IYICARUBUZO MURI GEREZA YA NYANZA.

Kuri Gereza ya Nyanza haravugwa iyicarubozo rishingiye ku bwoko aho abagororwa bo mu bwoko bw’abahutu bari gukorerwa amarorerwa n’inzego nkuru z’ubuyobozi bwa gereza yavuzwe haruguru. Umuyobozi wa SP Gereza ya Nyanza Mbarushimana Alain Gilbert afatanyije n’ushinzwe iperereza kuri iyo gereza aliwe Sgt. Ngoga Theophile bamaze igihe kingana n’ukwezi kose basohora abagororwa muri gereza nijoro hagati ya saa 19h00 na saa 21h00 bakabajyana mu gipangu gito kizwi nko kwa MUSHAIDI umuntu yagereranya n’urwiciro maze bakabakuramo imyambaro yose n’inkweto bakabakubita inkoni nyinshi bambaye ubusa.

Babakubita babasaba gutanga telefoni babakekaho ngo kuko arizo bakoresha batanga amakuru ku iyicarubozo rimaze imyaka isaga 20 rikorerwa muri iriya gereza. Iyo bamaze kubakubita babaryamisha hasi ku isima bakamenamo amazi. Ibi bibaviramo indwara zitandukanye nko kubyimba amaguru n’ibirenge, kurwara umusonga no kuzahara kw’amagara.

Twibutse ko kuwa 28/01/2018 aribwo umugororwa witwa Nsengiyumva Jotham yiciwe muri iriya gereza arashwe n’uwari umuyobozi wayo icyo gihe ariwe SSP Mukono John. Kuwa 07/10/2018 uwo mwicanyi ruharwa Mukono John yasohoye muri iriya gereza Twagirimana Boniface (Visi Perezida w’ishyaka ritavuga rumwe na leta ya Kigali rya FDU Inkingi) saa sita z’ijoro maze aburirwa irengero kuva ubwo kugeza magingo aya.

Kuri ubu abantu bagiye gushira bicwa bunyamswa muri iriya gereza. N’uri kuva aho kwa MUSHAIDI agasubizwa muri gereza ari gukurayo ubumuga bukomeye.

Dore amazina ya bamwe mu bagororwa bari gukorerwa Iyicarubozo:
1. Sadiki Habimana
2. Muyaga Innocent
3. Dusenge Maurice
4. Burasanzwe Gilbert
5. Ndayishimiye Anaclet
6. Ngoboka Francois Xavier
7. Mugiraneza Jean Bosco
8. Hakizimana Claude
9. Iyamuremye Ephraim

Si i Nyanza gusa kuko no muri gereza ya Gicumbi hariyo Iyicarubozo. Amakuru atugeraho nuko kuwa 7-8/12/2022 kuri Gereza ya Gicumbi abagororwa bakurikira bakorewe iyicarubozo maze bamwe muri bo bahita bimurirwa mu yandi magereza mu rwego rwo kuburizamo imyigaragambyo yari igiye gukurikiraho itewe n’umwukamubi wahembewe n’iryo yicarubozo:

1. UZAYISENGA Ismaël
Mwene Kanamugire na Ugirinshuti
Wavutse 1999
Akagari: Karambo
Umurenge: Nyamiyaga
Akarere: Gicumbi
Yimuriwe muri Gereza ya Huye kuwa 09/12/2022.

2. AHISHAKIYE Samuel
Mwene Muhizi na Ntabanganyimana
Wavutse 2001
Akagari: Rurembo
Umurenge: Mukarange
Akarere: Gicumbi
Yimuriwe muri Gereza ya Huye kuwa 09/12/2022

3. Ndayishimiye Emmanuel
Mwene Sebagisha na Musaningare
Wavutse 2001
Akagari: Murama
Umurenge: Nyamiyaga
Akarere: Gicumbi
Yimuriwe muri Gereza ya Huye kuwa 09/12/2022

4. MUSABIREMA Vincent
Mwene Mbabariye na Mukandinda
Wavutse 1998
Akagari: Mataba
Umurenge: Nyamiyaga
Akarere: Gicumbi
Ari muri Gereza ya Gicumbi, niho arwariye inkoni banze kumuvuza.

Niba koko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, ni kuki ivanguramoko n’iyicarubozo bihabwa intebe muri gereza? Ese leta ntacyo iba ibiziho cg niyo ituma abayobozi ba gereza kwibasira abagororwa bo mu bwoko bw’abahutu?
Ibi byose n’andi marorerwa akorerwa inyokomuntu mu Rwanda bigomba gucika bigahinduka amateka!

Patrick Muhire