Kera muri Animasiyo:” Igihugu cyacu kirakennye, amizero yacyo ni ubuhinzi, n’ubworozi….”

” Igihugu cyacu kirakennye, amizero yacyo ni ubuhinzi, n’ubworozi, tubiheshe agaciro ni bwo bukungu bwacu. Tuzahinga kijyambere, tuzorora kijyambere, tubone ibidutunga ndetse dusagurire amasoko. Dore n’ibiciro byashyizweho na leta, tuzagurisha tudahe zwe”….

Kera nabonaga hari ukundi byagenda ariko amizero yacu ntabe ubuhinzi n’ubworozi gusa. Hari na benshi numvise bakerensa indirimbo ” umurimo ni uguhinga ibindi ni amahirwe ” ariko ntangiye kwibaza niba batayoba kuko mu gihe byaririmbwaga abantu babonaga ibibatunga koko .

Buri wese afite uko abibona. Gusa nyuma y’imyaka irenze 20 ubuhinzi bw’ibanze bubaye nk’ubwirengagijwe, igihe kirageze ngo twikubite agashyi duhangane n’inzara ishobora kuba karande. Muri iyi minsi leta yakoze ibyo ibasha igabanya imisoro ku biribwa bimwe by’ibanze ku buryo ibishyimbo byavuye kuri 2000 bikaba biri kuri 900 muri Kigali. Ni byiza. Ariko se bizahoraho? Iyo misoro se yavagamo izava he handi ko hari ibindi ikenewemo?

Ndasanga leta ikwiye guhindura byihutirwa pilitiki y’ubuhinzi mu cyaro n’imiturire mu.mijyi kugira ngo ubutaka buhingwa bwiyongere. Ubu abagurisha amazu barayaranga Kayenzi na Runda na Gihara na Muyumbu na Shyorongi, Nyamata na Rutongo.

Ni ikimenyetso ko umujyi wa Kigali wiyongereye ari na ko urya isataburenge uturere twavagamo ibitunga abawutuye. Izi za Gahanga, Nyagasambu, Kinyinya, Masaka na hariya hiswe Norvège hahoze hatunze abantu kuko hareraga cyane. Ubu hahindutse umujyi ari na ko abawutuye bicwa n’inzara batagira ibyo bahaha, aho kubihahira n’ubushobozi bwo kubihaha.

Hari abanyarwanda babona ugaragaje bene izo mpungenge bakamusarana ngo avuze ibibi gusa, bakirengagiza ko imfura inyuze aha ari iyariye. SENATEUR Iyamuremye ni we wakundaga kuvuga ngo umutekano wa mbere ni uw’inda. Kubwira umuntu ko arimbye yaburaye yanabwiriwe ntabwo bimuhumuriza. Nyamara kumubwira kwambara inkweto ahaze byakoroha.

Ikindi na none u Rwanda rugomba kwemera gukora ibyo rubashije mu bushobozi rufite no mu ngano yarwo. Niba intsina ibobeza ubutaka, ikera ibitoki bitunga abantu, intsina zigahingwamo ibishyimbo amateke n’ibindi, biba bikwiye kuziteza imbere aho kuzirimbagura. Ibishanga by’u Rwanda ntibiberanye n’umuceri uretse Bugarama na Sake ahandi kuwuhahinga ni uguteza amapfa no kubikamya kuko umuceri ukenera amazi y’umurengera. Aho kuwuteramo warekeramo ibijumba n’imboga kuko byo bitanywa amazi y’umurengera. Ibihingwa byo kohereza mu mahanga nk’indabyo n’urusenda kugeza ubu ntibitanga umusaruro wagurwamo ibiribwa byari kwera aho byahinzwe. Ibyiza ni ugufasha abaturage ahubwo guteza imbere ibihingwa ngandurarugo bamenyereye babashakira imbuto zera vuba kandi neza.

Ifumbire mva ruganda yangiza ubutaka. Birakwiye ko leta imenyereza abaturage ifumbire isanzwe y’imborera, byaba ngombwa uturere tugahabwa ubushobozi bwo gukwirakwiza ifumbire iva mu myanda yo.mu ngo kuko.n’ubundi henshi baracyakoresha fausses sceptiques. Aha nibwira ko imyanda iva mu bigo by’amashuri n’ahandi hatuwe cyane yajya ibyazwa ifumbire isubiza ubutaka ireme.

Inka n’ubwo abanyarwanda bayikunda ntiberanye n’ingano y’ubutaka buhari kuko urugo irimo itwara ubutaka buterwaho ubwatsi irisha, igakenera abayitaho bagata iyindi mirimo. Korora inka bikwiye guhabwa ababigize umwuga mu byanya biberanye ariko abaturage bakabona aho bahinga.

Leta ikwiye gushora imbaraga mu kubona ingufu z’amashanyarazi na gaz bihagije bigasimbura inkwi mu gukora amatafari n’amategura, buri karere kakagira itanura ryako dore ko nta na hamwe hataboneka ibumba n’igishonyi. Ibyo bikoresho byafasha mu bwubatsi bw’imijyi, ubundi abantu bakimenyereza kubaka ingerekerane kugira ngo ubutaka buto butureho benshi ubusigaye buhingwe. Leta na none ikwiye guhagarikira imbago z’imijyi aho zigeze ubu.

Birakenewe ko buri munyarwanda wese afata ikibazo cy’inzara igenda yiyongera nk’ikibazo cye bwite kuko uko byamera kose nta majyambere yashoboka yubatswe n’abaturage bashonje.

Leta ikwiye guhagurukira ikibazo cyo kongera ibiribwa nk’uko Rudahigwa yategetse Rubanda guhinga imyumbati nyuma ya Ruzagayura, byaba na ngombwa igashora ubwayo amafaranga mu butaka buhari budahingwa muri iki gihe kugira ngo abantu baruhuke guhora ari ba mitimibunga bibaza icyo bararira.

Ubushake n’ubufatanye bihuye twarwanya inzara

Jean Claude Nkubito
20 Ukuboza 2022.