Kivu y’amajyaruguru: Imirwano ikomeye hagati y’ingabo za Congo n’iz’u Rwanda!

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2018 aravuga ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2018 habayeho gukozanyaho gukomeye hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’ingabo z’u Rwanda (RDF) muri Kivu y’amajyaruguru.

Major Guillaume Djike, umuvugizi wa Opératioln Sokola II yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko ingabo za Congo zarwaniye ku butaka bwa Congo hafi y’umupaka muri Pariki ya Virunga munsi y’ikirunga cya Bisoke (Bushokoro) ahitwa Bikenge Muri Territoire ya Rutchuru muri Kivu y’amajyaruguru. Ngo hari hashize icyumweru kirenga abasirikare batazwi babonywe ku butaka bwa Congo hai y’aha habereye imirwano.

Nk’uko uwo muvugizi akomeza abivuga ngo ingabo za Congo zari kw’irondo zaguye ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda byari muri metero 200 winjiye muri Congo imbere. Habayeho kurasana. Ingabo za Congo zabanje gukeka ko zirimo kurwana n’inyeshyamba za M23, nyuma yo gusanga ko bari abasirikare b’u Rwanda.

Umusirikare mukuru wa Congo utashatse ko umwirondoro we utangazwa yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko hari abasirikare bapfuye ku mpande zombi.

Hakaba ngo hakekwa kuba harabaye kwibeshya aho umupaka w’ibihugu byombi uherereye, bikaba byahise bimenyeshwa akanama gahuriweho n’ibihugu byo mu biyaga bigari gashinzwe kugenzura imipaka (CRIGL) ngo gakore iperereza.