Igisirikare cya Congo kivuga ko gusubira inyuma kwa M23 ari ‘umutego’ no ‘kwiyamamaza’

Col Imani Nzenze wa M23 (uhagaze imbere) mu muhango wo gushyikiriza Kibumba, agace kari kuri 25km uvuye i Goma, ingabo z'akarere zizaharinda

Igisirikare cya DR Congo, FARDC, cyatangaje ko kurekura ibirindiro bya Kibumba kuri M23 ari ‘umutego no kwiyamamaza igamije kurangaza’ kugira ngo ifate uturere tw’ahandi.

Mu itangazo ryasomwe n’umuvugizi w’igisirikare Gen-Maj Sylvain Ekenge yavuze ko kuwa gatanu ubwo habaga uwo muhango hari imirwano yabaye hagati ya M23 na FARDC mu bindi bice.

Ekenge avuga ko M23 aho gusubira inyuma ikagera ku kirunga cya Sabyinyo nk’uko byasabwe n’inama ya Luanda, ahubwo irimo gukomeza ibirindiro byayo i Kishishe na Bambo igamije gufata Teritwari ya Masisi.

M23 ivuga ko yarekuye Kibumba kugira ngo yubahirize ibyasabwe n’inama yo mu Ugushyingo(11) ya Luanda no “gushimangira ubushake bwacu bwo kuganira na leta leta”.

Inyeshyamba za M23 ubu zigenzura ahagera kuri 80% bya teritwari ya Rutshuru, mu gihe Kinshasa yita uyu mutwe uw’iterabwoba kandi itazigera iganira nawo.

Leta ya Kinshasa ishyamiranye n’iya Kigali iyishinja gufasha umutwe wa M23, ibyo Kigali yakomeje guhakana.

Itsinda ry’inzobere zigenga za ONU riheruka gusohora raporo ivuga ko ingabo z’u Rwanda zafashije umutwe wa M23 mu mirwano n’ingabo za FARDC n’indi mitwe y’inyeshyamba muri DR Congo.

Iyo raporo isaba ingabo za FARDC nazo “kwirinda gukorana n’imitwe yitwaje intwaro” muri iyo mirwano, ikanasaba leta ya Kinshasa kwamagana imvugo n’ibikorwa by’urwango no guhamagarira urugomo ku bantu hashingiwe ku bwoko bwabo”.

BBC