BEN RUTABANA ATI:”SINSHOBORA KURIRIMBA KAGAME”

    Ben RUTABANA ni umuhanzi w’umusizi, ufite amateka menshi cyane anyuranye, muli ayo mateka ye halimo kuba yarigeze gufungwa mu mwaka w’1990 mubo bitaga IBYITSO by’inkotanyi. Nyuma y’amezi atandatu yaje gufungurwa ahita afata icyemezo cyo gusanga Inkotanyi ku rugamba; aho FPR-Inkotanyi ifatiye ubutegetsi nabwo yaje kugirana ibibazo n’ubutegetsi bw’u Rwanda na none arafungwa nyuma agira amahirwe yo gufungurwa ahita ahungira mu Bufaransa. Ben RUTABANA avugako impamvu yatumye ajya mu Nkotanyi ngo ko yashakaga kurangiza akarengane kari gahari, aliko kuli we ngo byabaye nko guhungira ubwayi mu kigunda ngo bitewe n’uko na n’ubu ako karengane na n’ubu kagihari.

    Mu ndilimbo za Ben RUTABANA akenshi alilimba indilimbo z’amahoro ndetse akanalilimba n’indilimbo zisingiza intwali z’u Rwanda. Twamubajije impamvu atalilimba Perezida Paul Kagame atubwirako atajya alilimba abakiliho ngo kandi niyo
    Paul Kagame yaba atakiliho, ngo ntabwo ateze kuzamulilimba ngo kuko atali intwali.

    Yakomeje avuga akarengane kali mu Rwanda, asobanura ukuntu abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bavangurwa ku mugaragaro.

    Source:Ikonderainfos

    Comments are closed.