Sena y’Amerika ivuga ko urupfu rwa John Williams Ntwali rugomba gukorwaho iperereza

Komite y’ububanyi n’amahanga ya Sena ya Amerika yatangaje ko “urupfu rushidikanywaho” rw’umunyamakuru John Williams Ntwali rugomba gukorwaho iperereza.

Kuwa kane w’icyumweru gishize nibwo urupfu rwa Ntwali rwatangajwe na mukuru we nyuma y’uko yeretswe umurambo we na polisi.

Polisi ivuga ko Ntwali, wari ufite imyaka 43, ariwe wenyine wapfuye mu mpanuka y’imodoka yagonze moto yari yateze mu ijoro ryo kuwa kabiri ushize.

Ntwali, umunyamakuru wakoraga inkuru n’ibiganiro binenga politike zimwe z’ubutegetsi, mbere yari yaravuze ko hageragegejwe kumwica cyangwa kumugirira nabi, yateze moto.

Komite y’ububanyi n’amahanga ya Sena ya Amerika, isubiza ku nkuru y’ikinyamakuru Globe and Mail, yatangaje kuri Twitter ko Ntwali “yahebye ubuzima bwe kugira ngo atangaze ku kuburirwa irengero, iyicarubozo, no kwigizwayo bikorwa na leta y’u Rwanda”.

Iyi komite yongeraho iti: “None undi unenga ubutegetsi bw’u Rwanda yacecekeshejwe”.

Ikigo Human Rights Watch kivuga ko hari “impamvu nyinshi zo gushidikanya” ibyatangajwe na polisi ku rupfu rwa Ntwali, kigasaba ko rukorwaho iperereza ryigenga.

Ntwali yashyinguwe ku cyumweru gishize mu muhango utaravugiwemo byinshi ku rupfu rwe cyangwa kurushidikanyaho nk’uko byakozwe na komite ya sena ya Amerika na Human Rights Watch.

Iriya komite ya Sena ivuga ko “Amerika idashobora gufasha ubutegetsi bwibasira abaturage babwo”.

BBC