Ingorane z’imibereho kubera ibiciro bikomeza kuzamuka mu Rwanda

Ibiciro by’ibyangombwa nkenerwa ku masoko mu Rwanda bikomeje kuzamuka mu buryo bamwe bavuga ko batagifite ubushobozi bwo guhangana nabyo no kubonera imiryango yabo ifunguro rihagije ku munsi.

Leta ivuga ko iki ari ikibazo kiyihangayikishije kandi hari ingamba igifatira, ariko abahagarariye abaguzi bayisaba gukora ibirenzeho.

Igiciro cy’ibiribwa by’ibanze nk’umuceri cyavuye kuri 700Frw/kg mu myaka itatu ishize ubu kigeza hagati ya 1,200 na 1,500Frw.

Abaguzi baganiriye na BBC batifuje gutangaza amazina yabo bavuga ko impungenge zikomeye ari uko ibiciro bigikomeje kuzamuka umunsi ku wundi.

Umwe ati: “Ibintu byarahenze cyane, ari umuceri, ari isukari, isabune n’amavuta…buri muntu wese ni ukugura uko ashobojwe, irobo, inusu se…ariko nta ukigura umufuka.”

Ikigo cy’ibarurishamibare cy’u Rwanda kivuga ko mu mpera z’umwaka ushize ibiciro muri rusange byazamutseho 33%, by’umwihariko ibiciro by’ibiribwa, byazamutseho 60%, naho amazi na gaze yo gutekesha bizamukaho 15%.

Umufuka w’umuceri wa 25Kg waguraga 18,000Frw mu myaka itatu ishize ubu uragura 44,000Frw. Naho inyama zavuye ku 1,000Frw/Kg ubu zigeze ku 4,000Frw.

Umwe mu bacuruzi mu mujyi wa Kigali yabwiye BBC ati: “Ku bicuruzwa bisanzwe byose igiciro kiriho uyu munsi ejo hashobora kujyaho nka 200, 300…iyo [umukiriya] aje rero ukamubwira igiciro gitandukanye n’icyo yabiguze ejo arumirwa, bamwe bahita banasohoka bakagenda.”

ADECOR, umuryango urengera inyungu z’abaguzi uvuga ko leta ikwiriye gukora igikwiriye kugira ngo abaturage ntibakomeze kuzahazwa n’izamuka ry’ibiciro by’ibyangombwa nkenerwa.

Damien Ndizeye wa ADECOR ati: “Nibura hagabanutse umusoro byagira icyo bihindura, bareba no kumusaruro w’imbere mu gihugu bagafasha abahinzi kugira ngo umusaruro wiyongere.

“N’ibihingwa bimwe na bimwe biva mu bihugu duturanye byinjiye ari byinshi ibiciro byagabanuka, ubu rero icyasabwa ni ukorohereza abacuruzi babivana hanze, cyane cyane muri Africa y’iburasirazuba, bikaza ari byinshi abacuruza ibiribwa bakoroherezwa umusoro na cya giciro kizamuka umunsi ku munsi kigaguma hamwe ntikizamuke.”

Leta ivuga ko hari ingamba ifata zo guhangana n’iki kibazo harimo kwigomwa amwe mu mahooro yinjizaga.

Minisitiri w’ibikorwa remezo Erneste Nsabimana avuga ko mu ngamba Leta yafashe harimo inyunganizi ku giciro cy’ibitoro by’imodoka zitwara ibicuruzwa.

Yabwiye ikigo cya leta cy’itangazamakuru RBA ati: “Inyunganizi nini cyane ijya ku modoka zitwara ibintu n’abantu, ninayo mpamvu leta ijya gutanga iriya nyunganizi irabanza ikareba icyiciro gishobora kugirwaho n’ingaruka cyane akaba ariho itanga inyunganizi nini.”

BBC