"Nibikomeza gutya ingabo zacu zirinjira muri Congo kandi biraba bibi kurushaho": Ambasaderi Richard Gasana

Abarwanyi ba M23 n’abasirikare ba leta ya republika iharanira demokrasi ya Kongo barahanganye hafi ya Goma mu duce twa Kanyamahoro, na Kibumba. Biravugwa ko iyi mirwano ari yo ikomeye cyane kuva mu mezi 2 ashize ku  buryo harimo gukoreshwamo indege ndetse n’amasasu ngo arimo kugwa ku butaka bw’u Rwanda. Impande zombi ziritana ba mwana kuwaba yatangije iyo mirwano.

Iyi ntambara kandi yongeye kubura mu gihe ibiganiro bibera i Kampala hagati ya M23 na Leta ya Congo byongeye guhagarara. Ikibazo cyo kutumvikana ku mbabazi rusange ku barwanyi ba M23 n’uburyo bakwinjira mu gisirikare cya Congo biri mu byatumye imishyikirano ihagarara.

I New York ku muryango w’abibumbye,  Uhagarariye u Rwanda muri uwo muryango, Ambasaderi Richard Gasana mu gihe haganirwaga ku iyubura ry’imirwano mu burasirazuba bwa Congo, yatangaje ko iterwa ry’ibisasu mu Rwanda niridahagarikwa, u Rwanda ruribugire icyo rukora rudatindikanije kandi ngo biraba bibi. Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita yareze ingabo za Congo kwibasira abasivili.

Amakuru atangazwa na Radiyo Okapi aravuga ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2013 ku gica munsi ingabo za Congo zafashe Centre ya Kibumba nyuma y’imirwano hagati y’impande zombi yaberaga muri  territoire ya Nyiragongo, ariko ngo hari igice kimwe cya Kibumba kikiri mu maboko ya M23. Abaturage batuye mu duce turimo kuberamo imirwano bahungiye bamwe muri Congo imbere abandi mu Rwanda. Abaturage ba Kibumba na Buhumba bagana i Gasizi na Rugari, abandi bagana mu Rwanda aho bivugwa ko ngo hari abahagarikiwe ahitwa i Kitotoma n’ingabo z’u Rwanda ziri ku mupaka.

Hari andi makuru avuga kandi ko imirwano yakoreshwagamo imbunda nto n’inini yongereye ubukana nyuma ya saa sita kuri uyu wa gatanu ku musozi wa Hehu hagati ya Kibumba n’umupaka w’u Rwanda. Biravugwa kandi ko ingabo za Congo zigenzura igice kinini cya za groupements za Kibumba na Buhumba, ku muhanda Goma-Rutshuru, nyuma yo gusubiza inyuma M23.

Ababyiboneye  bari hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo  baravuga ko amajana y’abarwanyi yaturutse ahagana Kabuhanga hagana ku mupaka w’u Rwanda yinjiye mu mirwano aje gutiza umurindi ingabo za M23 bituma imirwano yongera ubukana.

Hagati aho ariko nta makuru avuga ababa baguye muri iyo mirwano ku mpande zombi cyangwa mu basivili araboneka.

Amakuru ava mu Rwanda hafi y’umupaka aravuga ko kuri uyu munsi wo ku wa gatanu ibisasu birenga 3 byarashwe mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu, mu mirwano irimo guhuza umutwe wa M23 na Leta ya Congo. Ngo umuturage umwe wari waje mu mpunzi zavuye muri Congo yakomerekejwe n’ibi bisasu, yitwa Catherine Gahombo, ngo yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Bugeshi kuvurwa.

Muri iyi mirwano irimo kuba, Col. Kazarama umuvugizi w’umutwe wa M23 arimo guhamya ko ingabo za leta ya Congo Kinshasa, (FARDC) bazirukanye, ku buryo ngo Brigade y’106 ya FARDC ngo yakwiriye imishwaro, aha akaba avuga ko M23 yaba igeze mu birimetero 14 uvuye mu Mujyi wa Goma kuko ngo bageze ahitwa Kirimanyota. Yahamije  kandi ko iyi ntambara yatangijwe na Leta ibagabaho ibitero by’indege.

Ibi ariko byahakanywe na Col. Olivier Hamuli, umuvugizi w’ingabo za FARDC, uvuga ko ngo iyi mirwano yatangijwe n’umutwe wa M23. Ku bisasu ngo bigwa mu Rwanda yatangaje ko ngo ibi bisasu byaba biterwa na M23, kugira ngo ishotore u Rwanda, ariko M23 nayo ikaba ivuga ko birimo gukorwa n’ingabo za Perezida Kabila.

Col Hamuli yagize ati : “Ku ruhande rw’u Rwanda harunzwe imbunda n’umutwe wa M23, mu rwego rwo kurasa ku Rwanda, bityo ngo havuke ikibazo.” Yongeyeho ati : “Reka twemere ko hari isasu ryagwa mu Rwanda, ibi ariko ntibivuze ko igihugu cyose gifashwe.”

Kugeza ubu ngo indege za MONUSCO zirimo kuzenguruka ikirere iyi mirwano irimo kuberamo, uretse ko nta ntambara zirajyamo.

Igisirikare cy’u Rwanda kiravuga ko bumwe mu bwoko bw’ibisasu byarashwe mu kagari ka Rusura, ari ikiraswa n’ikimodoka k’intambara kitamenwa n’amasasu cyo mu bwoko bwa T-55 cyahaguye saa  moya n’igice za mu gitondo, n’ibindi bibiri ngo byahaguye kimwe saa tanu na 55 ndetse na saa sita n’iminota itanu.

Ubwanditsi

The Rwandan