ITANGAZO RY’IHURIRO NYARWANDA(RNC) KURI REFERENDUM KW’ITEGEKONSHINGA RY’U RWANDA

    Inama ya Biro Politiki y’Ihuriro Nyarwanda yateranye kuri uyu wa 20 Ukuboza 2015 kugira ngo irebe ibyo rimaze kugeraho inasuzume ingamba ziri imbere muri iki gihe ryizihiza imyaka itanu rimaze rishinzwe ku itariki ya 12 ukuboza 2010.

    Nk’uko bigaragara, inama ya Biro Politiki y’Ihuriro ibaye mu gihe u Rwanda rumaze gukora ingirwa Referendum kw’Itegekonshinga (yatangajwe hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo ibe) ifungurira amarembo Perezida Kagame kugira ngo azashobore kuba Perezida ubuzima bwe bwose. Twibuke ko, mu by’ukuri, Paul Kagame ariwe utegeka u Rwanda kuva muri 1994.

    Muri iyo mwaka 21, Perezida Kagame yahinduye u Rwanda nk’umwihariko we. U Rwanda rwiyerekana nk’igihugu kirimo Demokarasi, ariko nta kuri kurimo. Perezida Kagame afite ububasha butagira gitangira. Perezida ategeka igihugu yifashishije agatsiko gato cyane k’abasirikare n’abasivire, akenshi bahuriye ku bisanira byo mu miryango no ku nyungu z’ubucuruzi. Ako gatsiko ni nako kagenga ubucamanza n’ubukungu bw’igihugu. Perezida Kagame, kubera ko ariwe ukuriye ibigo by’ubucuruzi byikubira amasoko atangwa na Leta kimwe n’indi mishinga irimo amafaranga menshi, yigwijeho umutungo ubarirwa muri za miliyari z’amadolari.

    Kugirango abashe gutegeka u Rwanda wenyine, Perezida Kagame yashyize iterabwoba ku Banyarwanda. Uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza nta nkomyi n’ubw’itangazamakuru bwaranizwe. Kutavuga rumwe n’ubutegetsi bifatwa nk’ubugambanyi kandi bigahanwa nkabwo. Abanenga ubutegetsi n’abari mu mashyaka ahanganye nabwo, byaba aribyo cyangwa babikekwaho, barafatwa bagafungirwa ubusa, bagahimbirwa ibyaha, bagakorerwa iyicarubozo cyangwa bakicwa nta rubanza, batsinzwe hanze cyangwa imbere mu gihugu. U Rwanda rwigaruriwe n’agatsiko k’inkozi z’ibibi kirirwa gahohotera abaturage nta nkurikizi. Hakoreshejwe kwihisha inyuma y’ubutegetsi, ubugizi bwa nabi bw’ako gatsiko bwarenze imipaka bukwira no mu bindi bihugu. Iterabwoba rikabije Perezida Kagame ategekesha u Rwanda niryo risobanura ukuntu, mu gihe kitageze no ku mezi abiri, yashoboye gukora ku buryo imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko, inzego z’ubucamanza n’abaturage bamugira Perezida ubuzima bwe bwose, nta mpaka cyangwa kubyitambika imbere bibayeho.

    Abazi ubutegetsi bw’u Rwanda bose ariko nta cyabatangaje. Bahise babona ko amatora ya Referendum yari umuhango gusa, ko ibyavuyemo byari byarateganijwe kuva cyera. Ingoma z’ibitugu nk’iyo Paul Kagame yimitse mu Rwanda ntizijya zirekura ubutegesti ku bushake.

    Abyo aribyo byose, amatora ya Referendum ni ikindi cyiciro cyiyongereye ku mateka y’u Rwanda. U Rwanda rwongeye kugera mu mayirabiri.

    Inyota y’abanyarwanda y’ubwisanzure, uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kugira ijambo mu miyoborere y’igihugu cyabo ni nyinshi cyane kandi ntawe uzayicubya bitagezweho. Mu myaka 60 ishize, ubutegetsi bwose bwayoboye u Rwanda igihe kirerekire kandi ntibwemere kwivugurura no kuvaho muburyo bwa demokarasi bwavuyeho nabi hakoreshejwe imbaraga, bigira ingaruka zikomeye cyane ku banyarwanda no mu karere k’ibiyaga bigari.

    Abayobozi uko bagiye basimburana ntabwo bahaye Abanyarwanda amahirwe yo kwihitiramo cyangwa guhindura ubutegetsi bakoresheje ubundi buryo butarimo imyiryane n’amahane. Icyavuyemo ni uko impinduka za politiki mu Rwanda uko ibihe byagiye bisimburana zari za kirimbuzi.

    Ingaruka z’igitugu Perezida Kagame yakoresheje mu kuyobora igihugu no mu kugundira ubutegetsi ntizigira ingano. Ikigaragara kandi ni uko gukandamiza abaturage, kubagirira nabi no kubacuza utwabo bizakomeza, bikaba bishobora no kuziyongera. Ibi bisobanura ko, byanze bikunze, guhindura ubutegetsi mu Rwanda ari ngombwa kandi ntawe uzabihagarika. Ikibazo gihari cyonyine ni ukumenya uburyo uburenganzira na demokarasi abanyarwanda bafitiye inyota kandi bagomba kubona bizagerwaho.

