Kibumba, Kiwanja na Rutshuru mu maboko y’ingabo za Congo

  Amakuru ava mu burasirazuba bwa Congo muri Kivu y’amajyaruguru aravuga ko ingabo za Congo zafashe kuri iki cyumweru tariki ya 27 Ukwakira 2013, imijyi ya Kiwanja na Rutshuru, twabibutsa ko ku wa gatandatu ingabo za Congo zari zafashe Kibumba.

  Muri iyo mirwano kandi haguyemo umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya akaba yaguye i Kiwanja.

  Ubundi imirwano yaberaga ku ruhande rw’amajyaruguru ya Goma mu duce twa Kanyamahoro na Kibumba ariko kuri uyu wa gatandatu ingabo za Congo zateye ziturutse mu majyaruguru za Kiwanja na Rutshuru-Centre. Hose amakuru arimo atangazwa ni uko ingabo za M23 zirimo gusubira inyuma ngo hari n’abasirikare bamwe ba M23 bishyize mu maboko y’ingabo za ONU i Kiwanja.

  M23 yo yatangaje mu itangazo yashyize ahagaragara ko yavuye muri Kiwanja na Rutshuru ku  bushake kubera ko ngo hari ingabo za Congo zari zaengeye zambaye imyenda ya gisivili bityo ngo M23 ikaba itashakaga ko haba imirwano yagwamo abasivili. M23 kandi yasabye umuhuza mu biganiro by’i Kampala biyihuza na Leta ya Congo ko ingabo za Congo zahagarika imirwano bitaba ibyo M23 ikava mu biganiro bya Kampala kandi ngo ikagaba ibitero simusiga ku birindiro byose by’ingabo za Congo.

  Mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri iki cyumweru imirwano yari ikomeje mu nkengero za Kiwanja. Gouverneur wa Kivu ya ruguru, Bwana Julien Paluku yatangaje ko ingabo za Congo zafashe Rutshuru Centre, nyuma y’imirwano idakomeye cyane ngo kuko ingabo za M23 zahise zikizwa n’amaguru.

  Abaturage ba Kiwanja na Rutshuru bagaragaje ibyishimo byinshi bishimira ngo ko babohojwe n’ingabo za Congo nyuma y’umwaka urenga utwo duce turi mu maboko ya M23.

  Hari amakuru avuga ko habonetse ibyobo rusange 2 birimo imirambo i Kibumba, gouverneur Julien Paluku akaba yasabye ko hatagira ukora kuri ibyo byobo ahubwo hagategerezwa iperereza mpuzamahanga ryakorwa n’abahanga badafite aho babogamiye kugira ngo hamenyekane iyo mirambo ba nyirayo.

  Twabibutsa ko iyi mirwano yubuye kuri uyu wa gatanu mu rukerera mu gace ka Kibumba ariko imirwano ngo kugeza ubu twandika iyi nkuru (ku cyumweru nimugoroba) iracyakomeye ku musozi uri ku mupaka w’u Rwanda aho ingabo za M23 zashinze ibirindiro.

  Abaturage ngo bagera ku 5000 baba bahungiye mu Rwanda, ndetse n’abaturage b’abanyarwanda baturiye umupaka bahunze kubera ibisasu byagwaga mu Rwanda. Amakuru ava muri ako gace aravuga ko ingabo z’u Rwanda zigaragara ku mupaka aho zashize ibimodoka bitamenwa n’amasasu (Chars de combat).

  Ubwanditsi

  The Rwandan