IYI REFERENDUM IFIFITSE, TURAYAMAGANYE KANDI TUZAYIRWANYA

  • Tumaze igihe kirekire dukurikiranira hafi uburiganya, amayeri, uburyarya n’ubuhemu bwakoreshejwe na Perezida Paul Kagame mu guhindura Itegekonshinga u Rwanda rwagenderagaho kuva mu mwaka wa 2003 no gushyiraho itora rya Referendum IFIFITSE hagamijwe gusa kurengera inyungu z’umuntu umwe ngo ushaka kuzava ku ntebe y’umukuru w’igihugu ari uko apfuye.

  • Twatewe agahinda n’uko rubanda ishorwa mu matora, itabanje gusobanurirwa neza ingingo zigomba guhindurwa n’izigomba kuzisimbura dore ko umushinga w’Itegekonshinga rishya utigeze ushyirwa ahagaragarara ngo Abanyarwanda bawuganireho.
  • Iyi Referendum ififitse yagenwe kandi igategekwa na Pahulo Kagame yabaye ku itariki ya 17 na 18 Ukuboza 2015 yitabiriwe n’abarwanashyaka b’ishyaka ISHEMA hagamijwe ibintu bibiri bikurikira:
  1. Icyambere kwari ukugira ngo tubashe kubona uwo mushinga w’itegekonshinga rishya wagizwe ubwiru. Twamenye neza ko abagize Agatsiko bafite umugambi mubisha wo kubanza gutoresha rubanda umushinga utazwi kugirango nyuma y’itora bazabone uko bongera muri iryo Tegekonshinga izindi ngingo z’urukozasoni zikumira uburenganzira bw’abenegihugu, akaba ariyo mpamvu batashatse kugaragaza umushinga mbere kugira ngo rubanda itawamagana rugikubita.
  2. Icyakabiri twashakaga gukomeza gushishikariza Abanyarwanda kumva neza ko itora ari akadirishya dushobora kwifashisha duhindura ibintu mu gihugu mu gihe benshi bafata icyemezo cyo kureka kwituramira no kwanga gutoreshwa ku gahato. Twifuzaga rero kurangiza inshingano yacu nk’abenegihugu kandi tukagaragaza ko tudashyigikiye uburiganya bwa Paul Kagame dutora OYA.
  • Abarwanashyaka b’Ishyaka ISHEMA barangajwe imbere na Padiri Thomas Nahimana bagiye kuri ambassade y’u Rwanda i Paris kimwe n’abafatanya bikorwa bacu muri “Nouvelle Generation” bayobowe na Ntaganzwa Jean Damaseni bagiye kuri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi bangiwe gukandagiza ikirenge mu byumba by’itora, babwirwa ko batari kuri liste y’abemerewe gutora. Ibi byabaye intangamugabo y’inyongera ihamya ko iyi Referendum yarimo uburiganya bukabije kandi ko politiki ya apartheid ya FPR ivangura abana b’u Rwanda ikomeje guca ibintu , aho bamwe bamburwa uburenganzira bukomeye cyane bwo gutora.
  • Abarwanashyaka bacu babarizwa mu turere dutandukanye tw’igihugu kimwe n’abandi benegihugu batagira ingano batugejejeho inkuru y’uko bagiye gutora maze bagatungurwa no gusanga imbere y’amazina yabo handitse ko batoye, babaza impamvu yabyo bagasubizwa mu rugo ku ngufu babwirwa ko iyi Referendum igomba gutorwa na YEGO ijana ku ijana.

Twebwe Abataripfana bayobora Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda twateraniye mu nama idasanzwe yabaye tariki ya 20 Ukuboza 2015 i Paris, dutangarije Abanyarwanda ibi bikurikira :

1.Nibimenyekane kandi urujijo ruveho: 

(1) Pahulo Kagame ntiyigeze na rimwe yamagana abo we yita ko bamuhatira gukomeza kubayobora nyuma y’umwaka wa 2017 kandi ntiyari ayobewe ko bihabanye n’amahame ya demokarasi ari mu Itegekonshinga ryo 2003. Aha byagaragaye ko abuze indangagaciro z’umuyobozi mwiza kandi ushishoza.

