Kagame yasabye Ingabo z’u Rwanda kuryamira amajanja

Yanditswe na Frank Steven Ruta

None tariki ya 09/09/201, Perezida w’U Rwanda, Paul Kagame yayoboye inama Nkuru y’umutekano, inama y’abofisiye bakuru mu gisirikare cy’u Rwanda, abakuriye Polisi y’u Rwanda n’abahagarariye Urwego rw’ubutasi (NISS). Ni inama Ngarukamwaka yabaye nk’uko bisanzwe, ariko kuri iyi nshuro ibyagizwe ubwiru bikaba ari byinshi kuruta uko byagendaga mu myaka yabanjirije uyu.

Ibyo abanyamakuru bamenyeshejwe ari nabyo byonyine bibasha gutangarizwa Abanyarwanda, harimo kuba Perezida Kagame yasabye ko harushaho kubaho imikorere n’imikoranire inoze hagati y’inzego zose z’umutekano, zikareka gukora mu buryo bwa nyamwigendaho nk’izitagira icyo zipfana.

Perezida Kagame yasabye inzego zose z’umutekano kurushaho kuryamira amajanja kuko ngo umwanzi w’u Rwanda ntaho yagiye ngo ahubwo ahora yiyoberanya akoresha n’amayeri mashya.

Paul Kagame yabajije abo mu gisirikare na Polisi impamvu ikinyabupfura n’ubunyangamugayo byagabanutse, mu mvugo ikakaye abasezeranya ko atazahwema gufata ibyemezo bikaze ku bateshuka ku nshingano.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yabababajije impamvu birara bakibwira ko ibintu byose biri mu murongo, by’umwihariko Urwego rw’ubutasi rusa n’urusinziriye.

Yibukije ko ibikoresho n’ubushobozi bihari, ariko ababikoresha bakaba bagomba kubyitaho,
Kutabyangiza no gukoresha neza umutungo w’igihugu.

RDF Command Council | Kigali, 9 September 2021