Umunyamakuru Nkundineza Yasabiwe Gufungwa Imyaka 10

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burasabira umunyamakuru Jean Paul Nkundineza igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 no gutanga ihazabu ya 5 000 000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Buramurega ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha no guhohotera uwatanze amakuru. Ni urubanza ruburanishirizwa mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.

Ibyaha ubushinjacyaha burega uyu munyamakuru bishingiye ku biganiro yateguraga ku rubanza rwa Dieudonné Ishimwe uzwi nka Prince Kid” wateguraga amarushanwa ya nyampinga w’u Rwanda.

Bumurega ko yibasiye Mutesi Jolly wigeze kuba nyampinga w’u Rwanda mu 2016. Uyu ni we wavuze ko mu marushanwa ya Nyampinga haberamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Nkundineza yabwiye umucamanza ko nta bihuha yatangaje kuko ibyo yakoraga byari mu rwego rw’akazi kandi agatangaza amakuru yariho y’ukuri.

Yasabye ko yagirwa umwere akarekurwa. Nkundineza yatawe muri yombi mu mwaka ushize wa 2023. Ariyongera mu bandi banyamakuru babiri bafunzwe bazira ibyaha bikubiye mu biganiro byo ku muyoboro wa YouTube.

VOA