KIRYA ABANDI KOKO!

Yanditswe na Jean Baptiste Nkuliyingoma

Umusazi ngo yariye intare iramubihira, ati: “ariko iki kirya abandi bajya kukirya kikishaririza?”

Ejobundi Perezida Paul Kagame yabwiye ikinyamakuru Jeune Afrique ko amagambo Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo yavuze yiyamamaza yamukomerekeje, ko ndetse akwiye kuyasubiraho kugirango babashe kuganira ibijyanye no guhagarika iriya ntambara yo muri Kivu.

Ariko se Kagame ajya yibuka amagambo yavuze kuri Habyarimana? Ajya yibuka ko yahoraga avuga ko bamusaba imishyikirano akayanga, ko ibitwi bye agiye kuzabizibura?

Ajya azirikana ko miliyoni z’abanyekongo zimaze gupfira muri ziriya ntambara yatangije guhera muri 1996, izindi miliyoni zikaba zaravanywe mu byazo, zicwa n’inzara n’inyota mu buzima bwo mu nkambi?

Ajya azirikana ko ubuzima busanzwe bwahagaze mu karere yashojemo intambara, amashuri, amavuriro n’ibindi byose bikaba byarahagaze ?

Amagambo Félix Tshisekedi yavuze agereranya Kagame na Hitler, akanongeraho ko azamukura ku butegetsi ku ngufu araremereye nibyo ariko ntaho ahuriye n’amarorerwa akorerwa abanyekongo mu ntambara Kagame yashoje agamije gusahura ubukungu bw’igihugu cyabo.

Ariya magambo Tshisekedi yavuze yakiriwe neza n’abaturage ba Kongo (ndahamya ko n’abanyarwanda batari bake bayakunze), ari nayo mpamvu abo banyekongo bamutoye ku bwinshi.

Baca umugani ngo uhinze ibitotsi asarura ingonera. Ntabwo wakwica abantu kuriya, abandi ukabashyira mu kaga nk’uko tubibona buri munsi ngo urakazwe n’amagambo y’uburakari wasembuye.