Karasira Aimable mu rukiko yavuze ko atiteguye kuburana

Urubanza rwa Aimable Karasira wahoze ari umwalimu muri kaminuza y’u Rwanda rwatangiye kuburanishwa n’Urukiko Rukuru urugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu majyepfo.

Ni nyuma y’uko umwaka ushize Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge i Kigali ruvuze ko rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.

Uyu munsi kuwa mbere ahawe umwanya mu rukiko, Karasira wunganiwe na Me Evode Kayitana na Gatera Gashabana, yavuze ko afite inzitizi zituma atiteguye kuburana.

Ati: “Ndashaka ko muburanisha umuntu muzima”.

Yavuze ko amaze icyumweru n’igice afite ‘crise mental’, kandi ko afite ikibazo cy’uburyo afunzemo muri gereza ya Mageragere i Kigali.

Ati: “Mfungiye ahantu habi cyane, sinsohoka, ni ahantu hakonja cyane kandi hatanyemerera gutegura urubanza. Natangiye kurutegura bintera trauma.

“Iyo unyunganira aje kunsura baramunyima. Kuva nagera muri gereza icyo bakoze ni ukongera uburwayi bwanjye.”

Karasira yafunzwe mu 2021 aregwa ibyaha birimo; guhakana jenoside, guha ishingiro jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Ibi byaha, bishingiye mu byo yagiye atangaza ku mbuga zitandukanye za YouTube harimo n’urwe bwite Ukuri Mbona, we yarabihakanye.

Avuga ko aregwa kubera kuvuga ibyo we yita “ukuri” ku ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi.

Karasira yabwiye urukiko ko kuva aho bamubwiriye iby’uru rubanza arimo kuburana i Nyanza amaze icyumweru arota intambara n’impfu, ati: “Ni ukuri ntabwo numva nshobora kuburana.”

Umucamanza yavuze ko ibyo Karasira arimo kuvuga ko arwaye binyuranye n’ibyagaragajwe n’abaganga ko ashobora kuburana.

Isuzuma ryakozwe n’abaganga mu 2021 ryerekanye ko Karasira afite uburwayi bukomeye bwo mu mutwe ariko ko budatuma yibagirwa.

Abamwunganira bavuze ko basabye ko agomba kuburanishwa ari uko nibura hashize iminsi irindwi abaganga berekanye uko uburwayi bwe buhagaze.

Me Gashabana yavuze akurikirana Karasira kandi ko abona ibibazo byo mu mutwe by’umukiliya we bigenda byiyongera.

Ati: “Ukurikije ibibazo bya buri munsi yavuze ko ahura nabyo muri gereza (gufatwa nabi) dusanga byarakomeje, tugasaba ko muganga yakongera akamusuzuma akaturebera aho bigeze.”

Karasira yavuze ko raporo ya muganga yerekanye ko ibyo bibibazo yabigize kuva mu 2003. Ati: “Icyo banga gushyiramo ni uko jyewe abanjye bishwe n’Inkotanyi. Narabibonye n’amaso yanjye, none murashaka ko njye mererwa gute koko?”

Umucamanza yamubujije kwinjira muri dosiye ye, ati: “Reka duhere ku by’uburwayi bawe.”

Urukiko rwavuze ko rukeneye kumenya neza aho Karasira afingiye n’uburyo afunzwemo.

Karasira ati: “Byaba byiza muhageze mukirebera.”

Me Kayitana umwunganira yavuze ko raporo y’abaganga yerekanye ko “Karasira akora ibintu umuntu muzima atakora”, kandi amategeko adahana umuntu wakoze icyaha ameze atyo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko raporo y’abaganga itavuga ko Karasira yatakaje burundu gukora ibintu bikorwa n’abantu bazima, bityo agomba gukomeza kuburanishwa.

Gusa bwavuze ko inzitizi uregwa yavuze zigomba kubanza kuvaho mbere y’uko aburana, ndetse ko “ntacyo byaba bitwaye” ajyanywe mu bitaro by’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe biri i Ndera mu mujyi wa Kigali.

Icyemezo cy’Urukiko ku nzitizi zatanzwe na Karasira kizatangazwa tariki 06 z’uku kwezi.

Inkuru dukesha umunyamakuru wa BBC uri i KIgali:

Yves Bucyana