Mu Bwongereza Urukiko Rwanzuye Ko Kohereza Impunzi Mu Rwanda Bitica Amategeko

Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu w'Ubwongereza Priti Patel yakoreye uruzinduko i Kigali gusinya amasezerano ku kohereza abasaba ubuhungiro, aha yari kumwe na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Vincent Biruta

Urukiko rukuru rw’Ubwongereza rwemeje ko gahunda yo kohereza abimukira n’impunzi bavuye mu Bwongerereza ikurikije amategeko.

Abacamanza bafashe icyo cyemezo cyari gitegerejwe na Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu nyuma y’aho amashyirahamwe arengera uburenganzira bwa muntu atanze ikirego agaragaza ko abakoherezwa mu Rwanda batahabonera umutekano ukwiye.

Urukiko rwasanze gahunda yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda ntaho inyuranije n’amategeko y’Ubwongereza ndetse n’amategeko y’umuryango w’abibumbye areba impunzi.

Abacamanza ariko basabye ko ubutaha Minisitiri w’Ubutegetsi yajya abanza agasuzuma dosiye ya buri muntu ukwe, icyo ahunze n’aho ahunze aturuka, kugirango arebe niba ubusabe bwe bwumvirwa mu Rwanda cyangwa se mu Bwongereza.

Bavuze ariko ko dosiye z’abantu umunani bari bategereje koherezwa mu Rwanda zigomba kubanza gusubirwamo.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Suella Braverman, yavuze ko Leta ye izakora ibishoboka kugirango iyo gahunda ishyirwe neza mu bikorwa. Leta y’Ubwongereza ivuga ko gahunda yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda izafasha mu guca intege abinjira banyuze mu nzira Leta ivuga ko zidakurikije amategeko.

Mugenzi we wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Yvette Cooer, yunzemo ko iyo gahunda idahwitse, itaboneye, kandi izatwara amafaranga menshi’.

Boris Johnsosn wahoze ari Minisitiri w’intebe akaba ari nawe watangije iyi gahunda yakiriye neza icyemezo cy’urukiko rwemeje ko ari gahunda ikurikije amategeko. Akoresheje urukuta rwe rwa twitter Yagize ati: “Ni Imwe muri gahunda ifite ubumuntu igamije guhangana n’udutsiko tw’abacuruza abantu babavanamo amaronko”.

N’ubwo bwose Leta yakomerewe, ntiyatangaje igihe iyo gahunda izongera gusubukurwa.

Amashyirahamwe arengera uburenganzira bwa muntu n’ubw’impunzi yamaganye icyemezo cy’urukiko rukuru. Amnesty international—Ishami ry’Ubwongereza yavuze ko ikomeje guhangayikishwa n’iyi gahunda ya Leta inyuranije n’amategeko mpuzamhanga areba impunzi.

Amashyirahamwe yarwanije cyane iyi ganunda, nka Care4Calais na Detention Action, yavuze ko yiteguye kujurira, ariko ntabyemerewe mbere y’itariki ya 16 z’ukwezi kwa mbere umwaka utaha.

Kuva iyo gahunda yatangazwa mu kwezi kwa kane uyu mwaka, abanyamategeko bunganira abimukira n’impunzi kimwe n’imiryango iharanira uburenganizra bwa kiremwa muntu batanze ibirego bagaragaza ko abageze mu Bwongereza bakahasaba ubuhungiro—uburengezira bwabo bushobora kutubahirizwa mu Rwanda.

Indege yagombaga gutwara aba mbere mu kwezi kwa Gatandatu ntiyahagurutse. Kugeza ubu, nta muntu uroherezwa mu Rwanda, ariko rwiteguye kwakira abagera ku gihumbi mu ikubitiro.

Ubwongereza buvuga ko abagera ku 45,000 binjiye mu gihugu uyu mwaka, baturutse mu Bufaransa, bakoresheje amato mato.

VOA