ITANGAZO RYA PS IMBERAKURI NA FDU INKINGI KU IFUNGWA RY’ABANYESHURI N’ABASHOFERI

    ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU RYA PS IMBERAKURI NA FDU INKINGI

    Nyuma y’uko abanyeshuri bo mu mashuri makuru na za kaminuza ndetse n’abashoferi batwara tagisi nto mu mugi wa Kigali bafashe icyemezo cyo kwandikira minisitiri w’intebe bamugezaho akarengane bakomeje gukorerwa,bamara gutanga izo baruwa mu gihe cyo gutaha bagafatwa na polisi y’igihugu maze bamwe muribo bashijwa kuba aribo bazanye igitekerezo cyo kwandikira inzego zo hejuru polisi ikabica urubozo ikanabafunga bunyamanswa aho kugeza ubu barimo no kwicishwa inzara ,amashyaka PS Imberakuri na FDU Inkingi aratangariza abanyarwanda,abanyamahanga,ariko by’umwihariko abarwanashyaka baya mashyaka ibi bikurikira:

    Kuwa 17 Nzeri 2013 niho abanyeshuri ndetse n’abashoferi bajyanye ibaruwa yari igenewe umukuru wa guverinoma y’u Rwanda imutabaza ku bw’ibyemezo guverinoma ayoboye yafashe byo gukuraho inguzanyo zo kwiga ku banyeshuri bakurikije ibyiciro by’ubudehe ndetse no gukumira abashoferi batwara tagisi nto mu mugi wa Kigali hatitawe ku nyugu rusange. Iyi baruwa bakimara kuyitanga ndetse nahandi hose bari bageneye kopi harimo na Perezida wa Repubulika y’uRwanda ,abayijyanye (umuntu umwe kuri buri ruhande) berekeje muri gare ya Kacyiru kugirango babonereho umwanya wo gutaha ndetse banereke bagenzi babo ko ubutumwa bwabo bwakiriwe na minisiteri w’intebe. Bakigera muri gare ya Kacyiru igipolisi kitwaje ibikoresho by’umurengera cyarabagose maze gihita kibatwara maze si ugukubitwa karahava kuburyo bamwe muri bo banakomerekejwe bikomeye. Icyaje kuba imbarutso yo gukubitwa birenze urugero ni uko bamwe mu bafashwe ari abarwanashyaka b’amashyaka atavugarumwe na leta iyobowe na FPR Inkotanyi barimo nka ICYITONDERWA Jean Baptiste umunyamabanga mukuru ushinzwe ubukangurambaga muri PS Imberakuri na NTAVUKA Martin uhagarariye FDU Inkingi mu mugi wa Kigali. Aba kugeza ubu akaba aribo bagifunze hiyongereyeho NTAKIRUTIMANA Emmanuel na HITIMANA Sammuel bashinjwa gushishikariza aba banyeshuri kimwe n’abashoferi iki gitekerezo cyo kwandikira inzego zo hejuru. Aba bose kandi bakaba bafunze ku buryo bw’umwihariko aho batemerewe gusurwa ndetse no kuvuzwa kubera ibikomere n’imvune bafite ituruka ku iyicwarubozo bakorewe n’igipolisi cya Leta y’uRwanda.

    Amashyaka PS Imberakuri na FDU Inkingi atewe impungenge n’uburyo aba barwanashyaka bayo bafunzwe,kuba umurwanashyaka ntibivanaho kuba umuturage nk’abandi ndetse unasangira ibitekerezo n’abandi baturage bose ndetse munasangiye byinshi mu buzima busanzwe bw’igihugu. Kuba barifatanyije n’abanyeshuri ndetse n’abashoferi kandi nabo bagaragara muri ibyo byiciro bagatanga ibaruwa ntabwo byakagombye kubaviramo gukorerwa iyicarubozo nk’iryo bakorewe cyangwa ngo bafungwe! Aha ntawabura no kwibaza niba gutanga ibaruwa nabyo byarabaye icyaha?

    Kuba kandi mu gihugu hakomeje kugaragara ibibazo by’urusobe byugarije abanyarwanda harimo nibi aba banyeshuri n’abashoferi bafite,utibagiwe n’ibibazo minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ikomeje gushyira mu banyarwa harimo kurandurirwa imyaka , gutemagura intoki zabo,gutegekwa guhinga igihingwa kimwe,kubambura umusaruro(umuceri,imyumbati,ibigori,icyayi, ikawa…) wabo ku ngufu ngo bawugurishe ku giciro gito bityo umuturage agasa n’ubereyeho gukora uburetwa!Dore noneho ngo n’ibigoli byahingwaga bifite ingaruka zikomeye ku buzima kuko bishobora kuba intandaro y’uburwayi bwa “Kanseri” kandi ibi bigoli byatanzwe n’ingirwa kigo ngo gishinzwe ubuziranenge kandi sibwo bwambere gikora agashya kuko hari n’abaturage kigeze guha imbuto y’intoryi hakamera intobo! Ubu ibi nihagira ubibaza ababishinzwe polisi y’uRwanda izamwirohaho maze si ugukubitwa agirwe intere!

    Amashyaka PS Imberakuri na FDU Inkingi atewe kandi impunge n’amagambo bamwe mu bayobozi bakomeje kuvuga aho batihumera bakavuga ko igihugu bafashe ku muheto batagikurwaho n’amagambo,aha amashyaka PS Imberakuri na FDU Inkingi,aribaza niba ubutegetsi bwa FPR bushishikajwe no kuvaho ari uko hamenetse andi maraso cyangwa ?

    Amashyaka PS Imberakuri na FDU Inkingi arasaba leta gufungura vuba na bwangu abanyeshuri n’abashoferi bafunze, cyangwa niba ubuyobozi bwandikiwe nta gisubizo bufite ku bibazo bwagejejweho ntabwo bikwiye gusimburwa no kubamba abaturage bari babwisunze. Turasaba kandi ko gahunda zihora zituragura ku banyarwanda zahagarara bitabaye ibyo amashyaka PS Imberakuri na FDU Inkingi ntazakomeza kwihanganira akarengane nk’aka gakomeje gukorerwa abanyarwanda.

    Bikorewe i Kigali kuwa 19 Nzeri 2013

    PS Imberakuri

    Alexis BAKUNZIBAKE

    Visi Perezida wa Mbere.

    FDU-INKINGI

    Boniface TWAGIRIMANA

    Visi Perezida w’agateganyo.