Kagame Yongeye Gutorerwa Kuyobora FPR ku majwi arenga 99%

Paul Kagame niwe watorewe kuyobora umuryango wa FPR inkotanyi mu gihe cy’imyaka 5.

Ni amatora yashoje Kongeri ya FPR inkotanyi yaberaga i Kigali, ikaba yarahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 uwo muryango umaze uvutse.

Gutora abayobozi ni cyo gikorwa cyasoje kongere yari imaze iminsi. Ni amatora atagaragayemo impinduka zigaragara kw’isonga nyirizina. Perezida Paul Kagame ni we wongeye gutorerwa kuyobora FPR. Ku mwanya wa Visi perezida, uwatowe ni Madame Uwimana Concolee wahoze ari Senateri. Yasimbuye Bazivamo Christophe wari umaze imyaka 10 muri uwo mwanya. Ku mwanya w’umunyamabanga mukuru wa FPR inkotanyi hatowe Bwana Gasamageri Wellars wasimbuye Francois Ngarambe wari umaze imyaka 20 muri uwo mwanya.

Gutora abazayobora umuryango wa FPR inkotanyi mu gihe cy’imyaka 5 byahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango FPR inkotanyi umaze uvutse.

Perezida kagame akaba n’umuyobozi wa FPR-Inkotanyi, yagarutse ko uyu muryango wanyuze mu nzira zitoroshe kugera aho ugeze ubu.

Perezida kagame akaba n’umuyobozi wa FPR Inkotanyi yumvikanishije ko abayobozi bahunze bananiwe gusobanura inshingano z’ibyo bakoraga bahitamo kuva muri FPR baragenda.

Perezida kagame yakomoje k’uwahoze ari umunyamabanga mukuru wa FPR, aho yumvikanishije ko uwo wari umunyamabanga mukuru yafatiwe mu bikorwa by’ubujura yiba amafaranga.

Usibye abanyamuryango ba FPR inkotanyi bagera ku bihumbi 2000 bitabiriye iyi nama, abahagarariye imitwe ya Politike yose ikorera mu Rwanda, n’abahagarariye imitwe ya politike iri ku butegetsi mu bihugu bituranye n’u Rwanda n’ibya kure na bo bari bahari.

Mu Burundi, ishyaka CNDD-FDD ryari ryohereje intumwa, harimo uhagarariye ishyaka FRORIMO ryo muri Mozambique, NRM ryo muri Uganda, Zanu PF yo muri Zimbabwe ndetse n’ishyaka Chama cha Mapinduzi yo muri Tanzaniya.