Amakuru agaragara ku rubuga rw’ishyaka Ishema aravuga ko hamaze gushingwa ikipi y’ishyaka Ishema muri Norvège twabibutsa ko iryo shyaka riyobowe na Padiri Thomas Nahimana .
Iyo kipi yashinzwe n’umutegarugori witwa Jeanne Mukamurenzi utuye mu mujyi wa Trondheim nk’uko abitangaza mu nyandiko yashyize ahagaragara igira iti:
“Nitwa Jeanne Mukamurenzi nkaba ndi umunyarwandakazi utuye mu gihugu cya Norvege kuva mu kwezi kwa cyenda 2006.
Navutse le 24/8/ 1982 nkaba niga muri Université y’umujyi wa Trondheim (NTNU), akaba ari naho ntuye. Nk’umunyarwanda, nifuje gufatanya n’abandi kugarurira Abanyarwanda Ishema bambuwe n’Agatsiko kabayoboresha igitugu kuva mu 1994.
Ni muri urwo rwego niyemeje kwinjira mu Ishema Party. Ishyaka Ishema narikundiye amatwara yaryo yo kubakira politiki ku ndangagaciro z’Ukuri, ubutwari n’Ugusaranganya. Nakunze ko abashinze iri shyaka bashyize imbere kubaka inzego z’ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi isesuye.
Kuba Ishema Party ryariyemeje kuzana ubwiyunge mu banyarwanda bitari mu magambo gusa ahubwo bishingiye ku bikorwa bifatika nko gusaranganya ubukungu bw’igihugu ,guteza imbere ISHURI, amajyambere akagera kuri buri wese, ubutabera bukagera kuri buri mwenegihugu ; ibyiza by’igihugu ntibigirwe akarima k’Agatsiko gusa, ni gahunda nziza ikwiye gushyigikirwa na bose.
Dusubije amaso inyuma tukareba ibiri kubera mu Rwanda, usanga izi ndangagaciro navuze haruguru zarigijweyo bidasubirwaho Agatsiko kayobowe n’umunyagitugu Paul Kagame. Aka Gatsiko kiyemeje kumunga igihugu bikomeye kuko kahisemo kubakira politiki yako ku Kinyoma, Iterabwoba n’Ukwikubira ibyiza byose by’igihugu.
Abaturage bambuwe uburenganzira bwose mu gihugu cyabo : barakora ariko bakicishwa inzara, bararandurirwa imyaka, barasenyerwa amazu yabo biyubakiye mu mvune nyinshi, baramburwa udusambu twabo…., birababaje kubona Abanyarwanda basigaye baragizwe nk’impunzi mu gihugu cyabo. Hari ukwamburwa ishema birenze uko?
Nta muturage ugihinga icyo ashatse, Agatsiko kabahatira guhinga ibyo gashatse kugirango ubucuruzi bwako butere imbere, muri make umuturage yabaye umucakara w’Agatsiko. Nyamara Leta niyo yagangombaga kumenya no guharanira iteka igifitiye abaturage akamaro, none se ubusanzwe abaturage ntibitorera abayobozi kugirango babakorere ibyiza ? (The government is there to serve the people, not the people serving the government!)
Ishyaka Ishema , muri politique yaryo, ubutegetsi ni ubw’abaturage. nirigera ku butegetsi , nta muturage uzagirwa impunzi mu gihugu cye, umuturage wese azahabwa uburenganzira bwe bwo gutura aho ashaka, guhinga icyo ashaka, kurya icyo ashaka….
Gusubiza Abanyarwanda ukwishyira ukizana mu nzego zose z’ubuzima no gufasha buri muturage ngo yiteze imbere , niryo shema basonzeye; iri niryo shema ry’umwenegihugu; iri niryo shema nanjye niyemeje guharanira ndetse n’abandi bose twafatanyije gushinga IKIPE ISHEMA yo muri Norvège .
Mu gusoza , nkaba nje gutanga ubutumwa ku Barwanashyaka b’Ishema Party bari hirya no hino ku isi ko natwe hano muri Norvège twiyemeje kuva hasi tugafatanya n’abandi Banyarwanda guharanira uburenganzira bwacu ! Mwebwe abari ku ngoyi mu Rwanda ntimucike intege, igihe kirageze cyo kubohorwa. Agatsiko ntigakomeze kubatitiza cyangwa kubashukashuka ngo hari ibindi byiza kaduhishiye ! Twarakarungurutse , nta handi kaduhishe : icyo kazi ni ukubeshya, gusahura ibya rubanda n’ iterabwoba ! Nimwisuganye mu makipe matoto mato nk’uko abayobozi bakuru b’Ishema Party bakomeza kubitubwira. Umunsi umwe , ifirimbi izavuga , duhaguruke dusezerere Agatsiko , dushyireho ubutegetsi butunyuze, duciye mu nzira y’amahoro. Iyo izaba ari ya Revolisiyo idasesa amaraso twakomeje kubwirwa .
Harakabaho Ishema ry’Urwanda.
Harakabaho u Rwanda rufite demokarasi.
Jeanne Mukamurenzi.
Umuyobozi w’Ikipe Ishema, Norvège.”