Johnston Busigye na Olivier Nduhungirehe baravangira Ministeri y’uburezi.

Yanditswe na Marc Matabaro

Kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Kamena 2018 abanyarwanda biganjemo abarezi n’ababyeyi bakubiswe n’inkuba basomye ibyanditswe ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter na Bwana Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga ndetse bikanashyigikirwa na Johnston Busingye, Ministre w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta.

Ubu butumwa busa nk’aho burekurira abana b’abakobwa kwambara uko bishakiye ngo kuko ari uburengenzira bwabo hatitawe ku gitsure cy’ababyeyi cyangwa abarezi ndetse n’amabwiriza ya Ministeri y’Uburezi.

Nyamara aba bayobozi bombi bize iby’amategeko birengagiza nkana cyangwa bashobora kuba batazi amabwiriza ya Ministeri ifite uburezi mu nshingano zayo.

Amabwiriza ya Ministeri y’uburezi Numero 1 yo ku wa 10 Gicurasi 2017 ashyiraho imirongo migari ishingirwaho n’ishuri mu gushyiraho amategeko ngengamikorere y’ishuri ry’incuke, iribanza, n’iryisumbuye, ry’inyigisho rusange cyangwa ry’imyuga n’umumenyangiro, mu ngingo ya 24 asobanura neza ibijyanye n’imyambarire y’abanyeshuri:

Umuntu yakwibaza niba aba bayobozi bombi batarimo kuvangira Ministeri y’uburezi ndetse bakaba basubiza inyuma imyumvire y’abanyeshuri bikaba byabera imbogamizi ikomeye abarezi n’ababyeyi bageragezaga kumvisha abana babo uko bagomba kwambara mu gihe bagiye kw’ishuri batanirengagije umuco nyarwanda.