Intambara Imaze Iminsi Hagati ya FARDC na M23 Yagabanutse

Umutuzo urimo ugaruka mu karere ka Bunagana ku mupaka wa Uganda-Kongo
inyuma y’intambara imaze iminsi hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba M23. Amakuru avuga ko impunzi zimwe zatangiye gusubira mu rugo.

Nubgo imirwano ikaze ikivurwa mu tundi ducye nka Kibumba hafi n’umuji wa Goma, amakuru aturuka ku mupaka wa Bunagana yo yerekana ko imbunda ziriwe zicecetse uyu musi.

Abayobozi muri Uganda batangarije Ijwi ry’Amerika ko ibi byatume bamwe mu bihumbi by’abantu batangiye guhunga mu mpera z’icyumweru gishize hamwe no ku wa mbere batangira gusubira inyuma.

Imirwano ikaze yatangiye ku wa gatanu w’icyumweru gishize aho hafi na Bunagana ikanagaragaramo n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro MONUSCO ntabwo yagize ingaruka ku bikorwa bisanzwe gusa. Kuri iyi nshuro iyo mirwano yahungabanije abanyeshuri bakoraga ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.

Inkuru ya Ignatius Bahizi akorera Ijwi ry’Amerika i Kampala muri Uganda