Iperereza: Uko Appolinaire w’i Muhanga yahindutse Muhire Ramadhan wo muri Zimbabwe!

Yanditswe na Marc Matabaro

Hari inkuru yasohowe ku wa 21 Gicurasi 2020 mu kinyamakuru kibogamiye kuri Leta y’u Rwanda igihe.com, iyo nkuru ikaba ifite umutwe ugira uti: Hagaragaye indi foto bivugwa ko ari iya “Muhire” uba muri Zimbabwe ushinjwa uruhare muri Jenoside, ndetse inaherekejwe n’amagambo agira ati: “Nyuma y’icyumweru kimwe IGIHE ikoze icukumbura ku ifoto y’umugabo wafotowe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi afite umuhoro bigaragara ko ari mu bikorwa byo kwica Abatutsi, hagaragaye indi ya vuba aho benshi bongeye gushimangira ko uwo muntu wafotowe mu 1994 ari Muhire Ramadhan usigaye uba muri Zimbabwe.”

The Rwandan mu iperereza yakoze yasanze ibi byanditswe n’ikinyamakuru igihe.com ari itekika rivanze n’ubugome burengeje ukwemera!

Aka karengane katangiriye ku muturage Appolinaire w’i Muhanga none karototera Muhire Ramadhan uri muri Zimbabwe.

Dore uko ukuri kumeze. Uyu musaza ugaragara afite umuhoro ni Appolinaire bita Kaguru kuko acumbagira atuye i Ruli mu mujyi wa Muhanga (Gitarama). Ni umuturage utifashije, atunzwe no guhinga no kugenda mu ngo abaririza abafite ibijerekani n’amasafuriya byatobotse akabisana, ni uko abayeho.

Ubukene ntibumubuza kuba intangarugero, indakemwa ndetse n’umukiristu, dore ko muri kiliziya gatolika yo mu Ruhina (Kiliziya ya Mutagatifu Andereya) ari mu bashinzwe umutekano, kuyobora abakirisitu, kubereka ibyicaro mu kiliziya ku cyumweru no ku minsi mikuru. Ni inshingano ihabwa umukirisitu mwiza kandi w’umukorerabushake.

Mu 1994 yasohotse iwe mu rugo agiye mu mirimo mu murima we yitwaje umuhoro nk’uko agaragara ku ifoto aho yari ageze mu Cyakabiri ku muhanda wa kaburimbo, imbere y’inzu y’ubucuruzi ubu irimo boutique na farumasi ahateganye na Bar Zenith yo kwa Muganza. Kuri iyo foto inzu igaragara ni ya Twagirumukiza Vianney mwene Gahirima.

Appolinaire yarahageze ahasanga abasirikari bahahagaze bari kumwe n’abazungu, baramuhagarika bamuganiriza neza ababwira ko ari kujya mu murima, baranamufotora dore ko ntaho yari guhera abyanga, nyuma baramureka arikomereza aragenda.

Haciye imyaka yaje gutungurwa n’uko hari abamubwiye ko babonye ifoto ye kuri televiziyo, ndetse no ku nzibutso bivugwa ko yari Interahamwe yakoze ubwicanyi muri jenoside. Yatakambiye ubuyobozi bunyuranye asaba ko ifoto ye itakomeza gukoreshwa ityo, biba iby’ubusa ahubwo aza gutumizwa n’urukiko Gacaca rwakoreraga ku biro by’umurenge wa Shyogwe.

Yisobanura imbere y’inteko y’urukiko, atanga n’abagabo benshi bari bahari babonye afotorwa, ataha yizeye ko noneho agiye guhabwa uburenganzira bwe. Kugera ubu byaranze kuko iyo foto iracyakwirakwizwa ngo yari Interahamwe ngo iyo foto yafashwe ari mu gikorwa cy’ubwicanyi.

Bamwe mu bari bagize inteko y’urukiko Gacaca yatumije Appolinaire akaburana iyo foto ni aba bakurikira:

1. Mukayisenga Aurélie wari umwarimukazi, ubu ari muri pansiyo,

2. Murererehe Médiatrice bakunze kumwita Mama Aimée, yari umwanditsi w’inteko,

3. Fideli wigeze kuba umugenzacyaha bakunze kwita Papa Nyampinga,

4. Espérance afite umugabo w’umusirikare muri RDF witwa Gaston, n’abandi abaduhaye amakuru batibuka.

Ntibyumvikana uko iyo foto ya Appolinaire w’i Muhanga igerekwa kuri Muhire Ramadhan uri muri Zimbabwe uvuka i Kibungo. Nibamushakire ibindi bimenyetso, naho iriya foto ntizamuhama, nyirayo arahari ntayihakana kandi afite ibimenyetso by’uko yafotowe.

Nyamara no kw’ifoto y’umwimerere hari amagambo agira ati: “picture dated 12 June 1994 showing an Interahamwe Hutu militiaman holding a machete in Gitarama, center Rwanda. (Photo credit should read ALEXANDER JOE/AFP/Getty Images)” ibi bikaba bihura n’inkuru ya Appolinaire w’i Muhanga kurusha inkuru ya igihe.com ivuga Muhire Ramadhan uri muri Zimbabwe uvuka i Kibungo.

1 COMMENT

Comments are closed.