Ishyaka PDP-IMANZI ryiyemeje kujya gukorera imbere mu Gihugu

IGIHANGO KIRENGERA ABANYARWANDA
CHAMA CHA KUTETEA WANANCHI
PACTE DE DEFENSE DU PEUPLE
PEOPLE’S DEFENSE PACT

Itangazo rigenewe abanyamakuru

Ishyaka PDP-IMANZI ryiyemeje kujya gukorera imbere mu Gihugu

Ishyaka PDP-IMANZI (Igihango Kirengera Abanyarwanda) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali ryakoreraga mu buhungiro kuva ryavuka ryiyemeje kujya gukorera politiki mu Rwanda ari na ho hafungiye umuyobozi waryo wanarishinze, Bwana Deogratias MUSHAYIDI.

N’ubwo ubutegetsi bw’i Kigali bukomeje kubuza abantu ubwinyagamburiro no kugaragaza icyo batekereza ku miyoborere y’igihugu cyabo, Kongere ya PDP-IMANZI yo ku cyumweru tariki ya 27 Mutarama 2013 isanga uburyo bwiza kandi buboneye bwo gufasha abanyarwanda bugarijwe n’akarengane ari ukujya gukorera mu Rwanda no gufatanya na bo gusaba ko amarembo ya politiki yafungurirwa buri munyarwanda wese nta mbogamizi.
Abayoboke ba PDP-IMANZI kandi, bose uko bakabaye bemeje ko ishyaka ryabo rifite inshingano yo gukorera mu gihugu kuko ari na ho umuyobozi waryo Bwana Déogratias MUSHAYIDI afungiwe nk’imfungwa ya politiki.

Ishyaka PDP-IMANZI ryiyemeje guharanira ko u Rwanda ruba igihugu cyubahiriza amategeko, cyubahiriza uburenganzira bw’ibanze bwa buri wese, rigasanga kandi Abanyarwanda bagomba kwicara hamwe bakagira ibiganiro rusange bitaziguye, nta n’umwe uhejwe, bakarebera hamwe amateka yaranze igihugu cyabo na gahunda nyayo gikwiye gufata, hakimakazwa ukuri, ubutabera, ubworoherane, demokarasi yumvikanyweho ndetse n’imibanire myiza n’ibihugu duturanye.
Ishyaka PDP-IMANZI ribona ko ubutegetsi bwa F¨.P.R. yafashe kuva muri 1994 butashoboye guha icyizere Abanyarwanda nyuma y’intambara n’itsembabwoko byabaye hagati ya 1990 na 1994, kuko ubwo butegetsi bwaranzwe n’igitugu, kumena amaraso no guhohotera abaturage ku buryo bw’ingeri nyinshi.

Nk’ishyaka rya politiki riharanira kuva ryashingwa gushakira umuti ibibazo nyabyo bibangamiye Abanyarwanda bose, PDP-IMANZI isanga ari ngombwa kumurikira Abanyarwanda bose gahunda zayo n’imyumvire ya politiki , ikabaha n’icyizere ko iyicwarubozo ndetse n’akarengane bamenyerejwe bishobora kurandurwa burundu.
PDP-IMANZI ntizatinda kumenyesha Abanyarwanda n’inshuti zabo itariki nyayo izatahiraho mu Rwanda, icyakora ntizarenza ukwezi kwa Kamena k’uyu mwaka itarataha. Izaboneraho guhita itangira gahunda zo kwiyandikisha ngo yemererwe gukora politiki mu Rwanda ku mugaragaro.

PDP-IMANZI iboneyeho kandi umwanya wo kwifuriza Abanyarwanda bose umwaka mwiza w’2013. Uzababere umwaka w’amahoro, uw’ubwisanzure, ukuri, ubutabera, ubworoherane n’ihumure, bityo igihugu cyacu kiziyunge n’abagikomokamo bose ndetse kiziyunge n’abaturanyi bacyo.

Bikorewe i Buruseli mu Bubiligi tariki ya 30/01/2013,

Karangwa Semushi Gérard, Perezida wungirije.

Email :[email protected] ou [email protected], GSM : 0031 630897180

5 COMMENTS

  1. Ndab0na mwihuse ,kereka niba mufitanye ibanga na FPR.None se ntimuzi ibyo FPR yakoreye FDU n’umuyobozi waryo ageze mu gihugu ashaka kwandikisha ishyaka rye!Ariko mwashatse uko mwifatanya n’andi mashyaka ashaka kugendera ku kuri maze amashyaka YUNZE UBUMWE akanagira ubuyobozi bumwe akazinjirira rimwe mu gihugu Cyangwa murashaka ko FPR nitabica izabaha ruswa mukayiyoboka maze hehe na opposition!!!Mwitonde batazabamarira kw’icumu ba shahu kdi ngirango bamwe FPR murayizi!

    • Mbese kuki hariho amashyaka menshi? FPR yaje ari ishayka rimwe, MRND yari ishyaka rimwe; none, abanyarwanda muba hanze mufite amashyaka abarusha umubare. Mbese mugiye mu Rwanda muhagarariye bande? Ndi umunyarwanda wahunze kuva 1994. Kuva icyo gihe sindasubira mu Rwanda. Birababaza iyo ubona abanyaru baba hanze batungana agatoki ngo uyu agendana na ba tutsi, uyu agendana n’aba hutu; hanyuma ngo mugiye mu Rwanda gukorerayo. Mbese mwabanje mugahuza ibitekerezo, mu gakorera hamwe, hanyuma mukajya i Kigali guhangana nuriya muhungu ‘Paul-Kagame’ mu koreraha hamwe! Mu kinyarwanda kivugitse neza, tubyita ‘INTERAHAMWE’. Ntimunyumve nabi; interahamwe ni abantu bakorera hamwe bahuje umugambi kugirango bagere ku inshingano biyemeje.

  2. Ni byiza cyanee ariko ariko FPR nta demokarasi ishaka, abanyarwanda twese badushyize mu muryango wa FPR tubishaka cg tutabishaka. Kagame yahindutse akamana k’i Rwanda, dusigaye tumuririmba kurusha yuvenal habyarimana.
    None se muzanye iki mu Rwanda kiruta icya FDU na PS-Imberakuri byakubiswe inyundo mu mutwe rugikubita?
    Kagame yavuze ko yashyizeho urukuta rw’amategeko…azabamarira muri gereza abandi abakubita inyundo. Bafashe igihugu ku ngufu, ntabwo bazagikurwaho na demokurasi….
    Mwitonde kandi mugire ubwenge kuko inzira irimo amahwa n’impyisi iryana.

  3. Once upon time, someone said; I quote: “The truth will set you free, but you have to endure pains of birthing it”. I can tell you, surely; neither FPR nor so many Rwandans political parties is telling the truth. Therefore, during my 14 years living in exile (in Europe), especially in Belgium; ‘I have recorded nothing than accusations and pointing fingers between themselves (Rwandans)’; nonetheless, meetings that are taking place in the backyards of so called elites Rwandans in Europe, especially in Brussels, London and Holland will not bring the truth to set Rwandans free. Therefore, the truth won’t set anyone free. It is the consistence of the truth that is the key to break the truth through and set us (Rwandans) free.

Comments are closed.