    Itangazo ryamamaza hose agaciro k’ikiremwamuntu rihamya ko « ari ngombwa ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu burindwa n’ubutegetsi bugendera ku mategeko, kugira ngo, mu gihe abona nta yandi mahitamo asigaye, umuntu atagera aho akoresha imbaraga mu kwibohoza ingoma y’igitugu n’iterabwoba». Iyo umutu yitegereje amateka y’u Rwanda, asanga uburyo Perezida Kagame akoresha amategeko n’inzego za Leta kugira ngo azashobore kuguma ku butegetsi ubuzima bwe bwose bidatanga amahirwe yo guhindura ubutegetsi no kugera kuri demokarasi nyakuri mu mahoro. Uburyo yakoresheje mu gushaka kugundira ubutegetsi ubuzima bwe bwose bwongeye kuganisha u Rwanda mu nzira yo guhindura ubutegetsi hakoreshejwe imbaraga, igihe byafata icyo aricyo cyose.

    Kagame ntiyigeze atorerwa mu buryo budafifitse kuba Perezida. Ni Perezida kubera ko yahinduye u Rwanda igihugu gifite ishyaka rimwe rukumbi, aho yiyamamaza ntawe bahanganye. Tugereranyije n’uko itangazo k’ubwigenge bw’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika zibivuga «Igikomangoma gifite amatwara ahwanye nay’umunyagitugu kabombo ntigikwiye gufatwa nk’umuyobozi w’abaturage bafite ukwishyira ukizana». Ubuyobozi bwica amategeko ku bushake buba buhaye abaturage impamvu n’inshingano zo gukuraho Leta ibangamira uburenganzira bwabo bakayisimbuza ubutegetsi bwubahiriza ibyifuzo byabo kandi bugaharanira inyungu zabo.

    Iri tangazo ry’Ihuriro Nyarwanda-RNC ntabwo ari irihamagarira abantu kujya mu ntambara. Icyo rikora gusa ni ukwerekana ingaruka nyazo, zigaragara kandi zikomeye by’amabi Perezida Kagame yahisemo gukora. Muri iri tangazo, turashaka kwereka isi yose ibyago bikomeye ibikorwa bibi bya Perezida Kagame byashoyemo abanyarwanda n’akarere kose.

    Turahamagarira abanyarwanda bose kwishyira hamwe bakarwanya ibikorwa bibi bya Pereida Kagame, bishingiye ku kwikunda gukabije, kubera ko ntahandi bibaganisha usibye mu myiryane, mu gusenya igihugu no mu kumena amaraso.

    Turanahamagarira kandi amahanga, cyane cyane ibihugu bitunze u Rwanda n’imfashanyo zabyo irenga miriyari y’amadolari ku mwaka, kwifatanya n’abanyarwanda no kubashyigikira muri urwo rugamba rwo guharanira uburenganzira bwabo.

    Mw’itangazo ryo kw’itariki ya 4 ukuboza 2015, Mme Federica Mogherin, ushinzwe ububanyi n’amahanga mu bihugu byunze ubumwe by’i Burayi yaravuze ati: « Gufata imyanzuro ibereye umuntu umwe gusa bigabanya icyizere mu bikorwa byo kuvugurura itegekonshinga, kubera ko bibangamira ubushobozi bwo guhindura ubutegetsi biciye mu nzira za demokarasi». Kw’itariki ya 11 ukuboza 2015, ibihugu bitandatu by’i Burayi byagaragaje ko bihangayikishijwe n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda muri aya magambo: «Dukomeje guhangayikishwa n’ibikorwa mu rwego rw’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo no mw’itangaza makuru, mu mashyira hamwe atabogamiye kuri Leta, mu burenganzira bwo kwishyira hamwe no mu burenganzira bwo gukora politiki». Kuri uyu munsi wa 20 ukuboza 2015, ubutegetsi bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika bwavuze ko « Leta zunze ubumwe z’Amerika zibabajwe n’uko Referendum yihutishijwe cyane kandi igomba guhindura Itegekonshinga no gushyira ingingo zihariye k’umubare wa manda».

    Birumvikana kandi birihutirwa cyane ko amagambo akwiye gusimburwa n’ibikorwa bitanga umusaruro ufatika.

    Afurika n’urugaga rw’amahanga bikwiye gushyigikira abanyarwanda mu guharanira demokarasi n’amahoro, kugira ngo hatagira amaraso ameneka, bigafata ingamba mu rwego rwa politiki, ububanyi n’amahanga kimwe n’ubukungu, kugira ngo bibuze Perezida Kagame kuguma k’ubutegetsi nyuma ya manda ye izarangira muri 2017.

    Mw’izina rya Biro Politiki y’Ihuriro Nyarwanda-RNC
    Dr Theogene Rudasingwa
    Umuhuzabikorwa mukuru

    Ihuriro Nyarwanda – RNC
    Washington DC
    USA

    20 Ukuboza 2015

    Contact
    E-mail: [email protected]
    Tel.: 001 240 477 9110