(2)Pahulo Kagame yari abonye umwanya mwiza wo guhagarika uwo mushinga mubisha wo kwica itegekonshinga igihe imitwe yombi y’Inteko Ishingamategeko imusaba gushyiraho Komisiyo yo guhindura itegekonshinga. Pahulo Kagame we ubwe, nta we umuhagaze hejuru, ni we washyizeho komisiyo yo guhonyora itegekonshinga ayiha n’umurongo ngenderwaho. Ng’uko uko Perezida Pahulo Kagame yakoze icyaha gikomeye cyane cyo kugambanira igihugu yica Itegekonshinga yari yararahiriye kurinda no kurengera bityo akaba agomba kubazwa ibibazo byose u Rwanda rugiye kugira bitewe n’inyota ye idashira y’ubutegetsi.

2. Iyi Referendum ififitse ikoze ishyano : 

(1) mu guhindura Itegekonshinga ryo mu 2003 cyane cyane mu ngingo yaryo y’101 yashimangiraga inzira iboneye yo gusimburana ku butegetsi mu mahoro ibuza umuntu uwo ariwe wese gufata ubutegetsi nk’akarima ke bwite yiyamamariza manda zirenze ebyiri ku mwanya w’umukuru w’igihugu;

(2) mu kwandika ingingo nshya(172 ?) yemeza Paul Kagame nka Perezida w’Ikigirwamana uzakurwaho n’urupfu gusa;

(3) yinjije u Rwanda n’Abanyarwanda muri Repubulika ya kane izanye amatwara y’igitugu n’iterabwoba bikaze, ikaba ifite byinshi ihuriyeho n’ingoma ya cyami na gihake twari twarasezereye mu 1961, kuko ubutegetsi bwose busubijwe mu biganza by’umuntu umwe rukumbi ariwe Paul Kagame, ngo uzakurwaho n’uko yishwe! Twibutse ko Repubulika ya gatatu yatangijwe n’Itegekonshinga ryo mu 2003 ryirengagije nkana “Amasezerano y’amahoro ya Arusha” yo mu 1993 ryagombaga gushingiraho kandi nyamara yarateganyaga inzira iboneye yo gusaranganya ubutegetsi mu rwo gushimangira amahoro arambye mu Bana b’u Rwanda.

3.Iyi Referedum ififise ibaye ikimenyetso simusiga kinyomoza ibinyoma byose FPR yari yarabeshye amahanga:

Ibyo kwamamaza hose ko Paul Kagame ari umutegetsi w’akataraboneka muri Afurika, ukunda demokarasi, ushishikajwe n’iterambere ry’abaturage bose kandi ushyize imbere umutekano w’igihugu, BIRAYOYOTSE. Kagame arashyize agaragaje isura ye nyakuri: Umunyagitugu kabuhariwe, ufite inyota y’ubutegetsi irenze igipimo. Iyi Referendum ye ififitse ije isa n’ishaka kwereka Abanyarwanda ko impinduka inyuze mu nzira zitamena amaraso idashoboka. Nyamara aribeshya, ingufu z’ubushake bwa rubanda ntaho zagiye kandi amaherezo azabyibonera. Gusa iyi Referedum yo gusuzugura no gushotora Abanyarwanda ikinguriye inzira abumva nta kindi gisigaye uretse kwitabaza intambara ya gisilikari itazabura gusenya umuryango nyarwanda kurushaho.

KUBERA IZO MPAMVU ZOSE N’IZINDI TUTARONDOYE:

Turasaba Abanyarwanda aho bari hose ibi bikurikira:

1. Gukora imyigaragambyo karundura, mu Rwanda no mu mahanga, yamagana iyi Referendum ififitse ije gushimangira ubutegetsi bw’igitugu n’iterabwoba bw’umuntu umwe ushaka kwigira Ikigirwamana.

2. Guhagurukira rimwe maze mu nzira zose zishoboka bakamagana umunyagitugu Pahulo Kagame ushaka ko bahora mu mwiryane n’intamabara z’urudaca zituma bicwa, bicirwa ababo, batindahazwa ntibagere ku mibereho myiza, amahoro n’amajyambere arambye;

3. Gukora ibishoboka byose bagateranya “Urukiko rwa rubanda” rugacira Paul Kagame urubanza ku cyaha gikomeye cyane cyo kugambanira igihugu no gutatira indahiro yakoze yo kurengera Itegekonshinga ryo mu 2003.

