AFP yiyemeje gusiba mu bubiko bwayo amafoto ya Appolinaire Hitimana.

Yanditswe na Marc Matabaro

Iyi foto yashyizwe mu rwibutso rwa Kigali, AFP itabitangiye uruhushya!

Ikigo ntaramakuru cy’abafaransa (AFP) cyiyemeje gusiba mu bubiko bwacyo amafoto abiri agaragaza Appolinaire Hitimana.

Nyuma y’aho inkuru ibaye kimomo ko ifoto yakoreshejwe cyane kw’isi yose ndetse ikaba igaragara no mu rwibutso rwa Genocide rwa Kigali, iriho umugabo ufite umuhoro yafashwe mu gihe cya Genocide mu 1994, ari iy’umugabo witwa Appolinaire Hitimana utuye mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, abayobozi ba AFP nabo bagejejweho iki kibazo.

Nyuma y’ibiganiro bitandukanye byakozwe kuri Appolinaire Hitimana bikozwe n’ibitangazamakuru nka The Rwandan, Umubavu Tv, Real Talk Channel, Ireme Tv, BBC Gahuza Miryango… ndetse na nyuma yo kugeza amakuru ya Appolinaire Hitimana ku buyobozi bw’ikigo ntaramakuru cy’abafaransa (AFP) avuga ko uyu musaza w’imyaka 68 yafotowe atabizi ndetse atarimo akora ubwicanyi nk’uko byemejwe n’uwafashe ariya mafoto, umunyazimbabwe Alexander Joe, hafashwe icyemezo cyo gukura iriya foto ndetse n’indi isa nayo mu bubiko (Database) bw’ikigo ntaramakuru cy’abafaransa (AFP) igasibwa.

Nk’uko The Rwandan yabitangarijwe n’umuyobozi ushinzwe igisata cy’Afrika mu kigo ntaramakuru cy’abafaransa (AFP), Bwana Boris Bachorz, ngo ikigo akorera ntabwo cyari kizi ko iriya foto yacyo ikoreshwa mu rwibutso rwa Genocide rwa Kigali no mu mihango yo kwibuka mu bitangazamakuru bya Leta ndetse ngo nta n’uruhushya rwo gukoresha iriya foto AFP yigeze iha Leta y’u Rwanda.

Bwana Boris Bachorz avuga ko hasibwe amafoto abiri agaragaza Appolinaire Hitimana afite umuhoro

Indi foto yasibwe na AFP

Uretse kuba iyi foto yarakoreshejwe mu rwibutso rwa Kigali ndetse no mu mihango yo kwibuka, bimwe mu binyamakuru bishyigikiye Leta y’u Rwanda nka New times na Igihe.com byakoresheje iyi foto biyitirira Umunyarwanda witwa Ramadhan Muhire utuye mu gihugu cya Zimbabwe.

Mu gusoza umuntu yakwibaza niba Leta y’u Rwanda yaba igiye gutera ikirenge mu cya AFP ikareka gukoresha ifoto ya Appolinaire Hitimana byaba ari mu nzibutso cyangwa mu gihe cyo kwibuka ndetse no mu binyamakuru byayo?

Nabibutsa ko mu minsi ishize abanyamakuru Etienne Gatanazi wa Real Talk Channel na John Williams Ntwali wa Ireme.net babajije ikibazo cya Appolinaire Hitimana mu kiganiro Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo yagiranaga n’abanyamakuru, mu kubasubiza Dr Nteziryayo yavuze ko icyo kibazo akizi akaba agiye kukiganiraho na Ministre w’ubutabera.