Inzu ya Kabuga yo ku Muhima yafashwe n’inkongi y’umuriro

Inyubako y’umuherwe Félicien Kabuga ubu ufungiye i La Haye mu Buholandi iherereye mu Murenge wa Muhima, mu Karere ka Nyarugenge yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Nabibutsa ko iyi nzu yafatiriwe na Leta y’u Rwanda ubu ikoreramo Ibiro bikuru bya Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda.

Amakuru atangazwa na kimwe mu binyamakuru bikorera i Kigali kiri hafi y’ubutegetsi aragira biti: “iyi nkongi yibasiye inyubako ya Polisi ikorera ahazwi nko kwa Kabuga yatangiye ahagana saa Munani zo kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukuboza 2022. Abapolisi bo mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubutabazi no kurwanya Inkongi bahise batabara bazimya uwo muriro.”

Nk’uko bikomeza bitangazwa n’icyo inyamakuru ngo Umuvugizi wa Polisi CP Kabera John Bosco, yavuze ko ari inkongi y’umuriro yafashe ibyumba bibiri muri iriya nyubako atari inzu yose yahiye. Kimwe cyari ibiro ikindi nta kintu cyarimo ariko abazimya inkongi baratabara bazimya hakiri kare.

Umuvugizi wa Polisi CP Kabera John, aganira n’icyo kinyamakuru kandi yagize ati “Nta muntu wagiriyemo ibibazo nta kindi cyose uretse imeza n’intebe byari mu biro abashinzwe kuzimya bahise batabara barazimya. Ubu hameze neza nta kibazo byarangiye, na kiriya cyotsi kiba kije bari kuzimya umuriro, abantu iyo babona cyije bagira ngo ni inkongi ariko iyo bazimya bakoresheje carbon dioxide n’amazi bihita bituma bizana kiriya cyotsi. Nta mpungenge abantu bakwiye kugira hafashwe ibyumba bibiri mu nzu ingana kuriya”.

Yashoje avuga ko icyateye inkongi bari gutekereza ko byaturutse ku mashanyarazi.

Ariko bamwe mu baturage bavuganye na The Rwandan ndetse n’amashusho yafashwe n’abaturage bari hafi yaho arerekana uwo mwotsi mwinshi umuvugizi wa polisi yavugaga kandi icyo gihe imodoka zizimya za polisi zari zitarahagera! Abaturage bavuganye n’ibindi bitangazamakuru bikorera mu Rwanda bavuga ko abazimya umuriro bahageze batinze.