Impaka Hagati ya Alain Mukuralinda na Norman Ishimwe wa Jambo asbl

Mu kiganiro giherutse gutangwa na Alain Bernard Mukuralinda, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yagarutse ku bijyanye n’amasezerano hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda. Ubu butumwa bwatanzwe mu kinyamakuru Igihe.com, cyegamiye kuri leta, aho Mukuralinda yamaganye abarwanya iyi gahunda, abashinja kwifatanya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.Yatanze urugero rw’inyandiko yatanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’umwe mu bahakana Jenoside.

Mukuralinda yagize ati: “Kuva u Rwanda n’u Bwongereza batangaza iyi gahunda muri Mata 2022, abanyapolitiki bo mu Bwongereza bashyize hamwe n’abahezanguni bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kugira nabi u Rwanda.” Yashimangiye ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira impunzi, rutitaye ku magambo y’aba banyapolitiki.

Yatanze ingero zitandukanye zerekana ko u Rwanda rwakiriye neza impunzi zisaga 130.000, agaragaza ko ibitekerezo by’abo banyapolitiki bishingiye ku marangamutima aho kuba ku bimenyetso bifatika. Mukuralinda yagaragaje kandi ko u Rwanda rumaze imyaka 30 mu iterambere rirambye, aho ubukungu n’imibereho y’abaturage bikomeza gutera imbere.

Ku rundi ruhande, Norman Ishimwe, umunyamuryango wa Jambo ASBL, washyizwe mu majwi, yasubije Mukuralinda, aho yibaza ku myitwarire ye. Mu nyandiko yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yatanze igisubizo kuri Mukuralinda, aho yagarutse ku mateka y’umuvugizi wungirije wa Leta Alain Mukuralinda. Norman Ishimwe yagize ati: “Mbese Mukuralinda ni muntu ki?” Mukuralinda na Martine Gatabazi, umugore we, bashinze umuryango AVICA mu Bubiligi. AVICA yari igamije gufasha abakorewe ihohoterwa mu ntambara zo muri Afurika yo hagati, aho Mukuralinda yari mu barokotse ubwicanyi bwa FPR.

Norman Ishimwe yagarutse ku mateka ya Mukuralinda muri AVICA, anamushinja kugira impinduka zidasanzwe mu myitwarire ye nyuma yo gushyigikira leta y’u Rwanda, nyuma y’igihe yari amaze adafite akazi mu Bubiligi. Ishimwe yemeza ko ibikorwa bya AVICA ari byo byamuteye guharanira ubutabera, anenga Mukuralinda ku myitwarire ye ishinja Jambo ASBL kuba abahakana Jenoside.

Ishimwe yavuze ko AVICA yari yarashinze imizi mu guharanira ubutabera, ariko Mukuralinda yaje guhindura imyumvire ye nyuma yo kwakira bitugukwaha ya RPF. Yibajije kuri ubu uwakwizerwa hagati ya Jambo ASBL, imaze imyaka 15 ishikamye ku ntego zayo, na Mukuralinda, washatse guhindura amateka ye mu myaka mike.