Rwanda: Izamurwa mu Ntera ry’abasirikare huti huti rihatse iki?

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Itangazo ryavuye muri Minisiteri y’Ingabo tariki 09/09/2021 rivuga ko Perezida  Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera anashyira mu myanya bamwe mu basirikare.

Lt. Col Francis Regis Gatarayiha yazamuwe ku ipeti rya Colonel anashingwa kuyobora icyiciro cy’itumanaho n’umutekano muby’ikoranabuhanga mu Ngabo z’u Rwanda ‘RDF’.

Colonel Francis Regis Gatarayiha

Colonel Francis Regis Gatarayiha wahoze ari umuyobozi mukuru w’urwego rw’abinjira n’abasohoka mu gihugu, yari yasimbuwe kuri uwo mwanya tariki 06 Nzeri 2021 na ACP Lynder Nkuranga.

Colonel Patrick Nyirishema

Lieutenant Colonel Patrick Nyirishema na we yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel. Yahoze ayobora Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kuva muri Nyakanga 2014 kugeza Kuboza 2020, akaba yarasimbuwe kuri uwo mwanya na Dr. Ernest Nsabimana.

Colonel Innocent Munyengango

Mu cyumweru gishize nabwo yari yazamuye mu ntera Lt Col Innocent Munyengango (uyu akaba yarahoze ari umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda) ashyirwa ku ipeti rya Colonel, ahabwa n’inshingano zo kuyobora urwego rwa gatanu rwa gisirikare ruzwi nka ‘J5’ rushinzwe igenamigambi, Lt Col Claver Karara na we yahawe ipeti rya Colonel.

Mu gihe byari bisanzwe bifata imyaka kugirango Kagame azamure abasirikare mu ntera, muri iyi myaka ya vuba biragaragara ko hari icyo yikanze kuko ari kubazamura hutihuti. Abasesenguzi mu bya politike babifata nko gushaka kwigarurira icyizere mu basirikare bakiri bato, dore ko abakuze babanye mu ishyamba benshi muri bo yarabafunze, abadafunze basezerewe mu ngabo, abandi barahunga.