebyiri!

Prof Filip Reyntjens avuga ko yamaze igihe kinini yemera ko FPR-Inkotanyi yakoze ibyaha byibasira inyokomuntu n’ibyaha by’intambara mu 1994 ariko itakoze Genocide. Ariko ngo igitabo cya Judi Rever cyasohotse mu minsi ishize kitwa In Praise of Blood. ngo kigaragaza bidashidikanywaho ko Inkotanyi zakoze Genocide mu 1994. Kuri iyi ngingo Prof Filip Reyntjens aragira ati: “Rero, nibyo habaye Genocide ebyiri.”

Prof Filip Reyntjens avuga kandi ko Urugereko rw’urukiko rw’umuryango w’abibumbye rushinzwe kurangiza imanza zasizwe n’urukiko rw’Arusha rugomba gukurikirana FPR-Inkotanyi kuko yakoze Genocide mu Rwanda mu 1994.

Prof Filip Reyntjens yemeza ko ibimenyetso bisobanuye neza n’amazina y’abakekwa gukora iyo Genocide biri mu gitabo In Praise of Blood. Ngo Urugereko rwasimbuye urukiko rw’Arusha rwagombye gukora ibyananiye urukiko rw’Arusha ni ukuvuga gukurikirana abahoze ari abasirikare n’abanyapolitiki ba FPR-Inkotanyi.