4. Gutinyuka bagatangira ibikorwa bifatika byo kwanga kumvira no kwigomeka ku butegetsi bw’igitugu butagifite icyo bupfana na rubanda kuko iyi Referendum ififitse yongeye kwerekana ko Rudanda yambuwe ubutegetsi bidasubirwaho bukaba buri mu maboko y’umunyagitugu umwe ubukoresha uko yishakiye mu kurengera inyungu ze bwite no kubangamira inyungu rusange z’u Rwanda n’Akarere k’Ibiyaga bigari.

5. By’umwihariko turasaba ingabo z’igihugu n’inzego zishinzwe umutekano kwima amatwi umunyagitugu wigwijeho imitungo, akabakenesha, agahiga kandi akica bagenzi babo abarenganya, ariko akaba ashaka ko bakomeza kuba ibikoresho yifashisha mu migambi ye mibisha. Nibibuke ko icyo biyemeje ari ukurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano wa rubanda, bazibukire rwose kwijandika mu bwicanyi, ubugizi bwa nabi n’ibindi bikorwa byose byo guhohotera abaturage bashobora kuzaryozwa bikagira ingaruka zikomeye no ku babakomokaho. Ese amateka y’u Rwanda , aya kera n’aya hafi , ntacyo abigisha ?

Turasaba ibihugu by’amahanga n’umuryango mpuzamahanga,

1. Guha akato no gufatira Perezida Pahulo Kagame ibihano byihuse byo mu rwego rw’ubukungu, urwego rw’ubutwererane, n’urwego rwa gisirikare. Cyane cyane tuributsa ko ibikoresho bya gisirikare bigurishwa ku Rwanda nta kindi bimaze uretse gukandamiza rubanda no guhungabanya umutekano w’akarere kose.

2.Gutera inkunga abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta ya Kagame kugira ngo barusheho kwisuganya no gukomeza inshingano biyemeje yo gutoza rubanda ibijyanye n’impinduka zinyuze mu mahoro no gushyiraho ubutegetsi buharanira koko kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda n’amajyambere arambye kandi asaranganyijwe.

3.Gushyigikira ibiganiro hagati ya Leta ya Kagame n’abatavuga rumwe na yo hagamijwe kwirinda ko imivu y’amaraso yongera kumeneka mu Rwanda dore ko Kagame yafunze urubuga rwa politiki akaba atemera ko abandi benegihugu bagira uburenganzira bwabo mu miyoborere y’igihugu bikaba nta shiti bizakurura intambara tutifuza.

4. Guteganya umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda umutekano w’abayobozi ba Opozisiyo biyemeje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu mwaka wa 2017 .Turasaba kandi ko intumwa za ONU n’intumwa za Opozisiyo nyarwanda zazinjizwa muri komisiyo y’amatora kugira ngo zikurikiranire hafi imitegurire y’amatora kandi zikumire uburiganya bwaranze iyi Komisiyo mu matora yose yabanje no mu gihe cy’iyi Referendum ififitse iheruka.

UMWANZURO:

Nk’abenegihugu b’abanyarwanda, nitwumve ko impinduka mu gihugu cyacu izagerwaho ari uko twebwe ubwacu twahagurutse tukagira icyo dukora. “Nta wundi ubitubereyemo” rero.

Muri urwo rwego, Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ryiyemeje gutumiza Kongere yaryo izaba guhera taliki ya 15 kugeza ku ya 18 Mutarama 2016 hagamijwe kunoza gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda no gufata ingamba nshya zijyane n’ibihe bitoroshye iyi Referendum ififitse itwinjijemo.

Harakabaho Repubulika ishingiye ku mahame ya demokarasi isesuye,
Harakabaho Abanyarwanda bahagaze bwuma bahangamura ingoma y’igitugu.
Harakazimira bufuni Repubulika ya kane yubakiye kuri Referendum ififitse.

Mu izina ry’Ikipe Nyobozi y’Ishyaka ISHEMA
Chaste GAHUNDE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa.